Izi mbangukiragutabara bazibashyikirijwe kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019.
Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yavuze ko zatanzwe ku bufatanye n’Umuryango Access to Health binyuze muri gahunda ya Baho Neza mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.
Ati “Igihugu cyacu gishingiye ku muturage n’umutekano we. Niyo mpamvu Imbuto Foundation nk’umuryango utari uwa Leta tugira uruhare mu gutanga umusanzu wacu mu rwego rw’ubuzima.”
“Dutanze imbangukiragutabara 20 zizafasha ahakiri ibibazo bikomeye byo kwegereza abaturage serivisi kugira ngo zihute ariko tukabashimira [Abayobozi b’ibitaro] uruhare mugira mu gutabara ubuzima bw’abanyarwanda. Turifuza ko mukomeza kubiba iyo mbuto.”
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri Minisante, Dr. Zuberi Muvunyi, yashimye Imbuto Foundation ku mikoranire ikomeje kugirana na guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko urwego rw’ubuzima.
Ati “Guverinoma ishyize imbere gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose, ntibagende igihe kirekire, ntibatinde kugerwaho n’ubuvuzi. Ni muri urwo rwego imbangukiragutabara zari zikenewe.”
Dr Muvunyi yavuze ko muri rusange u Rwanda rudafite umubare uhagije w’imbangukiragutabara kuko n’izihari 50% zimaze gihe kinini zikora ku buryo zimwe zishaje izindi zifite ibibazo zikeneye gusimbuzwa.
Yavuze ko guverinoma irimo gushishikariza uturere kugira ngo mu ngengo y’imari tuzajye duteganya amafaranga yo kugura imbambukiragutabara imwe ku mwaka kugira ngo icyuho kigabanuke.
Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba, Dr. Corneille Ntihabose yavuze ko ibitaro ayobora bifite umwihariko wo kugira ibigo nderabuzima byinshi [24] ku buryo bikenera imbangukiragutabara kurusha ibindi.
Ati “Ibigo Nderabuzima bitanu iyo biguhamagariye rimwe kuri Ambulance ebyiri twari dufite ntitwabashaga kwihuta ngo dufashe abarwayi. Hari ubwo twasabwaga guhitamo urembye kurusha undi ariko bose baba bakeneye ubuvuzi. Urumva kumugeraho nyuma y’amasaha atanu ni ikibazo gikomeye, iyi duhawe iraza kudufasha kubageraho ku gihe.”
Bimwe mu bitaro byahawe imbangukiragutabara harimo ibya Muhima, Byumba, Kibagabaga, Rutongo, Nyagatare, Kibungo, Kibilizi, Murunda, Muhororo, Kibuye n’ibindi.
Ibarura riheruka gukorwa na Minisante ryerekanye ko 50% by’imbangukiragutabara zihari zishaje kandi ziramutse zisimbujwe hasigara icyuho cy’imbangukiragurabara 174.



















TANGA IGITEKEREZO