Icyo kinini gikozwe mu ntungamubiri z’ikigori, ifu ikomoka ku bwoko bw’ikimera cyitwa umunyinya (acacia) n’ibindi gishyirwa mu gitsina cy’umugore nibura mbere y’isaha ngo ajye mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bituma abo baryamanye baryoherwa n’icyo gikorwa.

Inzobere mu by’ubuvuzi zitemeranya n’abantu bose bashobora kugira ikintu bashyira mu gitsina zishimangira ko ubwacyo gifite ubushobozi bwo kwirinda no guhangana n’ibintu byose bishobora kucyangiza.

Iki kinini cyitwa ‘Passion Dust Intimacy Capsules’ cyashyizwe hanze n’ishyirahamwe ryitwa Pretty Woman Inc, iyo gishyizwe mu gitsina gituma amavangingo asohoka aba arabagirana kandi akaba ahumura neza nka bonbon.

Abashyize hanze icyo kinini n’ubwo kitavugwaho rumwe bo bashimangira ko “Akamaro kihariye gifite ari ugukesha no kongera impumuro y’amavangingo bishimisha abantu bari mu gikorwa cyo gutera akabariro.”

Bongeraho ko nubwo abaganga bose babuza abantu gushyira ikintu mu gitsina ariko icyo kinini cyo nta ngorane giteza, bati “Iki kinini nta ngaruka.”

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko ibi nta kabuza bishobora kuba byateza indwara ku bagore bakoresha ibyo binini kuko ubwirinzi bw’igitsina cy’umugore bushobora kuba bwananirwa kubera ibyo barimo kongeramo.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’abaganga bavura indwara z’abagore mu Bwongereza, Dr Vanessa Mackay, yatangarije The Independent ko atari byiza kugira ibyo bashyira mu gitsina cyabo.

Yagize ati “Igitsina cy’umugore kigira ubushobozi bukirinda indwara n’ibindi bintu byose bibi. Iyo rero umugore ashyize ikintu mu gitsina cye atesha umurongo ba basirikare bakirinda kuko arwanya icyo kintu kinjiye mu mubiri, aho rero umugore ashobora kwandura hakaziramo n’utundi dukoko twangiza igitsina.”

Indi nzobere mu kuvura indwara z’abagore, Shazia Malik, yatangaje ko ibintu icyo kinini gikozwemo bishobora guteza uburibwe mu gitsina cy’umugore ndetse n’icy’umugabo kikababuka.

Nubwo ikoreshwa ry’icyo kinini ririmo kwamaganwa, ku rubuga rwa internet kigurishirizwaho hariho urutonde rw’abantu ibihumbi birindwi bamaze kwiyandikisha ko bagikeneye.

Ibinini bashyira mu gitsina ngo amavangingo asohoke yererana biteye inkeke inzobere z'ubuvuzi bw'abagore
Ibinini bashyira mu gitsina ngo amavangingo asohoke yererana biteye inkeke inzobere z'ubuvuzi bw'abagore