00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyongereza; ihurizo ry’ingutu ku baforomo bamaze igihe mu kazi mu Rwanda

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 27 May 2013 saa 09:02
Yasuwe :

Guhera mu mwaka wa 2009 mu Rwanda amasomo yatangwaga mu mashuri yakuwe mu rurimi rw’Igifaransa ashyirwa mu rurimi rw’Icyongereza, abaforomo bari barashoje amashuri yisumbuye y’ubuganga ubu icyongereza n’ihurizo ry’ingutu mubyo bakora.
Kugirango umuntu yige mu mashuri makuru ndetse na Kaminuza bisaba kuba ugerageza kwandika ndetse no kuvuga ururimi wigamo , ubu bumenyi bw’ibanze ntabwo abenshi barangije mu mashuri y’abaforomo n’abaganga bagira.
Umuyobozi wa kimwe mu (…)

Guhera mu mwaka wa 2009 mu Rwanda amasomo yatangwaga mu mashuri yakuwe mu rurimi rw’Igifaransa ashyirwa mu rurimi rw’Icyongereza, abaforomo bari barashoje amashuri yisumbuye y’ubuganga ubu icyongereza n’ihurizo ry’ingutu mubyo bakora.

Kugirango umuntu yige mu mashuri makuru ndetse na Kaminuza bisaba kuba ugerageza kwandika ndetse no kuvuga ururimi wigamo , ubu bumenyi bw’ibanze ntabwo abenshi barangije mu mashuri y’abaforomo n’abaganga bagira.

Umuyobozi wa kimwe mu bigonderabuzima cyo mu karere ka Rwamagana utashatse ko dutangaza izina rye wiga mu ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo aganira na IGIHE yadutangarije ko kuba barize amasomo yabo mu mashuri y’abaforomo n’abaganga mu Gifaransa ubu bikaba byarahindutse bakaba biga mu Cyongereza ari imbogamizi ikomeye.

Yagize ati “ Iyo tugeze mu ishuri umuntu agerageza gutega amatwi umwarimu kugirango arebe ko hari icyo yavanamo. Ikibazo gikomeye kivuka iyo umuntu ashaka gusubiza umwarimu kuko ubura ibyo wandika kuko nta bumenyi bw’ibanze uba ufite mu cyongereza. ”

Uyu muyobozi akaba n’umunyeshuri akomeza avuga ko bitoroshye no kubona umuntu wakwigisha Icyongereza kuko umwanya uba ari muto.

Ati “ Ubundi twiga ibyumweru bibiri, ibindi tukagaruka ku kazi nk’umuyobozi w’ikigonderabuzima uza ugasanga ibyo gukemura bigutegereje ari byinshi ku buryo utabona umwanya wo kwiga Icyongereza ushikamye aho kugenda umuntu agiye kwiyungura ubumenyi mu byo yize mu mashuri yisumbuye agenda agafata umwanya we wose agerageza kumva icyo yafata mubyo umwarimu avuga.”

Umurungi Josette, Umuyobozi w’Ikigonderabuzima cya Nyagasambu akaba n’umunyeshuri mu ishuri ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Rwamagana yatangarije IGIHE ko guhindura gahunda bigiyemo muri mashuri yisumbuye byabagizeho ingaruka.

Ati “ Umwanya munini umuntu awumara ashaka uburyo bwo kumva ibyo umwarimu yigishije.” Yavuze ko kugirango yumve ikibazo neza yifashisha Google Translate.

Mu bayobozi 14 b’ibigo nderabuzima bitandukanye bahawe uburenganzira bwo kujya kwiga mu mashuri makuru yigisha ubuforomo ( nursing school) bavuga ko imbogamizi ya mbere mu masomo yabo ari uko biga mu rurimi batumva.

Mugisha Innocent, umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu nama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza, mu kiganiro kirambuye yagiranye n’abanyamakuru aho twamusanze mu mahugurwa yo kwiga uburyo ibibazo biri mu mashuri y’abaforomo n’ababyaza byakemuka, yadutangarije ko abantu baza kwiga muri aya mashuri baba biyemeje ati “ Iyo uje kwiga mu ishuri ugomba kugenda wujuje ibisabwa kugira ngo wige muri iryo shuri. Niyo mpamvu abaforomo baza kwiga mu mashuri yabagenewe n’ababyaza bagomba kuba bazi Icyongereza kugira ngo bakurikirane amasomo yabo neza.”

Murebwayire Marie ushinzwe ibikorwa by’imyigire n’imikorere y’abaforomo n’ababyaza muri Minisiteri y’Ubuzima, yadutangarije ko batagira gahunda yabo yihariye ati “ Babagomba kugerageza kwiga mu cyongereza nk’abandi.”

Amashuri y’abaforomo n’ababyaza ari mu Rwanda ubu ni atanu amaze imyaka itandatu akora akaba amaze gusohora abanyeshuri inshuro eshatu.

Ibibazo byari byinshi ku bari bitabiriye amahugurwa
Murebwayire Marie, Ushinzwe imyigire n'ibikorwa by'abafolomo n'ababyaza muri Minisiteri y'Ubuzima
Innocent Mugisha, Umuyobozi w'amashuri makuru na za kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages