00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro bya Butaro byakiriye abarenga ibihumbi 23 barwaye Kanseri mu myaka 13 ishize

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 21 February 2026 saa 08:32
Yasuwe :

Ibitaro bya Butaro byatangaje ko kuva mu 2012 bitangiye kuvura kanseri, bimaze kwakira ndetse bikavura abarwayi ibihumbi barenga ibihumbi 23.

Mu barwayi bose ibi bitaro byakiriye 48% bangana na 11.500 basanganwe kanseri y’ibere niy’inkondo y’umura.

Muri iyi myaka yose bimaze kwakira abanyamahanga 1.651 biganjemo abakomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’u Burundi, umuturage umwe ukomoka Sierra Leone n’undi ukomoka muri Sudani y’Epfo.

Ni mu gihe kandi abana bakiriwe bakavurwa n’ibi bitaro kuva 2012 imibare yabo yageze ku 1.700, barimo abafite kanseri zirimo iz’amaraso n’izifatira mu mpyiko.

Bamwe mu barwayi ba Kanseri IGIHE yasanze mu bitaro bya Butaro bavuga ko mu gihe gito bahamaze batangiye kubona impinduka.

Manishimwe Barere Hilarie w’imyaka 37, ukomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mu gace ka Masisi mu kiganiro na IGIHE yavuze ko amaze umwaka arwaye, ariko mu gihugu cyabo mu bitaro bya Goma ibere bariciye bataramenya uburwayi.

“Mu kwezi kwa gatatu 2025 nafashwe n’ibere, njya mu bitaro bya Goma ibere bararica batanabanje kunsuzuma, nsanga iyo mbimenya kare nkazanwa hano muri ibi bitaro mba narakize, kuko nahageze mu kwa munani baransuzuma basanga ni kanseri, banyitaho kandi sinkiribwa nka mbere.”

Nkundimana Providence w’imyaka 53, ukomoka mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko yafashwe n’urwagashya mu mpera za 2023, amara igihe arwaye atarasobanukirwa n’indwara.

Ati “Ntaramenya uburwayi mfite ko ari kanseri sinabashaga kurya, byarakomotse ku rwagashya, ariko kuva muri Ukuboza 2025 maze guterwa imiti inshuro ebyiri kandi ubu nsigaye mbasha kurya, ni mu gihe iyo myaka yose yari ishize ntarasobanukirwa indwara, kandi iyo nyimenya kare ntarasiragira iba yaroroshye cyangwa igakira.”

Umuyobozi ushinzwe Kanseri muri Partners in Health ikorana n’ibitaro bya Butaro, Dr. Cyprien Shyirambere, yabwiye IGIHE ko iyo umuntu yivuje kanseri kare, binatewe n’ubwoko bw’iyo arwaye, n’ikigero iba igezeho, igipimo cyo gukira kiri hagati ya 20% na 75%.

Ati “Ikigo cy’ubuvuzi bwa Kanseri yaje hano i Butaro ari igisubizo, kuko nta yindi yari hafi mu Karere haba mu Burundi cyangwa muri DRC, kuva twatangira mu 2012 tumaze kwakira abarwayi basaga ibihumbi 23 biganjemo abagore bafite kanseri y’inkondo y’umura niy’ibirebe ku kigero cya 48% by’abarwayi twakira.”

Dr. Shyirambere avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko 40% bya kanseri abantu barware byakwirindwa, binyuze mu kwirinda ibyago byo kuyikururira, birimo kugabanya inzoga n’itabi cyangwa bakabireka burundu, kandi abantu bakitabira siporo, kuko abatayikora baba bafite ibyago byinshi byo kuyirwara.

Ibitaro bya Butaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 250 bivuza baba mu bitaro n’abandi muri rusange, aho bavura mu buryo bwo kubaga, kuvura hakoreshejwe imiti ariko haracyabura ubuvuzi bukoresheje imirasire (Radiotherapy).

Kuva 2012 Ibitaro bya Butaro bimaze kwakira abarwayi ba kanseri basaga ibihumbi 23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages