00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyerekeye igabanuka ry’impfu mu Rwanda: Abagabo nibo bapfa cyane

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 19 July 2023 saa 07:41
Yasuwe :

Ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022 mu buryo bucukumbuye bikomeje gushyirwa ahagaragara urwego ku rundi. Raporo ku byerekeye impfu igaragaza ko abagabo ari bo bapfa ari benshi kurusha abagore.

Imibare y’ibanze y’ibyavuye muri iri barura yatangajwe muri Gashyantare uyu mwaka, igaragaza ko Abanyarwanda bari miliyoni 13,2 bavuye kuri miliyoni 10,5 babaruwe mu 2012.

Raporo icukumbuye igaruka by’umwihariko ku bijyanye n’impfu yerekana ko zagabanutse cyane mu myaka 20 ishize kugeza kuri 63%.

Abantu 82.242 bapfuye mu mwaka wabanjirije iri barura, ni ukuvuga mu 2021. Muri bo abagore nibo bari benshi (42.950) ugereranyije n’abagabo (39.291).

Mu bapfuye harimo abagore 563 ku mpamvu zifitanye isano no kubyara. Abagera kuri 234 bapfuye batwite; 156 bapfuye babyara abandi 173 bapfa mu byumweru bitandatu bikurikira gukuramo inda.

Impinja zamenyekanye zo zapfuye ni 11.628 zirimo abahungu 6528 n’abakobwa 5100.

Abagabo bafite ibyago kurenza abagore

Raporo y’ibyavuye mu ibarura igaragaza ko icyizere cyo kubaho cyazamutse kikagera ku myaka 69,6 muri rusange. Ku bagabo ni 67,7 naho ku bagore ni 70,2.

Ku bantu 1000 b’igitsina gabo babasha kugeza ku myaka 15, abagera ku 177 bapfa batarageza ku munsi w’isabukuru yabo y’imyaka 60 mu gihe ku bagore ari 137.

Na none ku bantu bakuru 1000 bageza ku myaka 60 y’amavuko, abagabo 637 ntibabasha kugeza kugeza ku myaka 80 mu gihe abagore ari 551.

Ibi bijya guhura n’ibyavuye mu ikusanyabitekerezo cyakozwe n’Ikigo Giharanira Amahoro n’Uburumbuke (Africa Peace and Prosperity Institute: APPI) byashyizwe hanze mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka.

Ryerekanye ko Abanyarwanda bagera kuri 80,7% bafite icyizere cy’ubuzima bwiza mu gihe kizaza ariko ko icyizere cy’abagabo kiri hasi (79,8%) ugereranyije n’abagore (81,6%).

Umwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibyavuye muri iryo kusanyabitekerezo, Muhire Modeste, yavuze ko icyuho kiri hagati y’ibyo umugabo afite n’ibyo yifuza kugeraho uko kigenda kiba kinini ari ko na we atakaza icyizere.

Ati “Abagore baturusha kunyurwa bikabaha amahoro, twe rero [abagabo] ntitunyurwa. Abagabo ni bo baharika cyane, batanyurwa n’umugore umwe. Uko wiruka muri benshi ni ko bagukamura bagusaba gushaka byinshi, uwo muntu rero nta cyizere yagira, arahangayika.”

Impamvu nyamukuru yatumye impfu zigabanuka

Uretse kuba igipimo cy’impfu cyaragabanutse muri rusange kikava ku baturage 8 ku 1000 mu 2012 kigera kuri 6,3 ku 1000 mu 2022 no mu byiciro byihariye ni ko byagenze.

Impfu z’impinja zagabanutse kuva kuri 49 ku 1000 bavutse ari bazima mu 2012 kugeza kuri 28,9 mu 2022.

Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu na zo zaragabanutse ziva kuri 72 zigera kuri 40,7 ku bana 1000 bavutse ari bazima.

Ibi ngo ni ikimenyetso cy’umusaruro wa politiki na porogaramu leta y’u Rwanda yashyizeho zigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Ibikorwaremezo by’ubuvuzi byubatswe ari byinshi hirya no hino mu gihugu, inzitiramubu na zo zikwirakwizwa hose, ibikorwa byo gukingira, kugeza ubwisungane mu kwivuza kuri bose no kwimakaza isuku biriyongera.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko amavuriro atari ayigenga yiyongereye kuva ku 1020 mu 2016 agera ku 1785 mu mpera z’umwaka wa 2021.

Ibitaro byo ku rwego rw’igihugu ni umunani kimwe n’Ibitaro byo ku rwego rw’Intara; ibyo ku rwego rw’uturere ni 40 bivuye kuri 36 mu 2016 mu gihe Ibigo Nderabuzima byari 510 bivuye kuri 499 mu 2016 naho ibitaro byigenga ari umunani.

Muri rusange ubariyemo ibitaro bya leta, ibyigenga, ibigo nderabuzima, amavuriro mato yigenga n’ibindi mu Rwanda habarirwa ibyo bikorwaremezo 2088 bivuye ku 1285 mu 2016 ukurikije ibyavuye muri iri barura.

Ibikorwaremezo by’ubuvuzi bigira agaciro ari uko hari abakozi babikoramo

Ibikorwaremezo ubwabyo ntibihagije ngo serivisi z’ubuvuzi zitangwe neza hatari abakozi bo muri izi nzego z’ubuvuzi.

Mu 2021 umuganga umwe yitaga ku barwayi 8247 bavuye kuri 10.055 mu 2016; ni mu gihe intego ari uko mu 2024 bazaba ari 7000 ku muganga umwe.

Umuforomo umwe yitaga ku barwayi 1198, intego ikaba ari uko bizagera umwaka utaha umwe yita ku barwayi 800 mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rigena ko nibura umuforomo umwe akwiye kuba yita ku barwayi 1000.

Umubyaza umwe yitaga ku barwayi 2,340; intego ni uko baba 2500 mu mwaka utaha.

Kuvuka igihe kitageze no kuvukana ibiro bike ni cyo kintu kiza imbere mu bihitana abana benshi aho bihagarariye 30% by’impfu zose zamenyekanye.

Impamvu z’impfu z’abana bo munsi y’imyaka itanu

Iyi raporo igaragaza ko kuvuka igihe kitageze no kuvukana ibilo bike byihariye 29,8% mu bihitana abana bose bo munsi y’imyaka itanu mu Rwanda.

Ku mwanya wa kabiri haza ibyo kubura umwuka n’ingorane mu gihe cyo kuvuka byihariye 13,2%.

Ibindi ni ibijyanye no kuvukana ibibazo by’umutima (2,6%); ibibazo by’ubuhumekero (1,3%), imirire mibi (0,9%), indwara z’impiswi (0,7%) malaria (0,3%) n’ibindi.

Abagore bafite icyizere cyo kuramba kurusha abagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages