00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiganiro bigamije kuvura ibikomere byo ku mutima byafashije abanyeshuri bafite indwara zidakira

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 2 July 2024 saa 04:19
Yasuwe :

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kagugu mu Karere ka Gasabo barimo abafite indwara zidakira, bahamya ko gahunda y’isanamitima bashyiriweho yabafashije kudaheranwa n’ibikomere byo ku mutima batewe no kwisanga bafite indwara zidakira zirimo Agakoko gatera SIDA.

Ni bimwe mu byagarutsweho ubwo hasozwaga amahugurwa y’imyitozo mvurabuzima yahawe icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri 700 bo mu matsinda 36 barimo abafite indwara zidakira.

Hari kandi abaturuka mu miryango ibana mu makimbirane, abagirwaho ingaruka n’ubukene bukabije bwo mu miryango baturukamo n’abandi bafite ibibazo bishobora gutuma batiga neza bikanabaviramo imyitwarire idahwitse.

Ni ibikorwa byateguwe n’Umuryango ukora ibikorwa by’isanamitima wa ‘Ubuntu Center for Peace’ mu gihe cy’ibyumweru 10.

Rwema (izina ryahinduwe) wavukanye Agakoko gatera SIDA, Se akamutana na Nyina, ndetse akarerwa nabi n’utari Se yisanze mu biyobyabwenge byanamugejeje no ku gufungwa gusa nyuma y’amahugurwa yasubijwe icyizere.

Ati "Nakuze mbona undi mubyeyi utari Papa amfata nabi cyane, yaba agiye kumpana akankubita ameze nk’aho ari kwica inzoka. […] akenshi akajya ambwira n’amagambo ankomeretsa, ukajya kumva ngo n’ay’imbwa ntuzayikamira, ntacyo umaze, urutwa n’uwapfuye, nyine amagambo akomeretsa ha handi ushobora no kwitakariza icyizere.’’

“Nyuma yo guhabwa amahugurwa narenze ibihe nanyuzemo birimo kugira Agakoko gatera SIDA, kureka ibyo gufungwa no kuva ku biyobyabwenge. Ubu ni ukubaho ubuzima bufite intego ku buryo numva ngize amahirwe yo gukomeza amashuri naba umuganga wita ku bafite indwara zidakira.”

Umukundwa (izina ryahinduwe) na we ni umwana w’umukobwa urwara igicuri wahuguwe muri iyi porogaramu, uvuga ko mbere yo kwigishwa yumvaga adashaka kujya mu bandi atinya kwitura hasi akumva yanareka ishuri, ariko ubu akaba yaratangiye kwisanzura nyuma yo gusobanurirwa ko uburwayi budakwiye kumutera isoni.

Iradukunda (izina ryahinduwe) ni umwana w’umukobwa wahozwaga ku nkeke n’ababyeyi kubera kutitwara neza mu ishuri gusa avuga ko nyuma y’amahugurwa “byaramfashije cyane, ubu mu ishuri ndi wa mwana uzana amanota meza cyane.’’

Umuyobozi wa Ubuntu Center for Peace, Dr. Niyonzima Jean Bosco yavuze ko iyi gahunda bayitangije mu bigo by’amashuri nyuma yo kuyikoresha mu bandi baturage igatanga umusaruro mwiza.

Ati ‘‘Maze gukora ubushakashatsi twagiye tubitangiza mu giturage, […] nshingiye ku byo numvaga bishobora gufasha abantu noneho maze kubyumva neza nza kubishyira mu bikorwa muri Kamonyi.’’

Dr. Niyonzima yatangije iyi gahunda nyuma y’ubushakashatsi yari yarakoreye muri Kaminuza y’i Vermont muri Amerika ‘School for International Training Graduate Institute’, ku bijyanye n’ubu buryo bwo guhugurira abantu benshi uko bakwigobotora ibikomere byo ku mutima.

Abanyeshuri bahawe amahugurwa yatuma bakira ibikomere byo ku mutima baterwa no kugira uburwayi budakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages