Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2017 mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umuryango FPR Inkotanyi umaze ubayeho.
Kuri iyi nshuro itsinda ry’abaganga bagera kuri 30 b’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye berekeje ku Kigo Nderabuzima cya Busoro giherereye mu Murenge Gishamvu, Akarere ka Huye, batanga serivise z’ubuvuzi ku batuye muri ako gace.
Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Augustin Sendegeya, yavuze ko bahisemo kwizihiza iyo sabukuru bakora ibikorwa kandi bafasha abababaye.
Yagize ati “Twashatse kwifatanya n’abanyarwanda ndetse n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kugira ngo twizihize iyi sabukuru ariko tukayizihiza turi mu bikorwa. Twazanye n’abaganga b’inzobere kugira ngo twegere abaturage hano mu Murenge wa Gishamvu, tubafashe tubahe ubuvuzi ku buntu.”
Abaturage 233 bari bitabiriye iyo gahunda bavuwe indwara zitandukanye zirimo iz’amaso, amenyo, uruhu, izo mu mubiri, izikenera kubagwa n’izindi.
Hari n’abagera kuri 76 basuzumwe boherezwa kuzajya kuri (i CHUB bakavurwa byimbitse kuko basanze uburwayi bwabo bukomeye.
Abahawe ubuvuzi bawiye IGIHE ko ari igikorwa bishimira kuko batabawe bemeza ko byose bituruka ku buyobozi bwiza bw’Igihugu.
Umukecuru witwa Therese Mujawamaliya ati “ Nari naje kwivuza indwara zo mu mubiri, umutwe, inzoka n’imitsi, mbese ndumva umubiri wose undya ku buryo ntabasha no guhinga. Bampaye imiti kandi ndumva nizeye ko nzakira kuko na muganga yabimbwiye.”
Mukeshimana Phebronie nawe ati “Turashima cyane aba baganga baje kutuvura kandi dushimira n’abayobozi bacu beza batuzanira ibyiza. Abaganga baransuzumye barambwira ngo nzajye i Butare (kuri CHUB) bamvure neza, ndumva ntahanye ibyishimo kuko banyemereye ko nzabasanga bakamvura, kandi nizeye ko nzakira kuko mbabara mu itako, nkababara mu rubavu n’umutwe.”
Umuyobozi wa CHUB, Dr Augustin Sendegeya, yasobanuye ko nk’abantu basanzwe batanga serivise z’ubuvuzi biyemeje ko rimwe mu gihembwe bazajya bamanuka ku Bigo Nderabuzima bakegera abaturage bakabavura ndetse bakabagira n’inama zijyanye n’ubuzima.
Abatuye mu murenge wa Gishamvu bari baje kwivuza, abenshi ni barwaye amaso, amenyo n’indwara zitandura zirimo umutima, umuvuduko w’amaraso ukabije, diyabete n’izindi.
Mu bakozei barenga 500 ba CHUB, abasaga 480 baba mu muryango FPR Inkotanyi.
Aba bakozi basanzwe bakora ibikorwa by’urukundo nko kuremera abatishoboye nko kuboroza amatungo ndetse bashyizeho n’Agaseke k’urukundo bashyiramo amafaranga ashobora kugoboka umurwayi waje kwivuza adafite ubushobozi bwo kwigurira imiti n’amafunguro.



















TANGA IGITEKEREZO