Dr Goyal ni umwe mu nzobere z’abaganga zatangije mu Rwanda ubu buryo bwo gusubiza amenyo ku murongo hakoreshejwe utwuma dushyirwa mu kanwa tugafata amenyo kugera asubiye ku murongo neza.
Mu kiganiro na IGIHE Dr Goyal yavuze ko kuva ku murongo kw’amenyo bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye hari n’izo mu muryango.
Yagize ati “Hari impamvu ishobora gutuma amenyo ataba ku murongo harimo kuba bituruka mu muryango ariko ubucucike bw’amenyo buterwa n’ingano y’igufa ry’urwasaya niba ari rito amenyo ntabwo azajya ku murongo neza. Ikindi gishobora kubitera ni igihe umwana akutse amenyo akiri muto kubera kutitabwaho n’ababyeyi yazamera ugasanga ameze nabi”.
Dr Goyal avuga ko bavuga ko amenyo atari ku murongo igihe aje imbere, igihe yinjira mu kanwa imbere ndetse n’igihe acucitse mu kanwa (Impengekerane).
Iyi nzobere ivuga ko mu rwego rwo kuvura iki kibazo bumwe mu buryo bwifashishwa ari utu twuma twa ‘Appareil’.
Dr Goyal avuga ko igihe hakoreshejwe utu twuma kandi umurwayi akaba nta bindi bibazo afite, bishobora gufata imyaka ibiri amenyo akaba yasubiye ku murongo.
Ati “Biterwa n’uburemere bw’ikibazo cy’umurwayi ndetse n’imyaka ye, mu gihe nta kindi kibazo kirimo bifata igihe gito hari nabo byihuta, ariko iyo umurwayi atubahirije gahunda ya muganga bishobora gutinda ariko akenshi bifata igihe gito”
Nyuma yo gukurwamo utu twuma umuntu ahabwa utundi tumufasha ariko natwo tukamara igihe gito kandi bitamusabye ko ajya kwa muganga mu buryo buhoraho.
Ubu buvuzi ntibugira imyaka runaka umuntu ashobora kubuhabwaho kuko Dr Goyal avuga ko umuntu ashobora kubuhabwa igihe afite imyaka irindwi cyangwa akabuhabwa afite imyaka 60.
Gusaza ntibivuze gukuka amenyo
Mu gihe abenshi bamenyeye ko kimwe mu bimenyetso biranga umuntu ko akuze ari ugukuka amenyo, iyi nzobere ivuga ko gusaza bitajyana no gukuka amenyo, ko iyo umuntu yayitayeho neza ayasazana kandi akimeze neza.
Ati “Gusaza no gukuka amenyo ntabwo bigendana ahubwo ni uko umuntu aba atarayitayeho”.
Dr Goyal avuga ko kugira ngo umuntu agire amenyo meza bihera mu kuyitaho akiri muto.
Ati “Igihe umwana ameze iryinyo rya mbere biba ari igihe cyiza ngo batangire kumwitaho bamwogereza amenyo kugeza igihe umwana abasha kuyiyogereza nibura kabiri ku munsi”.
Koza amenyo gusa ntibihagije Dr Goyal avuga ko nibura rimwe mu mezi atandatu umuntu aba akwiye kujya kuyogesha kwa muganga.
Ati “Ubwabyo kuko ubundi biba bisaba ko nibura rimwe mu mezi atandatu cyangwa se wakabije rimwe mu mwaka ujya kwa muganga w’amenyo ngo abashe kukogereza n’imashini zabugenewe zoza amenyo kuko imyanda iyo igiye mu kanwa akenshi iyo imyanda igiye hagati mu menyo ntubasha kuyikuramo neza, noneho hakaba n’imyanda imanuka ikajya hasi mu ishinya”.
Uretse inzobere mu gushyira amenyo ku murongo, Advanced Dental Centre ifite n’inzobere mu kuvura ibindi bibazo by’amenyo no mu kanwa birimo kuvura impumuro mbi, guhoma amenyo, gusimbuza amenyo yakutse, koza ayanduye ndetse no kuyagira umweru.
Iyi nzobere ivuga ko abantu bakwiye gushyira hasi imyumvire y’uko ubuvuzi bw’amenyo buhenda ahubwo bakagana Advanced Dental Centre kuko bakorana n’ubwishingizi butandukanye, RSSB, MMI ndetse n’izindi kandi ikora iminsi yose y’icyumweru.
Ushaka ubujyanama bw’uko yafata amenyo ye neza ndetse n’ubuvuzi bwayo yahamagara inzobere zo muri Advanced Dental Centre kuri 0789313200.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!