Amazi umwana asabwa kugira mu mubiri we, atandukanye n’ayo ugeze mu zabukuru akenera ndetse abo bombi usanga bakenera ari munsi y’ayo umugabo w’igikwerere cyangwa ayo umugore w’ijigija akenera. Ikindi ni uko ubusanzwe abagabo bakenera amazi menshi ugereranyije n’abagore, hanyuma abakora imirimo y’imbaraga bagasabwa menshi byisumbuyeho.
The Institute Of Medecine (IOM) yatangaje amabwiriza rusange abantu bakabaye bakurikiza ku ngano y’amazi bakwiye kuba banywa buri munsi.
IOM ivuga ko ubusanzwe abagabo bakuze bakwiye kuba banywa nibura litiro 3,7 z’amazi buri munsi mu gihe abagore bo muri icyo kigero bo litiro 2,7 zaba zihagije. Hagaragazwa ko aya mazi atari ngombwa ko yose umuntu ayanywa nk’amazi buzi, ahubwo ko bishoboka ko ingano y’ayo imwe ishobora kuva mu biribwa cyangwa mu bindi binyobwa.
Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahabona n’abo muri muri Shenzhen Institute of Advanced Technology (SIAT) mu Bushinwa, bwo bwagaragaje ko umugabo ukiri mu kigero cy’imyaka 20, bihagije kunywa amazi ari hagati ya litiro 1,5 na litiro 1,8 n’aho ku bagore bari muri icyo kigero bo bakanywa hagati ya litiro 1,3 na litiro 1,4.
Ubu bushakashatsi bushya bwasohotse mu kinyamakuru cya Science bwakorewe ku bantu 5 604 bari hagati y’imyaka umunani na 96 mu bihugu birenga 20 bitandukanye. Bwerekanye ko abagabo bo mu myaka 20 kugeza kuri 35 banywa litiro 4,2 ku munsi mu gihe abagore bo hagati y’imyaka 30 na 60 bo banywa litiro 3,3 z’amazi ku munsi, imibare igenda igabanuka uko imyaka yabo yicuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!