00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byasuzumye abantu impyiko ku buntu

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 12 March 2024 saa 08:46
Yasuwe :

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byakoze igikorwa cyo gusuzuma abantu indwara y’impyiko ku buntu, nka kimwe mu bikorwa byateguwe mu cyumweru cyahariwe kurwanya uburwayi bw’impyiko mu Rwanda, hitegurwa kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impyiko uba buri tariki ya 14 Werurwe.

Iki gikorwa cyateguwe n’Ibitaro byitiriwe Umami Faisal, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ndetse n’Umuryango w’Abaganga Bavura Impyiko mu Rwanda. Biteganyijwe ko iki gikorwa kizabera n’ahandi hantu hatandukanye muri iki cyumweru.

Abitabiriye iki gikorwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal baganiriye na IGIHE, bavuze ko iki gikorwa cyababereye uburyo bwiza bwo kumenya uko bahagaze ndetse banahabwa inama z’uburyo bashobora kwirinda.

Rukirande Musana Jean Bosco yagize ati “Iyi gahunda ni ingirakamaro. Nari naje kwivuza ibindi hano ariko nkibimenya nagize amatsiko yo kumenya uko mpagaze. Badupimye ibiro, badupima umuvuduko w’amaraso ndetse n’ibijyanye n’impyiko. Bamaze gupima ibyo byose abaganga batugiriye inama zirambuye yaba abavura impyiko, inama ku mirire n’ibindi. Mpavanye ubumenyi bugiye kumfasha gutwara neza ubuzima bwange mu minsi iri imbere”.

Mukamutesi Jacqueline we yagize ati “Nari maze igihe ntipimisha kuko dukunda kwipimisha ari uko turwaye. Bampimye ku bw’amahirwe nsanga ndacyari muzima ariko bangiriye inama yo gukora siporo no kugabanya amavuta kugira ngo ibiro bibashe kugabanuka bigabanye ibyago byo kurwara”.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abaganga Bavura Impyiko mu Rwanda akanaba umuvuzi w’abana barwaye impyiko mu bitaro bya CHUK, Dr Rugamba Gilbert, yavuze ko mu Rwanda n’ubwo hari ibikorwa byinshi byo guhangana n’uburwayi bw’impyiko ariko imibare y’abarwayi ishobora kuba iri hejuru.

Ati “Hari ubushakashatsi bwakozwe na RBC butaratangazwa bugaragaza ko abantu bafite ibyago byo kurwara impyiko, nk’abafite umuvuduko ukabije w’amaraso bagera kuri 40%. Iyo mibare igaragaza ko dushobora kuba dufite abarwayi b’impyiko zikomeye bangana na 10% nk’uko ku Isi hose bimeze."

Dr. Rugamba avuga ko abafite ibyago byinshi byo kurwara impyiko barimo abarwaye umuvuduko ukabije w’amaraso n’igisukari (diabetes), abakoresha imiti ya Kinyarwanda itemewe, abafite umubyibuho ukabije, abatita ku buzima bw’impyiko nko kutanywa amazi ahagije, kunywa inzoga nyinshi n’ibindi.

Uyu muganga yagiriye inama abantu muri rusange kwisuzumisha impyiko nibura rimwe mu mwaka by’umwihariko abarengeje imyaka 35 ndetse no kwirinda ibyavuzwe byongera ibyago by’ubu burwayi.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr Sendegeya Augustin yavuze ko muri iki cyumweru ibi bitaro byahisemo kugira uruhare rwo gufasha abantu kumenya uko bahagaze bakirinda kurwara impyiko.

Ati “Turashaka ko abantu benshi batagera aho impyiko zangirika burundu cyangwa se ngo tugere aho dukoresha imashini ari byo twita dialysis. Abo twakira turi kubasuzuma tukabagira inama z’ibituma impyiko zirwara bakazirinda kuko kwirinda biruta kwivuza kandi turabikora ku buntu”.

Dr Sendegeya kandi yashishikarije abantu kugana iyi gahunda igikomeje kubera ahatandukanye mu mavuriro yo mu Mujyi wa Kigali muri iki cyumweru kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Iki gikorwa cyo gupima abantu impyiko ku buntu, cyatangijwe ku itariki 8 Werurwe 2024 gitangirizwa ku kigo Nderabuzima cya Shyorongi mu karere ka Rulindo, nyuma gikomereza mu bitaro bya Faisal.

Ahandi iki gikorwa giteganyijwe kubera ni mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, ibitaro bya CHUK, ikigo nderabuzima cya Nyiranuma i Nyamirambo ndetse no muri Car Free Zone ya Biryogo, hanyuma ku itariki ya 15 Werurwe 2024 hakorwe ibiganiro by’inzego zinyuranye bisoza icyo cyumweru.

Dr Rugamba Gilbert yavuze ko imibare igaragaza mu gihugu hashobora kuba hari abarwayi b’impyiko zikomeye bangana na 10%
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr Sendegeya Augustin yavuze ko muri iki cyumweru ibi bitaro byahisemo kugira uruhare rwo gufasha abantu kumenya uko bahagaze bakirinda kurwara impyiko
Itsinda ry'abaganga bakurikiranaga imigendekere y'igikorwa
Bapimwaga n'umuvuduko w'amaraso
Bapimwaga ingano y'isukari bafite mu maraso
Abasuzumwe bahabwaga inama zijyanye n'uko bahagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages