Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gicurasi 2021 mu cyo bise ‘Inkongoro y’abarwayi n’Abaganga’ aho buri mukozi w’ibyo bitaro ahabwa amata yo kunywa igihe ari mu kazi.
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyanza, Dr Tuyishime Emile, yavuze ko usibye abakozi, ayo mata ahabwa n’abarwayi batishoboye.
Ati “Muganga azajya ahabwa amata ndetse n’abarwayi batishoboye bayabone nk’inyunganiramirire kugira ngo babashe no gukira vuba.”
Dr Tuyishime avuga ko gutanga amata ari Politiki nziza yashyizweho na Perezida Kagame Paul, asobanura ko ibyuma bitunganya amata byageze mu turere hose, muri Nyanza bahitamo kugishyira mu Bitaro by’Akarere ahaboneka abayakeneye benshi.
Bamwe mu bakozi n’abaganga bo ku Bitaro bya Nyanza, babwiye IGIHE ko guhabwa amata mu kazi bibafasha gukora neza no kurushaho kunoza serivise batanga.
Kwizera François d’Assize ati “Icya mbere bizafasha ni serivise nziza ku bantu baza batugana kuko umwanya twafataga tujya kunywa amata hanze, tuzajya tuyafatira hano dukomeze gutanga serivise.”
“Ikindi ni uko hari igihe inzara yatwiciraga mu kazi twanze gusiga abarwayi barembye, kuba duhabwa amata bizajya bidufasha gukomeza akazi dufite imbaraga.”
Bamwe mu barwariye mu bitaro bya Nyanza batangiye guhabwa ayo mata, bishimira ko batekerejweho kandi bizeye ko bizabafasha gukira vuba.
Musoni Jean Damascène ati “Hano [mu bitaro] bajyaga badufasha ariko noneho bongeyeho no kuduha amata. Njyewe nari nsanzwe mfashwa n’ibitaro kuko nta bantu bangemurira ngira. Nizeye ko amata azamfasha gukira kuko nsanzwe ndwaye igifu.”
Umukozi cyangwa umurwayi uhabwa amata nta kiguzi asabwa kuko ayahabwa ku buntu.
Kugeza ubu mu bitaro bya Nyanza hakora abakozi barenga 122 bahembwa na Leta n’abandi bake bahembwa n’ibitaro. Buri mukozi ahabwa litiro imwe y’amata ku munsi ndetse n’umurwayi utishoboye ni yo ahabwa. Ku munsi byakira abarwayi bagera kuri 200.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!