00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo wamenya ku ndwara y’urushwima bamwe bitiranya n’amarozi

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 30 March 2018 saa 01:23
Yasuwe :

Urushwima ni indwara ituma inda ibyimba cyane, bamwe bakayitiranya n’amarozi ndetse bikaba byatuma bativuza uko bikwiye.

Abaganga bavuga ko urushwima ubwarwo atari indwara ahubwo ko ari ikimenyetso cy’indi ndwara iba yatumye rubaho.

Dr Uwera Jackelyne, umuganga mu Bitaro bya Kibagabaga, yavuze ko kenshi ruterwa n’umwijima uba watakaje imbaraga zo gusukura ibyo umuntu arya cyangwa anywa, aho gusohoka hanze y’umubiri, wa mwanda ukirekamo amazi mu nda bikitwa urushwima.

Dr Uwera yabeshyuje abavuga ko urushwima ruterwa n’amarozi agira ati “Ibyo ni imyumvire y’abantu itari yo, urushwima ntibaruroga.”

Yavuze ko kunywa inzoga nyinshi, gukoresha imiti y’imivugutano itakorewe ubugenzuzi n’inzego zibishinzwe, ikoreshwa ry’imiti myinshi bidakurikije inama za muganga biri mu bishobora gutera urushwima.

Abarwayi b’umwijima wo mu bwoko bwa B cyangwa C ngo baba bashobora kwibasirwa n’urushwima mu gihe bativurije igihe cyangwa baramutse bahagaritse imiti bagenerwa, ubusanzwe bafata ubuzima bwabo bwose.

Ku zindi nyama zo munda zishobora gutera inda kubyimba kandi, Dr Uwera avugamo uburwayi bw’impyiko, urwagashya cyangwa umutima, gusa ngo uburwayi bw’umwijima bukiharira uruhare runini ku gutera amazi kureka mu nda, kubera kudasohora hanze y’umubiri umwanda uba wananiwe gusukurwa n’umwijima urwaye.

Mu gihe kandi umurwayi yivuje neza kandi ku gihe, Dr Uwera ahumuriza abarwayi agira ati “Hari imiti duha umurwayi igabanya ya mazi munda, kubera iyo abaye menshi yatera n’ibindi bibazo. Iyi miti ifasha umwijima kongera gukora neza ya mazi akagabanuka bikarinda ko yaba umurengera mu nda hamwe n’ubwonko bwafatwa, umurwayi akajya muri koma”.

Ibi ngo iyo byubahirijwe neza bifasha umurwayi kuramba.

Ndamage Wilfred ufite ubu burwayi yavuze ko abayeho mu mubabaro akaba ashishikariza abataripimisha indwara zitandukanye zirimwo n’umwijima kwihutira kubikora, kandi bakirinda indwara bigishoboka.

Ku bijyanye n’ibibazo abarwaye urushwima bahura nabyo, Wilfred avuga ko ashima Leta yabazaniye umuganga w’inzobere mu Bitaro bya Kibagabaga, ko ariko kuba ari umwe ari ikibazo, kuko afite impungenge ko hari ubwo abamwifuza bashobora kumubura aramutse agize akabazo gatuma ataboneka.

Ndamage asaba ko Minisiteri y’Ubuzima yabongerera inzobere muri urwo rwego.

Dr Uwera Jackelyne, yavuze ko urushwima rudaterwa n'amarozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages