00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri ‘Gynecologic Endoscopy’, ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa mu kuvura indwara z’abagore

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 22 July 2025 saa 01:09
Yasuwe :

BAHO International Hospital iri gufasha abantu cyane cyane abagore kumenya bumwe mu buryo butandukanye bwifashishwa mu kubaga imyanya myibarukiro yabo ndetse n’uburyo bashobora kwivuza indwara zifata muri iyo myanya.

Ubwo buryo burimo n’ubuzwi nka ‘Gynecologic Endoscopy’.

Ni uburyo bwo kubaga indwara zikunze gufata abagore mu myanya myibarukiro bukaba bukurukiza amahame asanzwe agenga icyo gikorwa cyo kubaga.

Umurwayi abanza gusuzumwa mbere yo kubagwa ndetse akamenyeshwa ibyago bishobora kubaho mu gihe zitavuwe neza ndetse n’inyungu ziri mu kwivuza neza.

Mu rwego rwo gufasha abantu kumenya byinshi kuri ubu buryo twaganiriye na Dr. Alebachew Bezabih, uzobereye ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’abagore atubwira byinshi bikubiyemo n’uburyo bukoreshwa.

Dr Alebachew yasobanuye ko uburyo bwa Gynecologic Endoscopy bugira ibice bibiri by’ingenzi birimo Gyenecologic Hysteroscopy ndetse na Gynecologic Laparoscopy.

Yagize ati “Gynecologic Endoscopy ni uburyo bukoreshwa mu kuvura indwara zifata mu myanya myibarukiro y’abagore aho hifashishwa agapira gashyirwaho camera kakaba kinjizwa mu gitsina gore aho kanyuzwa mu nkondo y’umura bitagombeye ko habaho gufungura umubiri.”

Yakomeje avuga ko iyo camera iba itanga amakuru ku mashini yifashishwa kugira ngo habashwe kureba imbere nk’urugero agace ko muri nyababyeyi kazwi nka “Uterine Cavity” ndetse n’ibindi bitandukanye.

Uyu muganga yagaragaje ko Gynecological Laparoscopy na bwo ari uburyo bw’ingenzi mu kubaga hakoreshejwe endoscopie.

Ati “Ubu ni uburyo bwo kubaga ariko hafunguwe akantu gato cyane ku mubiri kangana na milimetero eshanu cyangwa 10, ku nda kandi ikindi dutobora ahantu nka habiri cyangwa hatatu hifashishwa nk’urwinjiriro.”

Yakomeje avuga ko nubwo habagwa ahantu hato babasha kugera mu nda y’umuntu hanyuma bakabasha kuhagura bifashishije umwuka wa ‘dioxide de carbonique’ ku buryo bishobora kwifashishwa kubaga igice icyo ari cyo cyose cy’imyanya myibarukiro bitewe n’impamvu cyangwa ikibazo runaka.

Dr Alebachew yavuze ko umwiharuko w’ubu buvuzi cyangwa kubagwa hakoreshejwe ubu buryo ari uko bashobora kubukorera umuntu agataha kuri uwo munsi bamukoreyeho icyo gikorwa cyo kumubaga.

Ati “Umugore ashobora kuza kwa muganga mu gitondo tukamufasha ku buryo nyuma y’amasaha abiri cyangwa atatu dushobora kumusezerera kandi agataha yigenza n’amaguru.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages