00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igwingira ry’umwana rishobora kuba ikimenyetso cy’ibibazo by’umutima afite

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 19 July 2026 saa 07:11
Yasuwe :

Umuhanga mu kuvura indwara z’umutima zifata abana, Dr. Rusingiza Emmanuel ukora mu Bitaro bya CHUK, yagaragaje ko nubwo izo ndwara muri rusange zigoye kuzirinda, umwihariko abana bagira ari uko hari amahirwe menshi yo kuzibavura bagakira mu gihe bimenyekanye kare batararengerana kandi bitaragera ku rwego kubavura bihenze cyane.

Uyu muganga yabitangaje muri Podcast ya CHUK itambuka ku muyoboro wa YouTube.

Indwara z’umutima ni ikibazo gikomeye cyane kuko imibare igaragaza ko zihitana abarenga ibihumbi 300 buri mwaka bari munsi y’imyaka 20.

Yasobanuye ko indwara z’umutima zifata abakuru n’abato, ariko ku bana amahirwe aba ari menshi yo kuzivura zigakira ugeranyije n’abantu bakuru bitewe n’uko usanga ku bana ari nko gukosora inenge bavukanye mu gihe ku bakuru bo kurwara umutima usanga akenshi bishamikiye ku zindi ndwara zikomeye.

Indwara z’umutima ku bana zirimo ibyiciro bibiri harimo abazivukana, ahanini bishingiye ku gihe umwana yaremwaga mu nda ya nyina umutima ukaba ufite inenge.

Dr. Rusingiza ti “Usanga ari nk’imyenge iri mu mutima cyangwa ikibazo kiri ku karyango k’umutima cyangwa umuyoboro w’amaraso ufite ikibazo, ariko gishingiye ku makosa yabaye mu iremwa. Ni na cyo cyiciro kinini cy’indwara z’umutima abana bagira.”

Ikindi cyiciro ni icy’abana bavukana umutima udafite ikibazo, hanyuma nyuma bakaza kuwurwara.

Kimwe mu byakwereka umubyeyi ko umwana we afite ibibazo by’umutima harimo kuba umwana ahumekera hejuru rimwe na rimwe ndetse igituza cye kikaza imbere.

Iyo ari umwana wonka agenda afatamo uturuhuko twinshi, bisa n’aho yonse akananirwa, ndetse agakunda no kubira ibyuya kuko umubiri uba uvunwa n’imikorere yawo iterwa n’uko umutima udakora neza.

Ibindi bishobora kugaragaza ko umwana arwaye umutima ni ukuba akunze kugira umusonga n’ibindi, bigatuma mu bihaha hajyamo amaraso menshi kurusha ayagombye kujyamo.

Ibyo bigira uruhare mu gutuma umwana akura nabi, ugasanga ibilo ntibyiyongera neza, ndetse bamwe banava mu buhinja bakagwingira.

Hari kandi guhindura ibara rikajya kuba ryirabura ku nzara, ururimi no mu kanwa, ndetse nyuma no nzara hagatangira kubyimba.

Iyo ubwo burwayi butangiye kumurenga cyane, bigera ku rwego atangira kubyimba mu maso no mu nda, bijyana no kugira umwuka muke.

Dr. Rusingiza yasabye ababyeyi kutazuyaza mu kujyana abana kwa muganga mu gihe babonye ibyo bimenyetso kugira ngo bakurikiranwe, kuko babavura bagakira kandi no mu Rwanda ubu ubuvuzi bwabyo burahari, by’umwihariko kubaga.

Ati “Ubuvuzi bw’umutima mu Rwanda aho bugeze burashimishije cyane. Mu gihe gishize ni bwo Igihugu cyari kitaragira ubushobozi bwo kugira abaganga bahoraho. Hari abazaga igihe gito bakongera bakagenda bigatuma hari ababura ubuvuzi bagapfa, nubwo hari ababashaga kuvurwa.”

Ni mu gihe kuva mu 2022 mu Rwanda ubu hari abaganga bahoraho bavura indwara z’umutima ku buryo babasha kuvura Abanyarwanda kandi ubuvuzi bugatangwa kuri mituweli nyuma abafite ibibazo birenze ubushobozi buhari bakoherezwa mu mahanga.

Ku bijyanye n’uko umwana yakwirinda indwara z’umutima, Dr. Rusingiza yavuze ko bigoye kuko harimo amakosa aba ashingiye ku buryo umwana yavutse, ariko agaragaza ibishobora kugabanya ibyo byago.

Ati “Hari indwara yitwa gapfura, ivurwa mu buryo bw’imiti yoroheje, ariko bisaba ko umubyeyi ayivuza umwana neza kuko iyo itavuwe neza ishobora kuviramo umwana ibibazo by’umutima. Hari abantu bakuru dufite bagiye bagira ibyo bibazo nyuma ariko bikomoka ku buryo bavuwe gapfura bakiri abana.”

Indi nama yo kurinda umwana indwara z’umutima mu Rwanda ni ugupimisha inda uko bikwiye mu gihe nyina atwite, kuko ubu aho ikoranabuhanga rigeze abaganga bashobora kubona umwana uri mu nda afite ikibazo cy’umutima, bagaha inama umubyeyi z’aho azabyarira n’igikwiye guhita gikorwa.

Mu buvuzi bwateye imbere cyane ho iyo umwana akiri mu nda bigaragaye ko afite ikibazo cy’umutima, hari ubuvuzi ashobora guhabwa mbere y’uko avuka.

Igwingira ry’umwana bishobora kuba ikimenyetso cy’ibibazo by’umutima afite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages