00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro by’i Karongi mu ihurizo ryo kubona uko bigura imiti

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 4 October 2026 saa 03:28
Yasuwe :

Ibitaro by’Akarere bya Kirinda n’ibya Kibuye i Karongi biri mu ihurizo rikomeye ry’aho bizakura amafaranga miliyoni 338 Frw yo kwishyura imiti byafashe ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga (RMS), nyuma y’uko abarwayi bayihawe batigeze bishyura ibi bitaro.

Ibi bitaro bigaragaza ko aya mafaranga ubu amenshi byamaze kuyabara nk’igihombo kuko abarwayi babaniwe kuyishyura, ariko ikibazo ni uko muri RMS bo bakiyabara nk’umwenda bibabereyemo.

Abateye icyo gihombo ni abarwayi bagiye bavurirwa muri ibyo bitaro ariko kuko batari bafite imyirondoro izwi na bene wabo kandi badafite ubwishyu bikarangira bigendeye, ariko n’abemera kwishyura bazwi na bo ngo babura amikoro ntibishyure.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Kirinda, Dr. Byamukama Emmanuel yavuze ko kuva mu 2019 ayo mafaranga baberewemo n’abarwayi batishyura akomeza kwiyongera.

Ati “No mu cyumweru gishize twagize abarwayi batatu bagiye batatwishyuye. Igihombo cyo ni kinini kuko ni ukuva mu 2019 ubu kimaze kugera kuri miliyoni 23 Frw. Ayo mafaranga twe nk’ibitaro atuguriye nk’imiti twakoresha amezi abiri.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibuye, Dr. Uwingeneye Violette yavuze ko aya mafaranga batangiye kubara nk’igihombo ndetse yanakuwe mu bitabo by’ibaruramari, kandi ko nta cyizere na mba cyo kwishyurwa bafite.

Ati “Umuntu wananiwe kwishyura 5.000 Frw ya mituweli kumubwira ngo azaduhe 200.000 Frw aturimo kuyabona ni ikibazo. Aradusinyira ngo agiye kuyashaka tugategereza tugaheba.”

Dr. Uwingeneye yagaragaje ko kandi uretse abatishyura serivisi bakeneye bitewe n’ubukene hari n’abandi biterwa no kuba nta myirondoro yabo izwi harimo nk’abajyanwa bari muri koma bakazayivamo nta kintu bibuka.

Yagaragaje ko buri kwezi baba bafite abantu nk’abo babajyamo hagati ya miliyoni 10 Frw na miliyoni 12 Frw ku bantu batishyuye serivisi bahawe.

By’umwihariko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 Akarere ka Karongi kasibye mu bitabo by’ibaruramari miliyoni 186 Frw Ibitaro bya Kibuye bitishyuwe, mu 2024/25 hasibwa miliyoni 83 Frw mu gihe mu mwaka ushize wa 2025/26 hiyongereyeho izindi miliyoni 46 Frw ibi bitaro bitishyuwe.

Aya mafaranga ku bitaro byombi agera kuri miliyoni 338 Frw, RMS yo ikomeza kuyabara nk’umwenda ibi bitaro biyibereyemo nyamara byo byarahebye.

Abayobozi b’ibi bitaro byombi bavuga ko umuti urambye ari uko hajyaho ikigega cyajya gifasha mu kwishyura ayo madeni kuko ibitaro byo biba byakoze akazi kabyo ko gutanga ubufasha bw’ubuvuzi ku babukeneye ngo baramire ubuzima bwabo, na cyane ko hari ibitaro byinshi mu gihugu bifite iki kibazo.

Mu gihe ibi bitarakozwa ariko, ibi bitaro bigaragaza ko bikeneye ko byafashwa kuba ayo madeni yishyuwe kuko bishobora guhura n’ikibazo cyo kwimwa indi miti batarishyura iyo bahawe mbere.

Ibitaro byo mu Karere ka Karongi mu ihurizo ryo kubona uko bigura imiti kubera kwamburwa n'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages