00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku buvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire buzatangizwa mu Rwanda mu 2026

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 1 December 2025 saa 07:44
Yasuwe :

U Rwanda rukataje mu kwifashisha ingufu za nucléaire hagamijwe icyiza, nko mu mashanyarazi, ubuvuzi n’ibindi, aho ruri gufatanya n’ibigo bitandukanye bizobereye muri uru rwego.

Ku wa 28 Ugushyingo 2025, Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’ubufatanye azatuma serivisi ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire zitangira gutangwa mu Rwanda.

Ni igice cy’ubuvuzi kibarizwa mu ishami rijyanye n’ibikoresho bireba mu mubiri w’umuntu, ariko ugasanga ahenshi ntikihaba kuko imashini zacyo ziba zihenze.

Mu buvuzi bwifashisha izo ngufu, haba imashini ebyiri zifashishwa zirimo izwi nka ‘Single Photon Emission Computed Tomography (SPECT) n’indi izwi nka ‘Positron Emission Tomography: PET Scan’. PET Scan ni yo u Rwanda rwaguze.

Umurwayi ufite indwara itagaragariye mu mashini zisanzwe, bamutera utunyabutabire (radiotracers) duke dukomoka ku ngufu za nucléaire, hanyuma bakamunyuza mu cyuma cyabugenewe, camera ikagenda itahura aho turi hakagaragara ibiri kuba mu mubiri.

Utwo tunyabutabire tujya ahari ya ndwara itaragaragara, tugafasha mu kuzitahura. Bikora ku ndwara nk’iz’umutima, kanseri, iz’ubwonko, imyakura n’izindi.

Iyo agiye kubagwa cyangwa agiye guhabwa ubundi buvuzi, umuganga aba abona icyo abaga, bitari bya bindi byo kujya gusatura umuntu ugiye gushaka indwara utazi ingano y’igice irimo.

Ni ubuvuzi bwifashishwa mu kwita ku bice bikomeye nko kuvura kanseri yo mu bwonko, imwe ushobora kwibeshya gato ugahungabanya ubwonko bwose.

Amasezerano mashya yo gutangiza ‘médecine nucléaire’ mu Rwanda yashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo gitanga serivisi z’ubuvuzi cyo mu Birwa bya Maurice kizwi nka ‘Aegle Onco Care Center Ltd.”

Ubu buvuzi buzashyirwa mu Bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Aha ni na ho habarizwa Ikigo cyita kuri kanseri (Rwanda Cancer Centre :RCC).

Muri Gicurasi 2025, Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari n’umutungo bya Leta ko 2025 izarangira u Rwanda rufite iyo mashini.

Ati “Ndababwira ko na PET Scan cyagikoresho kitaragera mu Rwanda, gahunda yo kugira ngo kiboneke nayo irakomeje, twizeye ko uyu mwaka uzajya kurangira nayo yarahageze. Kuko ibisabwa byose twari twarabikoze.”

Amakuru IGIHE ifite ni uko ubuvuzi bwifashisha izi ngufu buzatangizwa mu Rwanda mu 2026. Hazifashishwa imashini izwi nka Cyclotron. Iyi ni yo itanga ‘radiotracers’ abaganga bakoresha bashyira mu mubiri w’umuntu mu gutahura kanseri iri ku rwego rwo hasi. IGIHE ifite amakuru ko ubu ibikoresho hafi ya byose byamaze kuboneka.

Izi mashini zihambaye zije zisanga izindi zikoreshwa mu gutanga ubuvuzi bwa kanseri mu Rwanda. Zirimo MRI, CT-Scan, kuvura kanseri ishiririjwe, gukoresha imiti izwi nka ‘chimiothérapie’, kuyibaga n’ibindi.

Ubu buvuzi buzatangizwa mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, byitezwe ko n’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal nibirangiza kuvugururwa bikava ku bitanda 167 bifite ubu bikagera ku byumba 600, bizaba bifite PET Scans.

Umuyobozi Ushinzwe Ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin, aherutse kubwira IGIHE ko bateganyije ko mu gihe bazaba baravuguruye hateganyijwe izi mashini nk’izo ebyiri.

Ati “Ni ikintu cyitaweho mu kwagura ibi bitaro. Turateganya ko twaba dufite ebyiri [...]. PET Scan irafasha cyane mu gukurikirana no gusuzuba kanseri. Ibyangombwa byose mu bijyanye n’amategeko bihari ndetse n’ibikoresho biri mu nzira.”

Bizagabanya abarwayi boherezwa mu mahanga, kuko u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gusuzuma indwara kugera ku tunyangingo, gutahura indwara kare zikavurwa neza no gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda mu buvuzi bwa kanseri.

PET Scan izatangira gukoreshwa mu Rwanda mu ntangiriro za 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages