00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igituntu gishobora gufata mu gitsina- RBC

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 June 2026 saa 02:27
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko igituntu ari indwara abantu bakwiriye kwirinda cyane kuko uretse kwibasirwa ibihaha ishobora no gufata ibindi bice byose by’umubiri birimo n’igitsina kuko ikwirakwira mu mubiri inyuze mu maraso.

Igituntu ni indwara yandurira mu myanya y’ubuhumekero aho iterwa na virusi zitandukanye, uyifite ashobora kuyanduza abantu iyo akorora, igihe acira n’igihe yitsamura.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ‘NISR’ igaragaza ko mu Rwanda abantu 42.103 banduye indwara y’igituntu mu myaka irindwi ishize.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, igaragaza ko mu Rwanda kuri ubu abarwayi 62 b’igituntu bagaragara mu bantu ibihumbi 100 ku mwaka, mu gihe abagera kuri 2,4 ku bantu ibihumbi 100 aribo bicwa nayo.

Umuyobozi ushinzwe porogaramu yo kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Yves Habimana Mucyo, yabwiye IGIHE ko igituntu ari indwara ikomeye cyane ishobora gufata buri rugingo rwose mu gihe ukirwaye akomeje kugikerensa.

Yasobanuye ko ari indwara ishobora kugenda ikagera mu myanya y’ibanga binyuze mu maraso.

Ati “Ni indwara ishobora kwinjira mu maraso kandi amaraso nta gice na kimwe cy’umubiri atageramo, ni ukuvuga rero igice icyo aricyo cyose kigeramo, kikageramo kubera impamvu runaka zigaragara aho hantu ari nyinshi, umubiri ukazamara igihe runaka nta kibazo ugize, ariko wahura n’impamvu ituma ubudahangarwa bw’umubiri wawe bugabanuka, mycobacterium zari zarahagaze nko ku ruhu, mu mara cyangwa mu myanya y’ibanga zigateza ibibazo.’’

Habimana yasobanuye ko zidafata mu gitsina hafi ahubwo zikomezamo imbere mu myanya myibarukiro y’abagore, mu miyoborantanga no mu dusabo tw’intanga tw’abagabo, bigaca intege ubudahangarwa bw’umubiri ku buryo ziteza ibibazo cya gice ukaba wamererwa nabi. Yasobanuye ko byose bitangirira mu bihaha bigakwira umubiri wose.

Habimana kandi yakomeje avuga ko niba ya miyoborantanga itangiye kubyimba buke buke kubera umubiri uri kwirwanaho, intanga ntiziba zikibasha gutambuka ku buryo wabyara.

Ati “Igituntu giturutse ku bihaha usanga cyihariye 80% by’abarwayi bose tugira mu gihugu. Aha kabiri ni igituntu gifata inturugunyu zikabyimba, hakaza igituntu kizana amazi inyuma y’ibihaha aho gifata agashashi gatwikiriye ibihaha ugasanga umuntu arahumeka insigane.’’

Dr. Yves Habimana yakomeje asobanura ko hari n’igituntu gifata amagufa kikanagira inkurikizi nyinshi kuko ibimenyetso byacyo bigumaho nubwo wavurwa ugakira. Yasabye Abanyarwanda kwitabira serivisi z’ubuvuzi atari ukuvuga ngo bagiye kwivuza igituntu gusa, ahubwo ko ikimenyetso cyose bagize babona gihindura imibereho yabo y’ubuzima cyatuma bahita bajya kwa muganga.

Ati “Nibitabire kujya kwa muganga kandi bagasobanurira neza abaganga uko ibimenyetso byagiye biza n’igihe byamaze. Uko ubisobanura neza bifasha umuganga kuba yanatekerez aku ndwara y’igituntu, abantu ntibagasobanurire igice muganga ahubwo mubwire byose.’’

Yasobanuye ko hari abantu bafatwa n’igituntu kubera kutivuza neza no kutabwiza muganga ukuri ko nk’inkorora bayimaranye igihe, bigatuma batavurwa neza igituntu kikazagaragara cyarabazahaje nyamara iyo yivuza neza mbere yari guhita atangira kukivurwa hakiri kare.

Uretse inkorora igaragaza uburwayi bw’igituntu, abaganga banagaragaza ibindi bimenyetso birimo kugira umuriro, kubira ibyuya cyane nimugoroba na nijoro umuntu aryamye, guta ibilo nta mpamvu, kugira ikizakanwa no kugenda ucika intege cyane cyane iyo ufite inkorora umaranye igihe, ishobora no gutuma ukorora amaraso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages