Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zo guhashya Malaria kandi zitanga umusaruro ariko hari uturere ikigaragaramo kurusha utundi. Intego ni uko iyi ndwara igomba gucika burundu nubwo hakiriho imbogamizi.
Iyo mibare yerekana ko mu Karere ka Gisagara mu bagera ku 1000 bivuje mu 2021 muri bo 285 bari barwaye Malaria harimo 86 basanzemo iy’igikatu.
Mu nama yateguwe n’Umuryango ASOFERWA (Association de Solidarité des Femmes Rwandaises) yahuje inzego zitandukanye mu Karere ka Gisagara hagamijwe kurebera hamwe ibyiciro by’abantu bibasirwa na Malaria ariko bigoye kubona imiti, hagarutswe kuri icyo kibazo.
Umukozi w’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu kubungabunga Ubuzima (RICH), Kaneza Narcisse, yavuze ko bamaze igihe barwanya Malaria mu Karere ka Gisagara ariko kuri ubu ibipimo by’abakiyirwara biri hejuru ugereranyije n’utundi turere.
Ati “Malaria muri Gisagara iri hejuru kuko niko karere ka mbere mu Rwanda gafite Malaria nyinshi. Abarwaye Malaria mu Karere ka Gisagara ni 285 ku 1000 naho mu Ntara y’Amajyepfo ni 189 ku 1000.”
Yakomeje avuga ko mu Karere ka Gisagara hakiri ibyuho bituma abaturage barwara Malaria birimo ibishanga byinshi byororokeramo imibu, imyumvire y’abaturage bamwe batarara mu nzitiramibu, abanga gutererwa umuti mu nzu n’ibindi.
Ibura ry’imiti ku Bajyanama b’Ubuzima
Kaneza yavuze ko mu isesengura bakoze basanze umubare w’abaturage bivuriza Malaria ku Bajyanama b’Ubuzima ukiri hasi kandi gahunda ya Leta ivuga ko ari bo bagombye kugana batararemba kuko bari hafi yabo.
Imibare yerekana ko mu 2021 mu Karere ka Gisagara Abajyanama b’Ubuzima bavuye abaturage barwaye Malaria ku kigero cya 39%. U Rwanda rufite intego y’uko abaturage bangana na 85% bagomba kwivuriza ku Bajyanama b’Ubuzima, kuri ubu abahivuriza mu gihugu hose bari kuri 57%. Intara y’Amajyepfo igeze kuri 54%.
Kaneza ati “Iyo turebye umubare w’abivuza n’aho bivuriza, muri Gisagara uburyo abaturage bagana Abajyanama b’Ubuzima biri hasi. Mu by’ukuri nta mpamvu ifatika ihari ariko ku ruhande rumwe hari aho ugera ugasanga hari ibura ry’imiti ku Bajyanama b’Ubuzima.”
Kaneza yavuze ko bituma abaturage babatakariza icyizere kuko iyo agiyeyo inshuro ebyiri ayibura adasubirayo ahubwo agahitamo kuzajya ku Kigo Nderabuzima, rimwe na rimwe hamubera kure akazajyayo yamaze kuremba.
Yavuze ko baganiriye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara kugira ngo icyo kibazo gikemuke hakiri kare.
Usibye imiti n’ibikoresho birabura
Umukozi ushinzwe Abajyanama b’Ubuzima mu Murenge wa Gishubi, Niyitegeka Mediatrice, yabwiye IGIHE ko bagize n’ikibazo cy’ibikoresho bifashisha mu gupima Malaria byitwa TDR (Test de Diagnostic Rapide) bamara igihe kigera ku kwezi batavura.
Ati “Ibikoresho twari dufite twabikoresheje mu kwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu bihita bishira, mu kwezi kwa Gatandatu kose ntabwo Abajyanama b’Ubuzima bavuye Malaria kuko nta byo kuyipima byari bihari.”
Iyo ibikoresho n’imiti bibashiranye batanga raporo basaba ibindi ariko ngo haba ubwo bitinda kubageraho.
Niyitegeka ati “Ejo ibikoresho byaraje ku buryo byasabye ko tujya mu nteko z’abaturage kubamenyesha ko noneho serivise turi kuzitanga kugira ngo baze kwivuza igihe hari uwumva yarwaye.”
Abirengagijwe bagiye kwitabwaho
Umukozi w’umuryango, ASOFERWA, Ukeye Claudine, yabwiye IGIHE ko ibyiciro bazibandaho birimo abamotari, abanyonzi, abashoferi b’amakamyo, abakozi ba nyakabyizi, abafite ubumuga n’abakora ubucuruzi bwambukoranya imipaka.
Ati “Impamvu batoranyijwe ni uko bashobora gukora akazi kabo nijoro imibu ikabaruma. Serivise zindi zo kurwanya Malaria zishobora kubageraho ariko ugasanga nijoro imibu irabariye banduye malaria.”
Uburyo bazakoresha mu kubarinda ni ukubigisha no kubegereza ibyo bakwifashisha mu kwirinda Malaria igihe bari mu kazi nijoro nko gukoresha amavuta abarinda, imyenda bashobora kwambara n’ubundi buryo butandukanye.
Umwe mu baturage bamaze igihe bakora akazi ka nijoro mu bijyanye no gucukura nyiramugengeri mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, Munyarukaza Joseph, yavuze ko ubwo buryo bwo kwita ku byiciro byihariye buzaziba icyuho cyari gihari.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Gisagara, Bigirimana Eugene, yavuze ko ibibazo byagaragaye mu mitangire ya serivise ku Bajyanama b’Ubuzima biri gushakirwa ibisubizo kugira ngo Malaria icike burundu.
Ati “Aho bari bafite ikibazo mu by’ukuri hari ibyo dusanzwe tuzi ariko nanone byari byahawe umurongo birakosorwa. Biriya ni ibyo muri raporo yashize, ubu nanone turacyakomeje kugenda dukosora kandi murabizi ko kwiga no kwigisha ni uguhizaho.”
Bigirimana yavuze ko kuba bafite abafatanyabikorwa bashya biyongera ku bari basanzwe bigiye kubongerera imbaraga mu kurandura Malaria.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!