Ni ibitaro bizakorera mu Rwanda mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri aho bizatangira ku wa 21 Nyakanga kugeza ku wa 03 Kanama 2025 ubuvuzi bukazajya butangirwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.
Umuyobozi w’ibitaro bya RIIO, Prof. Ciku Mathenge, yavuze ko icyo ibyo bitaro byo mu ndege bizaba bije gukora ari ugufasha mu kuvura abarwayi b’amaso batandukanye.
Ati “Iyo Orbis ije mu gihugu, icya mbere bakora ni ugutanga ubufasha aho babisabwe, rero icyo bitaho cyane ni ukuvura kuko hano nta nararibonye zihagije mu kuvura amaso dufite.”
Prof. Mathenge kandi yavuze ko Orbis izafasha abaganga bakiri bato kubaha amahugurwa, yongeraho ko hari 16 batangiye aho bahugurirwa kuri RIIO nyuma bakajya gutanga serivisi ku bitaro bitandukanye.
Abarwayi bazavurwa ni abafite ibibazo by’ishaza, imirari, abakeneye inyunganirangingo, ndetse n’uburwayi bw’amaso bufata abana. Bakazavurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.
Mu gihugu hose hari abahanga mu kuvura amaso (ophthalmologists) bangana na 30 gusa, bita ku bantu bagera kuri miliyoni 14 ni ukuvuga abaganga babiri baha serivisi abarwayi bangana na miliyoni 1. Mu bitaro 42 biri ku rwego rw’akarere, birindwi gusa ni byo bifite umuganga w’inzobere mu kuvura amaso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!