00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyuho mu kubaga mu Rwanda, umubare munini w’abategereje n’indwara ziganje- Ikiganiro na Prof Ntirenganya

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 28 July 2025 saa 09:05
Yasuwe :

Nubwo u Rwanda rumaze gutera imbere mu bijyanye no guteza imbere ubuvuzi, by’umwihariko mu kubaga indwara zitandukanye, ruracyafite urugendo runini kugira ngo rugere ahifuzwa.

Impamvu ni uko mu Rwanda habagwa abantu 1788 mu baturage ibihumbi 100. Ni mu gihe Ishami rya Loni ryita ku Buzima rigaragaza ko abantu baba bavuwe neza iyo habazwe abantu 5000 mu baturage ibihumbi 100 ari bo bakwiye kubagwa.

Biterwa n’uko inzobere mu kubaga indwara zitandukanye mu Rwanda ari nke cyane kuko rufite abaganga babaga 162.

Ubusanzwe OMS iteganya ko mu gihugu haba hari abaganga 10 ku bantu ibihumbi 100. Kuko Abanyarwanda ari ari miliyoni 14, bivuze ko hakenewe abaganga babaga 1400.

IGIHE yagiranye ikiganiro na Prof. Ntirenganya Faustin, usanzwe ari Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaganga babaga mu Rwanda, agaragaza ibikwiriye gushyirwamo imbaraga ngo uru rwego rutere imbere.

Prof. Ntirenganya asanzwe ari umuyobozi w’Ishami rifasha abantu kubagwa hagamijwe, gukosora inenge n’ubwiza mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali. Ni we uhagarariye Ishami Ryigisha kubaga muri Kaminuza y’u Rwand. Kubaga ni umwuga amazemo imyaka 15.

IGIHE: Ku mwaka mu Rwanda habagwa abantu bangana gute?

Prof. Ntirenganya: Iyo urebye imibare iri muri raporo duheruka gushyira hanze, mu kigeranyo cy’ibyagezweho muri iyi myaka itanu ishize kigaragaza ko mu Rwanda tubaga abarwayi bagera ku bihumbi 242 ku mwaka.

Ubundi imibare yemewe ni uko ko abantu 5000 mu bihumbi 100 ari bo bakwiye kubagwa, twe uyu munsi tugeze ku bantu 1788.

Turacyari hasi cyane. Urumva ni munsi ya kimwe cya kabiri cy’abakwiye kuba babagwa. Ni yo mpamvu tuvuga ko abantu benshi bategereje, abantu ntabwo bafashwa byihuse kuko ibikorwa byo kubagwa bikorwa mu Rwanda ni bike.

Biterwa n’impamvu zitandukanye ariko, imwe ikomeye ni uko abaganga bakwiye kubikora na bo si benshi.

Uyu munsi ubu abaganga babaga ni 162. Kandi ubundi duteganya nibura abaganga icumi ku barwayi ibihumbi 100. Ubwo rero kuko turi miliyoni 14, dukeneye abaganga babaga 1400.

Ni izihe ndwara zikunze kubagwa cyane?

Sinakubwira ngo aha ni ho haboneka abarwayi benshi kuko hose haba abarwayi benshi, ariko iyo urebye uko indwara zimeze mu Rwanda indwara zibagwa, inyinshi ni izitandura.

Mu bakunze kubagwa hari ababa bagize impanuka, gukomereka n’ibindi nk’ibyo, usanga harimo abafite za kanseri, uburwayi umuntu avukana, nko kuvukana ubumuga n’ibindi.

Mu ndwara zibagwa, n’iz’abana naho tubonamo abarwayi benshi, kuko hari abana bavukana ibibazo byaba iby’amara, iby’uko bameze ku mubiri, ibibazo by’ingingo zitameze neza, ibyo byose na byo biba nko kugice cya gatatu.

Mu minsi ishize twumvise ko nko muri CHUK hari abarwayi barenga 600 bategereje kubagwa ubwonko. Ni he mufite umubare munini w’abakeneye kubagwa?

Navuga ko zose zikeneye abantu kuko iyo urebye urutonde rw’abategereje dufite ushobora kuvuga ngo nk’ubuvuzi bwo kubaga ubwonko cyangwa kubaga mu mu mutwe ni byo bifite urutonde rw’abantu bategereje rurerure cyane kuko urumva abantu 600 ni benshi. Icyakora ntabwo ari bo benshi.

Uyu munsi dufite abaganga bashobora kubaga mu mutwe hano muri CHUK cyangwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, cyangwa n’i Kanombe, twari tubafite mu minsi ishize kuri CHUB ariko ubu ntabahari.

Prof. Ntirenganya Faustin agaragaza ko muri CHUK abagera ku 3000 bategereje kubagwa

Iyo ibigo bitangirwamo ubwo buvuzi bibaye bike abantu bari muri kimwe bashobora kwiyongera ukagira ngo ni bo benshi.

Iyo urebye wenda abarwayi bose bafite ibibazo by’amagufa ukabateranya mu Rwanda baruta abo, wafata abafite ibibazo byo mu mara no mu nda, baruta abo.

Uyu munsi nta ‘spécialité’ n’imwe mu Rwanda wavuga ko ibyayo bimeze neza. Ibice byose biracyafite icyuho ahantu hose waca wahabona ibibazo by’urutonde rw’abategereje.

Gusa ikintu abantu bagakwiye kuba bavugaho neza ni uburyo abantu bategereza , burya nko mu kubaga mu bwonko n’ibindi bibyimba byo mu mutwe, gutegereza ntibikunda igihe kirekire.

Nk’uko ubizi mu mutwe ni ahantu hafunganye ku buryo ikibyimba kirimo kitabona uko gikura, rero ugasanga kirabyiga ibindi bice, ugasanga umuntu arembye vuba akaba yabura n’ubuzima ni yo mpamvu usanga ibintu byaho byagakwiye kwihuta.

Ugasanga binyuranye na wa wundi wavunitse igufa akamugara ariko akahaguma.

Uyu munsi muri CHUK, urutonde rw’abategereje ruriho abagera ku 3000 imibare ikagenda inyurana bitewe n’icyiciro.

Iyo urebye nko mu kubaga mu mutwe bagera kuri 600, wareba mu babaga mu mihogo ugasanga na bo babarengejeho gake, wareba mu magufa n’imitsi ugasanga na bo ni benshi kurushaho.

Iyo uje iwacu muri ‘plastic surgery’ usanga bagera muri 300. Ibyo byose rero ugasanga nta na hamwe wavuga ngo ibi ni byiza cyane.

Muri gukora iki ngo bagabanuke?

Ibyakorwa byo ni byinshi, hari ibikwiye gukorwa ubu n’ibikwiye gukorwa mu gihe kizaza, kuko iki ni ikibazo tuzakomeza kugura no mu myaka izaza.

Igikwiye gukora ni kureba abihutirwa bakitabwaho, ntibibe ikibazo cyo gutonda umurongo kuko iyo utonze umurongo ugatondana n’umuntu mudafite ikibazo kimwe wowe bashobora kuzakugeraho byararenze.

Ikindi cyakorwa ni gukoresha ibyo dufite neza mu byo dufite harimo n’abaganga. Abaganga babaga dufite bacye, ariko ntekereza ko hari uburyo bakwiye gukoreshwa neza kurushaho, bakanakora wenda cyane.

N’iyo bakora amasaha arenze muri ‘weekend’, hanze y’ibitaro ku buryo bagabanya urwo rutonde mu buryo bushoboka. Ibyo bijyana no kwigisha abandi kuko abantu bavuka buri munsi.

Mu byo waminujemo harimo na ‘plastic surgery’. Mu Rwanda ihagaze ite?

Plastic surgery igira amazina nk’atatu afatanye. Ubundi yitwa Plastic Reconstructive and Cosmetic Surgery. Ibyo twita ‘plastic’ ni ugukosora ubusembwa umuntu yavukanye.

‘Reconstructive’ urumvamo kubaka. Ibi rero bisaba ko hari ibisenyuka, bishobora guterwa n’impanuka, bishobora gusenywa n’indwara.

Icyo gihe ni wa muntu warwaye kanseri, ikagira ibyo isenya, yakoze impanuka isenya byinshi, kongera kurema bya bindi ni byo bita ‘reconstructive surgery’.

Hanyuma igice cya nyuma ni ‘Cosmetic’, yo nta kibazo cy’uburwayi kiba gihari. Kuko yo ni uburyo bwo kongera gato cyane uko umuntu asanzwe ameze kugira ngo uhuze n’ibyo ashaka.

Uba usanga muri ibyo bice bitatu igice cya ‘plastic’ n’igice cya ‘reconstructive’ ni cyo kinini kigera 90% y’ibyo dukora.

Igice cya ‘cosmetic surgery’ usanga harimo guhindura, kugabanya amabere kuyongera, gukosora isura, amazuru, kongera ibice binyuranye by’umubiri cyangwa kubigabanya bitewe n’icyo umuntu ashaka, kugabanya ibinure ibintu nk’ibyo.

Ngendeye ku mibare y’umwaka ushize, twabaze abarwayi 496 muri ibyo bice byose. Ni bo twakoreye hano muri CHUK, ubwo urebye no mu bindi bitaro usanga bakorera abarwayi bari hafi y’abo. Ubwo abarwayi 500 ni abarwayi 10 mu cyumweru ni benshi.

Ku gice cyo kubaga hagamijwe ubwiza, ntabwo nkunze kubikora hano muri CHUK, mbikorera mu bitaro byigenga, gusa ugereranyije ni nk’umurwayi umwe mu cyumweru, ubwo wabashyira ku mwaka ni nk’abarwayi 50.

U Rwanda rukomeje guteza imbere ubuvuzi cyane cyane ubwisunga ikoranabuhanga rigezweho

Ni ubuvuzi mazemo imyaka nk’icumi. Maze gukorera abarenga 500 barimo Abanyarwanda n’Abanyamahanga.

Ku bibagisha hagamijwe ubwiza ngereranyije n’abaganga bose bakora ubu buvuzi, mu mwaka dukorera nk’abantu barenga 100.

Kuko mu Rwanda abaganga bakora ubu buvuzi turi batanu. Abandi twigishije basohotse umwaka ushize ubundi twari babiri. Abandi bari kwiga ni nka 17 mu myaka itandukanye ku buryo mu myaka itanu hazaba hari benshi.

Ni bande bakenerera serivisi zo kubagwa hagamijwe ubwiza hagati y’abakobwa n’abahungu?

Ab’igitsina gore navuga ko ari bo benshi, kubera ko wenda ari bo bakenera ibyo bikorwa kurenza abagabo.

Ibyo tubaha ni byinshi gusa abenshi baba bashaka gukuraho inda, kuyigabanya cyane n’ibindi.

Nk’abagore iyo bamaze kubyara inda iba nini bakaba bashaka kugaruka ku murongo. Hari abashaka ko tubafasha kongera cyangwa gukora neza amabere, hari abongeza ikibuno, ni ibyo cyane bakoresha cyane.

Buriya kwibagisha hagamijwe ubwiza hazamo umuco cyane, kuko ubwiza, icyo wita ubwiza njyewe si cyo mbwita rero ugasanga umuco ugira uruhare cyane muri iki gice.

Hari aho uba ushaka kongera ikintu hano, hariya ho ugasanga barashaka kukigabanya. Nk’Abanyafurika bakunda kongeza ikibuno, ariko ntabwo umuzungu wabimubwira ngo mubyumvikaneho.

Hari n’ahandi usanga bakoresha ibyo kongera imfundiko ariko wagera mu Rwanda umukobwa bamubonana imfundiko bikaba ikibazo.

Abagabo bo mubafasha iki?

Abagabo bo bakoresha ibijyanye n’ibinure, uba usanga hari abashaka gusa neza ku nda, bagire ibinure bicye, na bo bakoresha amabere kuko hari igihe usanga ari manini n’ibindi.

Abagabo bo ntabwo baza cyane kereka wenda abakuru bakoresha nko kwibagisha mu maso hagamijwe kumugira muto mu maso.

Ikindi abagabo bakoresha cyane dushaka gutangira hano vuba ni ibijyanye no guteresha imisatsi ku bafite uruhara uba usanga benshi bashaka kururwanya.

Nta ngaruka bigira ku buzima?

Impamvu abantu usanga bibaza kuri ibi bikorwa cyane ni uko babyitiranye n’ibibazo by’ukwemera, ugasanga hari ikibazo hagati y’ibiri gukorwa n’imyemerere.

Aho rero ni ho usanga abantu bafite ibibazo ugasanga we ari kubyitiranya n’ibyo Imana yakoze n’ibyo itakoze, ibyo rero ntabwo ariko bigenda.

Impamvu dukora ‘cosmetic surgery’, ni uko nyira byo ari we ubigena, usanga ari igice cy’icyizere abantu baba bakoraho, tubyita kongera imiterere, ushobora rero kubisunika ku rwego rukabije ibyo na byo bisaba kubyitondera.

Ushaka kongera ibintu byose ntabwo aza ngo umubwire ngo nta kibazo, hari amahame na we ugomba gukoreramo nk’umuganga ubikora.

Usanga kenshi icyo ari ikibazo ku buryo hari n’igihe usanga bibateye ipfunwe umuntu adashaka kuvuga ko yabikoze, kandi ntacyo bitwaye ni uburenganzira bwe kubikora nta kibazo kirimo.

Mu Rwanda buri mwaka habagwa abarenga ibihumbi 200 bafite indwara zitandukanye

Ku bijyanye n’ingaruka, nta ngaruka zihariye zo kubikora, hari ingaruka ziri rusange zo kubagwa, kuko byose bigira ingaruka twakwita iza rusange, umuntu wese wabazwe yava, yagira ‘infections’, yagira inkovu, izo ni ingaruka za rusange.

Noneho hakaba n’ingaruka zihariye ku byakozwe. Niba ari ukugabanya amabere, hari ingaruka zihariye zijyana na byo ariko ibyo tubiganira n’abarwayi mbere yo kubikora.

Ni ibiki umuntu ushaka kwibagisha hagamijwe ubwiza agomba kwitwararikaho?

Icya mbere mbwira abarwayi banjye, ni ukubanza gufata umwanya wo kubitekerezaho.

‘Cosmetic surgery’ ntabwo ari ibintu ubyuka ngo uvuge ngo ndashaka guhindura iki ngo ugende bagihindure utahe, ni byiza gutekereza no kubanza ukabyigaho neza.

Impamvu ni uko ibyinshi mu bikorwa ntabwo wongera kubikuraho, ngo uvuge ngo ibyo washakaga ubonye bitagenze neza ngo ugaruke uvuge ngo noneho ndashaka munsubize kwa kundi, ibyo ntibikunda.

Icya kabiri ni ukurekera kwibwira ko ibyo ubona muri filimi ariko bigenda, hari ibyo bashyiraho kubera ko ari umukino, ariko atari ko kuri, atari bwo buzima.

Ikindi ntushobora gufata izuru ryanjye ngo rikwire mu isura yawe, cyangwa ngo ufate amabere ya kanaka uyashyire mu gituza cyawe, uba usanga byose bigomba kugendana.

Ni yo mpamvu ujya wumva abantu bavuga ngo ‘cosmetic surgery’ ituma umuntu aba imbata yayo. Icyakora ni uko bataba bagusobanuriye mbere ko wenda nukoresha amabere urabona inda yawe bitajyanye, noneho usange bigufashe akanya ko kubikora byose.

Ni byiza ko ujya kwa muganga ku muntu ubifitiye ubumenyi bwimbitse kugira ngo agufashe gushyira ibintu mu buryo bungana.

Ushobora kuza kundeba wenda washakaga gukoresha amabere nkakubwira nti ‘rero ndebye uko umeze n’ibyo ukeneye hera kuri iki.’

Abantu nibibuke ko umuntu ari wese umuntu atari igice, umuntu si ikibuno umuntu si amabere, ijisho cyangwa izuru, umuntu aba ari wese kuva ku mano kugera ku musatsi. Ugomba kubanza kureba ko niba uhinduye igice bitazasaba ko uhindura n’ibindi byose.

Musobanura gute iterambere ry’ubu buvuzi mu myaka 31 ishize?

Intambwe tugezeho uyu munsi ni yo kwishimira. Hakozwe byinshi no mu kubaga. Nubwo dufite umubare munini w’abakeneye serivisi, ariko turi no mu mishinga yo kongera abaganga.

Ikintu cy’ingenzi cyatuma twihuta ni ikoranabuhanga, kuko nta mpamvu yo kubanza gukambakamba ugomba guhita uhaguruka ukagenda kugira ngo wihute ufate abandi.

Ni ibyo turimo rero kuko ubuvuzi gakondo turi kugenda tubusezeraho dutangira gukora ubuvuzi bugezweho.

Ibyo bizatanga umusaruro mwiza ku batugana no ku bashyira amafaranga mu buvuzi.

Ibindi ni ibijyanye no kubaga hakoreshejwe robot, turabifite mu Rwanda ariko turikoresha mu kwigisha gusa ntabwo turarikoresha mu kubaga abarwayi, ariko ni byo bigiye gukurikira kuko iyo abantu bamaze kubimenya bikoreshwa no kubarwayi.

Nko mu myaka ibiri itatu, uzasanga hari ibice bikoresha kubagwa hifashishijwe za robot.

Urugendo ruracyari rurerure ntabwo turagera aho twifuza ni yo mpamvu dusaba abakiri bato kubyitabira, bisaba urukundo, bisaba kubyitangira kandi bifata iminsi. Iyo urebye urubyiruko rw’uyu munsi ukarubwira ngo ngwino wige ikintu kuzagufata imyaka 20 usanga batabyumva.

Mu myaka 31 ishinze u Rwanda rwateje imbere urwego rw'ubuvuzi: Aba ni abaganga bo muri CHUK ubwo bari bamaze kongerera umwana uri mu nda amaraso. Ni ubwa mbere byari bibaye mu Rwanda

Tugeze he mu bijyanye n’ibikoresho?

Buriya kugira ngo tubage neza ni uko tubanza kumenya neza ibyo abarwayi barwaye, ibyo rero bibamo ibice bibiri, hari uburyo bw’amashusho no kureba uturemangingo ndangasano tw’indwara bikatubwira ngo ni kanseri cyangwa si yo.

Duhereye nko ku mashusho dukora byinshi byiza, hari imashini nyinshi.

Buriya nko mu gihe cya Covid-19 byoroshye kuyipima kuko badusanganye iryo koronabuhanga rituma muri laboratwari zacu zifite ubushobozi bwo kugera mu turemangingo, rero aho tumeze neza.

Izindi ni CT Scan, ariko na zo ntiziraba nyinshi ku rwego twifuza, kuko umuntu ntakwiye kuba aza i Kigali guca muri CT Scan. Zakabaye ziri ku bitaro by’uturere n’ibya kaminuza.

