00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo bitanga ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda byibumbiye mu Ishyirahamwe

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 12 December 2014 saa 04:59
Yasuwe :

Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) n’ibindi nka SORAS, CORAR na MMI byose bitanga ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2014 byatangije ishyirahamwe rizabifasha kunoza imikorere no gucyemura bimwe mu bibazo bahura nabyo . Dr Gakwaya Innocent umuyobozi mukuru w’iri shyirahamwe ryitwa RHIA (Rwanda Health Insurers Association) yavuze ko bishyize hamwe bagamije gutanga serivisi inoze ku Banyarwanda n’abandi babagana.
Yagize ati “ Tugamije (…)

Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) n’ibindi nka SORAS, CORAR na MMI byose bitanga ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2014 byatangije ishyirahamwe rizabifasha kunoza imikorere no gucyemura bimwe mu bibazo bahura nabyo .

Dr Gakwaya Innocent umuyobozi mukuru w’iri shyirahamwe ryitwa RHIA (Rwanda Health Insurers Association) yavuze ko bishyize hamwe bagamije gutanga serivisi inoze ku Banyarwanda n’abandi babagana.

Yagize ati “ Tugamije guhuriza hamwe imbaraga z’abatanga ubwishingizi bw’indwara, kugirango turusheho kuzuza inshingano zacu. Guhuriza hamwe imbaraga nibyo bizatuma tugera kure. Ubuzima bw’Abanyarwanda nibwo bukungu bwa mbere bw’igihugu, tugomba kububungabunga buri wese adakora ibye nk’aho turi mu irushanwa.”

Dr Gakwaya yakomeje avuga ko n’indi miryango itanga ubwishingizi bw’indwara ihawe ikaze muri iri shyirahamwe, kuko icyo bose bimirije imbere ari ukubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda.

Dr Ezechias Rwabuhihi, yavuze ko ubwishingizi bw’ indwara mu Rwanda bukiri bushya, ariko mu myaka micye bumaze hari intabwe ishimishije imaze guterwa.

Ati “Kwishinganisha mu Rwanda ntibyari byaba umuco , ariko mu gihe gito bimaze mu Rwanda imfu z’amanzaganya zaragabanutse kuko nta Munyarwanda ukirembera mu rugo, ahubwo basigaye bivuza kare kandi bakavurwa neza.”

Akomeza avuga ko ishyirahamwe RHIA rizashakira umuti ibibazo bikigaragara mu bafata ubwishingizi mu kwivuza no mu babutanga ariko ko rikeneye ubufasha kugirango intego zaryo zizagerweho.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages