00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri CT Scan yifashishwa mu kureba imbere mu mubiri

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 23 June 2025 saa 07:42
Yasuwe :

Kimwe mu byerekana iterambere ry’ubuvuzi harimo n’imashini zitandukanye zigenda zikorwa, zifasha abaganga kurushaho gusobanukirwa no gushaka inkomoko y’uburwayi umuntu afite.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ibikoresho n’inyubako zigezweho zo kwa muganga bigira uruhare hafi ya 50% byo gutanga ubuvuzi bwiza imiti n’abakozi bikiharira igice gisigaye.

Muri izo mashini harimo CT Scan (Computed Tomography Scan) ikoreshwa mu kureba imbere mu mubiri hifashishijwe imirasire (X-Rays) n’ikoranabuhanga, igasohora amafoto agaragaza neza ibice byose bigize agace kakorewe ikizamini.

Niba wakoresheje ikizamini cyo kureba nko mu gatuza, CT Scan ifite ubushobozi bwo kwerekana akabyimba gato cyane gafite nka milimetero ebyiri kari inyuma y’igufwa runaka, nk’uko Dr Joseph Musabyimana, umukozi mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) yabivuze.

Mu kiganiro Dr Musabyimana yagiranye na Bhealthy Media, yasobanuye ko CT Scan ari imashini ifite ubushobozi burengeje ubw’izindi mashini zisanzwe kuko yo ibasha gufata utuntu duto cyane izo mashini zitabasha kubona.

Ati “Niba imashini isanzwe yerekanaga ibice bigize umuntu bigerekeranye, iyi yo ifite ubushobozi bwo kwerekana uduce duto cyane ku buryo ufite nk’akabyimba ka milimetero ebyiri tubasha kukabona. Mu gihe ku zindi mashini niba kari inyuma y’urundi rugingo rukarusha ubunini tutabasha kukabona.”

Imibare y’ikigo cyo muri Amerika gikora ubushakashatsi kubijyanye n’ubucuruzi n’imari, Frost & Sullivan, igaragaza ko nibura ku Isi buri mwaka hakorwa CT Scan miliyoni 375, gishingiye ku bitaro bifite izi mashini ku Isi, n’umubare w’abarwayi ibyo bitaro byakira.

Nubwo iyi mashini ifite ibyiza byinshi nko koroshya kubona inkomoko y’indwara zari zarananiranye, nka kanseri, kwipfundika kw’amaraso, ibibyimba n’ibindi, Dr Musabyimana asobanura ko gukoresha iyi mashini kenshi atari byiza cyane cyane ku bana n’abagore batwite, kuko iriya mirasire igira ingaruka ku mubiri w’umuntu.

Yagize ati “Imashini za X-rays n’ubwo tuzikoresha, ariko ziba zifite ingaruka cyane cyane ku bana n’abagore batwite, ku buryo aho yakoreshejwe bishobora gutuma uturemangingo twari turi gukura dupfa ukaba wabikuramo ubundi burwayi.”

Akomeza asobanura ko ingaruka z’iyi mashini aba ari nyinshi ku buryo mbere yo kuyigucishamo babanza bakagereranya ibyago n’amahirwe ahari yo kuba wacishwa muri iyo mashini.

Si ibyo gusa kuko ubanza no gupimwa impyiko ngo harebwe ko umuti worohereza iyi mashini kubona neza ibice by’imbere mu mubiri, impyiko zizabasha kuwusohora mu mubiri.

Ati “Hari ibipimo runaka tugenderaho, ariko uko ucamo inshuro nyinshi nuko utindamo bari kugukorera byongera ibyago, n’abakozi bakora muri icyo cyumba tugerageza kubahindura cyane kugira ngo tubagabanyirize ibyo byago.”

Bimwe mu byago biterwa no kunyura muri CT Scan cyane harimo no kurwara kanseri, ibituma abaganga bitondera ibimenyetso bashingiraho basaba umuntu ikizamini cya CT Scan, kuko aho kumushyira mu kaga bakoresha ubundi buryo butamushyira mu kaga.

Nubwo CT Scan ikoreshwa mu kumenya indwara zananiranye, ni iyo kwitondera cyane kuko ishobora guteza n'izindi ndwara nka kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages