00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro bya King Faisal byabonye Scaner ishobora gufata ifoto mu masegonda 10

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 March 2017 saa 08:17
Yasuwe :

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, KFH, byabonye icyuma cyifashishwa mu kureba uburwayi buri imbere mu mubiri (CT scan), gifite ubushobozi bwo gufata amafoto y’uburyo bumeze mu masegonda atageze ku 10.

Iyi CT scan (Computerized Tomography Scan), yamuritswe kuwa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017, ikoresha urumuri rutaboneshwa ijisho ariko rubasha guhinguranya ikintu no kwerekana imiterere yacyo imbere (X-ray).

Ifoto yatanzwe na CT scan igaragaza neza uduce dutandukanye tugize umubiri w’umuntu kandi mu gihe gito ugereranyije n’ibindi byuma byifashishwa kwa muganga nka radiography.

Iki cyuma kidakoresha urumuri rwinshi gifite n’ubushobozi bwo kugaragaza ishusho y’uburyo amaraso ari gutembera mu mubiri.

Ubuyobozi bwa King Faisal Hospital bugaragaza ko iyi CT scan ari indi ntambwe itewe, mu rwego rwo gukomeza gushimangira ko ari ibitaro bya mbere mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gupima amagufa, Dr Rudakemwa Emmanuel yavuze ko iki ari icyuma cy’ingenzi, cyari gikenewe ku bitaro nk’ibi byoherezwaho abarwayi bavuye mu mavuriro atandukanye.

Ati” CT Scan igabanya umwanya umurwayi yasabwaga kumara adahumeka mu masegonda make cyane, ndetse ifotora umubiri wose mu masegonda atageze ku 10. Umuvuduko wayo uzatuma tubasha kugeza serivisi zihuse ku bakiliya bacu.”

Nk’uko The Newtimes dukesha iyi nkuru yabyanditse, mu gihe umurwayi yagize ikibazo cy’uko amaraso atagera mu bwonko (stroke), iyi CT scan ishobora kwifashishwa mu kugaragaza neza uko bimeze.

Rudakemwa ariko yagaragaje ko ibiciro byo guca muri CT scan bitazahinduka, kubera ko bitagenwa n’ibitaro ahubwo bishyirwaho n’urwego rw’igihugu rufite mu nshingano kugenzura imikorere y’ibyuma bitandukanye bipima indwara ziri imbere mu mubiri.

CT scan ibaye iya 10 mu zikoreshwa mu karere, igura hagati y’ibihumbi $900 na miliyoni imwe y’amadorali.

Iki cyuma kigeze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma y’uko ku itariki ya 7 Gashyantare 2017, Guverinoma y’u Rwanda ishyikirije ibi bitaro, Ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd gishamikiye kuri Oshen Group kugira ngo abe aricyo gitangira kubicunga.

Umwe mu baganga akoresha iyi scaner: Ifoto/NewTimes

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages