Mu myaka 24 ishize, nta washidikanya ku mpinduka zidasanzwe mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, yaba mu bikorwaremezo, kugeza ubuvuzi kuri bose, kurwanya indwara, kongera umubare w’abaganga, abajyanama b’ubuzima mu midugudu n’ubwisungane mu kwivuza.
Gusa hamaze gukorwa porogaramu za telefoni nyinshi zikoreshwa muri urwo rwego zikagabanya umubare munini w’abajya kwa muganga, ariko hanatangwa ubuvuzi bwihuse kuri benshi dore ko nibura abanyarwanda barenga 70% bakoresha telefoni ngendanwa.
Porogaramu yaje ku isonga ni RapidSMS, yatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu 2009. Ubu buryo bwashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima (Minisante), mu guhanahana amakuru agamije kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana nk’uko byari mu ntego z’ikinyagihumbi (MDGs).
RapidSMS ifasha mu gukurikirana umugore utwite kuva agisama kugeza abyaye na nyuma yaho kugeza umwana agejeje imyaka itanu byose bigakorwa n’abajyanama b’ubuzima hakoreshejwe ubutumwa bugufi bwa telefone igendanwa.
Ubwo butumwa bujya muri Minisante na yo igahita yoherereza ikigo nderabuzima igisubizo, cyaba ari ikibazo gikomeye bakohereza imbangukiragutabara ikamujyana ku kigo nderabuzima agakurikiranwa n’abaganga.
Mukamfizi Agnes yagize ni umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Ntaraga, mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara ho mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko Rapid SMS imufasha gutanga raporo ku mugore utwite.
Yagize ati “ Dutangira gusuzuma ububyeyi inda ikiri nto tukajya dutanga raporo buri gihe, dukoresha telefoni uko yaba imeze kose hari ibyo twandikamo tukajya tubaza umugore akadusubiza hanyuma tukohereza raporo kuri Minisiteri y’Ubuzima. Iradufasha cyane kuko ntabwo bidufata urugendo.”
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (Unicef) yo muri 2016 igaragaza ko iyi gahunda yafashije cyane mu kugabanya impfu z’abana bavuka.
Hatangijwe kandi indi porogaramu yitwa Babyl ituma urugendo no gukoresha umwanya munini kwa muganga biba amateka kuko ifasha abantu kugirwa inama n’abaganga bitabasabye kuva aho bari ahubwo bakifashisha telefone zabo ngendanwa.
Ubu buryo bwatangijwe n’ikigo Babyl bufasha abafite telefoni zigezweho kuvugana n’inzobere mu buvuzi (doctors) bakoresheje porogaramu (App) mu gihe abafite telefoni zisanzwe bakoresha uburyo bwa USSD. Baguha gahunda, ukavugana n’umuforomo cyangwa umuganga iyo bibaye ngombwa, bakagufasha kugura imiti muri farumasi ukaba wanakwishyura ukoresheje telefoni igendanwa.
Hari kandi gahunda yiswe Kasha, ifasha abantu kubona ibikoresho birimo ibikoreshwa n’abagore n’abakobwa bagiye mu mihango, udukingirizo, amavuta abereye uruhu, ibirungo by’ubwiza n’ibindi bishobora kubatera ipfunwe kujya kubyigurira.
Ibyo bivuze ko ubikeneye yinjira muri ya porogaramu iri muri telefoni ye akandika ahabugenewe icyo akeneye, bakakimusangisha iwe.
Hatangijwe kandi n’indi yitwa Mobile for Reproductive Health (M4RH), iryo koranabuhanga rikaba rikoreshwa mu koherereza ubutumwa bugufi (SMS) urubyiruko ku nyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Inabafasha kandi kumenya uburyo bwo kwirinda indwara, kumenya uko umuntu yaringaniza urubyaro, ikanabwira abantu aho bashobora kubona ibikoresho byabafasha kuboneza urubyaro biboroheye.
Hari kandi n’izindi porogaramu za telefoni zifasha abagore n’abakobwa kumenya igihe cyabo cy’uburumbuke (hari nka Period Tracker...), ku buryo zituma bamenya neza igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’icyo kwifata.
Dusengimana Eveline ni umukobwa w’imyaka 27 atuye ku kagari ka Cyahafi mu Murenge waGitega mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko we adoshobora gutunga telefoni ngendanwa itarimoporogaramu (App) igaragaza ukwezi k’umugore kuko ngo iramufasha cyane.
Yagize ati “ Ubu mba mfite telefoni yanjye igezweho, nashyizemio application imfasha buri gihe nkamenya ngo ngeze muri iki gihe, iyo ngeze mu gihe cy’uburumbuke irabimbwira naba ndi hafi kujya mu mihango nabwo ikabimbwira.”
Abaganga bafite ikoranabuhanga bakoresha mu gutanga raporo ku barwayi bivuje, amakuru yabo akarara ageze mu bubiko bwa Minisante zirimo; R-HMIS (Rwanda Health Management Information System), EMR – Primary Care Package.
Hari kinda na MHEALTH, ifasha mu gutanga amakuru ku buzima bw’ababyeyi n’abana, aho basobanukirwa cyane cyane ku mirire ikwiriye, ibyo bigakorerwa kuri telefoni ngendanwa.
Byatanze umusaruro ugaragara kuko u Rwanda ruri mu bihugu byageze ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) mu rwego rw’ubuzima, aho impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse ziva kuri 476/ 100 000 mu 2010 zigera kuri 210/ 100 000 mu 2015; ababyeyi babyarira kwa muganga bava kuri 69% bagera kuri 91%. Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zaragabanutse ziva kuri 76/1000 mu 2010 zigera kuri 50/1000 muri 2015.
Umuvugizi wa Minisante, Malick Kayumba, avuga ko ikoranabuhanga mu buvuzi ari ingenzi cyane kuko rifasha mu kwihutisha serivise bikagabanya umubare w’abarwayi usanga bategereje muganga kandi ko nka Minisiteri, bifuza ko serivisi z’ubuzima hafi ya zose zakoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Yagize ati “Mbere na mbere murabizi ko igihugu cyacu gikomeje gutera imbere cyane mu gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye harimo n’urwego rw’ubuzima. Ibi bidufasha gutanga amakuru afasha mu kwirinda indwara no kumenya aho abantu bakura serivise igihe cyose bazikeneye, gutanga serivise nziza kandi mu buryo bwihuse.”
Umuyobozi w’Ishami ry’ikoranabuhanga mu Buvuzi muri Minisante, Erick Gaju, yashimangiye ko icyifuzo cy’iyi Minisiteri ari uko ‘serivisi hafi ya zose z’ubuzima zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni, umuntu ugiye guhana gahunda na muganga akabikorera kuri telefoni.’
Minisiteri y’ubuzima kandi irateganya gushyiraho uburyo umurwayi azajya aba ari mu kigo nderabuzima mu ntara, akaganira n’umuganga w’inzobere uri ahandi, akamuvura batarinze kubonana.



















TANGA IGITEKEREZO