00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe uburyo bushya bwo kurobanura ibikenewe mu maraso ahabwa indembe

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 14 June 2015 saa 07:12
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso mu Rwanda cyatangije uburyo bwo kurobanura ibikenerwa mu maraso ahabwa indembe hifashishijwe imashini,ibigize amaraso bidakenewe bikazajya bihita bisubira mu muntu uyatanze.

Iki gikorwa cyatangajwe kuri iki cyumweru mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, uba tariki ya 14 Kamena buri mwaka.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso, Dr. Gatare Swaibu, yavuze ko ubu mu maraso hazajya hafatwa icyo umurwayi akeneye gusa.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso, Dr. Gatare Swaibu

Yagize ati “Ubu mu maraso dukuramo igice dukeneye. Niba ari udufashi, nitwo twonyine dukuramo. Ibindi bice nk’umushongi, insoro zitukura n’ibindi bigasubiramo. Uburyo twakoreshaga uyu munsi, kugera ngo tubone dose (ingano) y’udufashi(Plaquette) twahereza umuntu mukuru, byadusabaga abantu batanga amaraso batandatu. Noneho iri koranabuhanga, umuntu umwe wenyine ashobora gutanga dose zigera kuri eshatu, ni ukuvuga ngo twagombaga gukenera abantu 18 kuri dose eshatu.”

Umunyamananga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Patrick Ndimubanzi, yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka ngo rugere ku ngingo ya 4 mu ntego z’ikinyagihumbi, igena ibijyanye no kugabanya imfu z’ abagore n’ abana bapfa buri munsi kubera kubura amaso.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko abagore 800 bapfa buri munsi ku Isi babyara cyangwa batwite kubera kubura amaraso.

Yagize ati “Amaraso ahagije kandi azira inenge ni kimwe mu bifasha u Rwanda gukumira imfu z’ababyeyi n’abandi batakaza amaraso menshi ku mpamvu zinyuranye, nk’izo kubagwa, impanuka zo mu muhanda, uburwayi nka malariya, kanseri n’izindi zinyuranye.”

Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso kivuga ko ku mwaka cyakira udupaki, ibihumbi 51 tw’amaraso aba yatanzwe n’abagiraneza.

Ikoreshwa ry’izi mashini nshya rizagabanya akazi n’umwanya gutandukanya ibikenewe mu maraso byafataga muri Laboratoire, kuko izi mashini zizajya zibyikorera.

Imashini zatangijwe ni ebyiri zatanzwe ku nguzanyo y’Ikigo cy’Abanyamerika kirwanya indwara, CDC, zikazajya zishyurwa buhoro buhoro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Ndimubanzi Patrick areba uburyo amaraso agiye kujya atangwa
Imashini zizajya zifashishwa mu kurobanura ibikenewe mu maraso ahabwa abarwayi
Ibikenewe mu maraso bizajya birobanurwa ako kanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages