Umuganga w’Umuhinde Prof. Dr. Aanaimuthu Rajendran, uyobora ‘Life Care Phyto Labs’ ni we uteganya gushinga uru ruganda ku bufatanye n’ikigo Nyarwanda gicuruza imiti ikomoka mu bimera, Bold Regains International Ltd.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA), kivuga ko hagati ya miliyoni 4$ na miliyoni 6$ ariyo akenewe mu gushinga uru ruganda mu Rwanda.
Ubwo Prof Dr Rajendran Aanaimuthu, aheruka gusura Laboratwari za NIRDA n’imirima yayo mu Karere ka Huye, ari kumwe na Dr Francis Habumugisha uyobora Bold Regains International, bifuje ko uruganda rwabo rwatangira gukorera mu Karere ka Huye.
Dr Habumugisha aganira na IGIHE yagize ati “Mu busanzwe Life Care Phyto Labs ku bufatanye na Bold Regains International twari twemeranyije ko uruganda rwajya mu cyanya cyahariwe inganda hariya Masoro [Kigali] dufiteyo ibibanza ku buryo twabyubaka, dufiteyo ububiko twari tugiye kuba dutangiye kwifashisha.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko muri NIRDA i Huye hari ibikoresho by’ibanze bazakenera kandi hari n’ibyatsi byo gukoramo imiti ndetse na Laboratwari n’amamashini, bifuza kuba ari ho batangira gukorera.
Ati “Ku masezerano ku bufatanye na NIRDA nitumara kubyumvikana turateganya ko twatangirira hano [i Huye] nituba tubyumvikanyeho, nyuma tukazagura ibikorwa nyuma ariko tugatangirira hano tukahakorera imiti yacu, wenda i Kigali hakaba ububiko bw’ibyo dukora bihava bijya ku masoko.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, na we yabwiye IGIHE ko bifuza ko urwo ruganda rwashyirwa mu Karere ka Huye.
Ati “Twifuza ko rwaza hano i Butare [Huye] mu rwego rwa gahunda ya Leta yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali. Ikindi kandi twifuza ko ruza hano kuko niho dufite ubutaka bwinshi bwa hegitari zikabakaba 100 ndetse ni naho dufite Laboratwari kugira ngo ibyo bagiye gukora mu ruganda tujye tubanza tubipime noneho bijye ku isoko byujuje ubuziranenge. Dushaka rero ko byegera Laboratwari hano i Huye kugira ngo urwo ruganda rube rwatangira.”
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Christian Sekomo, yavuze ko hashyizweho itsinda ry’impuguke ryo kubikurikirana no kureba ko byashyirwa mu bikorwa vuba.
Christian Sekomo yakomeje avuga ko Prof. Dr. Aanaimuthu Rajendran, azafasha mu guhugura abahinzi guhinga ibimera bikenerwa mu gutanga imiti no mu ishingwa ry’uru ruganda.
Leta y’u Rwanda yiyemeje gutanga ubutaka ndetse n’abahinzi b’abanyamwuga mu bijyanye no guhinga ibi bimera.
Prof. Dr. Aanaimuthu yavuze ko bari gushaka ibisabwa byose hanyuma bagasinya amasezerano na NIRDA ku bijyanye no gukoresha ibikoresho na laboratoire ndetse n’ubutaka buhingwa, ku buryo batangira gukora mu gihe kiterenze amezi atandatu.
Ubwoko 100 bw’ibimera bivamo imiti buzatuburwa mu gihe ubundi bwoko bugera kuri 18 buzatumizwa kuva mu Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!