Izindi ni MRI na zo zaraje ariko ntizihagije, niba nka hano muri CHUK tutayifite urumva ni ikibazo ariko nka Faisal barayifite.

Pet Scan zo ntiziraza. Ni imashini zikora mu bijyanye no gusuzuma kanseri, kuyikurikirana no kuyivura. Ntekereza ko ibyo na byo biri mu biri kwitabwaho.

Mu kubaga ubu twageze mu buryo bwo kubaga hadaciwe ahantu hanini. Bwo turabukoresha cyane mu bice hafi ya byose byo kubaga, icyo dukeneye ni kubutiza umurindi kugira ngo bwifashishwe vuba vuba ku buryo yagera mu bitaro byose.

Ibijyanye no kubaga hifashishijwe robot byo ntabwo birakoreshwa. Ubundi robot ntabwo yikoresha, abantu bumva ko ari nk’utuntu tw’utu-robot tuza tukabaga umurwayi ariko ubundi ni abaganga babikora.

Mu bikoresho iby’ibanze turabifite, ikibazo ubu gihari ni ukubyitaho kuko hari ibyo usanga nta buryo buhari bwo kwita nko kubikoresho byangiritse.

Uko umuntu azana ibikoresho by’ikoranabuhanga akwiye no kugira abantu babyitaho kuko ntiwagura ‘ultrasound cyangwa robot yaguzwe za miliyari ngo nigira ikibazo uyijugunye ibyo na byo bikwiye kwitabwaho.

Ni izihe mbogamizi ziri mu buvuzi bwo kubaga mu Rwanda

Mu Rwanda iyo ureye imbogamizi ziri mu mwuga wo kubaga wazishyira mu bice nka bitatu. Igice cya mbere ni ikijyanye n’abantu, ni kuvuga ababaga, aho kandi si abaganga babaga gusa kuko harimo n’abatera ikinya, n’abandi badufasha mu buryo butandukanye.

Mu cyumba cyo kubaga muba muri batandatu byibura kugira ngo mubage umuntu byoroheje, mu gihe mushobora kuba na 20 igihe mugiye kubaga umuntu ufite ikibazo gikomeye.

Abo bantu bose kubabona bisaba igihe n’ishoramari, imbogamizi rero ihari ni ukwigisha abo bantu ndetse n’indi yo kubagumana.

Iyo umuntu agutwaye umuganga ubaga cyangwa umuganga utera ikinya mwiza aba akwibye kuko kumwigisha biragoye. Ni byiza ko umugumana cyangwa se ukamutindana.

Indi mbogamizi ihari ni uburyo abo baganga basaranganywa. Iyo urebye nko muri abo baganga bose nakubwiye usanga 70% baba i Kigali. Urumva rero niba 90% by’abaturage baba inyuma y’Umujyi wa Kigali bakaba bakurikiranywa na 20% ibyo bikwiye gukosoka.

Icya gatatu ni uburyo bwo kubona ibikoresho, ukamenya bigenda bite ngo mbone ibikoresho, iyo nteganyije abarwayi ntibaboneke bigenda bite, iyo baruse abo nateganyije bigenda bite, usanga akenshi hakiri ikibazo mu kubona ibikoresho ku buryo na byo bikwiye kigura uko bishyirwa ku murongo.

Ikindi ni ikoranabuhanga, ntabwo ikoranabuhanga dukwiye kurifata nk’igikoresho ahubwo dukwiye gukora ku buryo ibintu byose biba birimo ikoranabuhanga, ni byo bizatuma dufata abandi, kuko nituvuga ngo tuzakoresha abantu gusa ntabwo bizakunda.

Mu minsi ishize u Rwanda rwungutse ZEISS KINEVO 900 S yifashishwa mu bikorwa bihambaye by’ubuvuzi cyane cyane ibyo kubaga ibice by’umubiri w’umuntu nk’ubwonko no kubaga hagamijwe gukosora inenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages