Iyi gahunda yo kubaga abarwayi bari bamaze igihe kinini ikaba yaratangiye tariki ya 15 Kamena, igamije gukemura ikibazo cy’umubare mwinshi w’abarwayi bari bategereje kubagwa, ikaba yarakorewe mu Bitaro bya Rwamagana na Kibungo ndetse n’ibitaro by’i Musanze na Kihali CHUK.
Byari biteganyijwe ko mu bitaro bya CHUK hazabagwa abarwayi 3000, ariko nyuma baza gusanga abakenewe kubagwa ari 468 bari bamaranye igihe uburwayi. Icyakora nyuma hagiye haza abandi uko iminsi yiyongeraga ku buryo amezi atatu arangiye habazwe abagera ku 2176, iki gikorwa abaganga ubwabo bakaba bagifata nk’indashyikirwa.
Aganira n’itanganzamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri ubwo hasozwaga iyi gahunda yo kubaga aba barwayi, Dr Ntirenganya Faustin umuganga mukuru mu bijyanye no kubaga mu bitaro bya Kigali CHUK yavuze ko iyi gahunda yagenze neza 100%.
Yagize ati “Byagenze neza cyane kuko abakozi bose twaritanze uko byari bikwiye kandi biranagaragara kuko ubusanzwe twari tugamije kugabanya umubare w’abarwayi bari bategereje rendez-vous y’igihe kinini, none twabaze abagera ku 2,176 ku buryo nta murwayi n’umwe utegereje kubagwa dufite, niba banahari bafite rendez-vous y’Ukwezi ufite igihe kinini ubanza ari amezi abiri gusa.”
Abajijwe amafaranga iki gikorwa cyatwaye, Dr. Ntirenganya yagaragaje ko ari icy’indashyikirwa n’ubwitange ku buryo atapfa kumenya amafaranga cyatwaye cyangwa kuyagereranya bitewe n’akazi abaganga nyir’izina bakoze.
Nyuma yo kubagwa muri CHUK akanavurwa igisebe yari amaranye imyaka ibiri cyaranze gukira, Mukakamari Francine w’imyaka 44 utuye mu Karere ka Gasabo, yabwiye IGIHE ko yishimiye iki gikorwa cy’ubumuntu ibyo bitaro byakoze.
Ati “Ndishimye cyane kuko nari maze imyaka nkoze impanuka, ariko mfite igisebe cyanze gukira ku buryo nari naramaze kwiheba mbona ko ngiye gupfa bitewe n’uburyo cyahoraga kindya, ariko noneho nyuma y’aho bambagiye ndumva meze neza pe.”
Mu barwayi 2176 babazwe, 976 ni abari bafite uburwayi bukomeye, n’aho 618 bakaba ari bo ibi bitaro byabaze nk’abafite uburwayi bworoheje, mu gihe abagera kuri 582 ari bo babagiwe hanze ya CHUK mu bitaro bya Ruhengeri, Kibungo na Rwamagana.
Gusa CHUK ivuga ko mu rwego rwo kwirinda ko iki kibazo cyazongera izajya isanga abarwayi mu Ntara batuyemo buri Gihembwe kugira ngo umubare w’abafite za Rendez vous ugabanuke.
Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO