Muri ibi bitaro biherereye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, nta serivisi itangirwa ku mpapuro ihari kuko guhera aho umurwayi yakirirwa kugeza afashe imiti hakoreshwa ikorananuhanga rihuriweho na serivisi zitandukanye z’ibitaro.
Nk’uko Umucungamutungo w’ibitaro bya Bushenge, Edmond Nkurikiyimana yabisobanuye, ngo ikoranabuhanga rimaze kubageza kuri byinshi ku buryo niyo bagira ibyago bakongera guhura n’umutingito bizeye kongera kubona amakuru y’ibitaro nta cyangiritse.
Yakomeje avuga ko bakurikije isuzuma bakoze, ikoranabuhanga ryatumye mu mezi umunani bakoresha ikoranabuhanga, umusaruro w’ibitaro wiyongereyeho miliyoni 40.
Yagize ati “Byagabanyije igihombo cy’amakuru n’amafaranga, umurwayi agera aho yishyurira amafaranga ari bwishyure azwi nta cyahinduka, mu gihe kera umucungamari yashoboraga kwibeshya ku giciro ibitaro bigahomba.”
Nkurikiyimana yemeje ko bidashoboka kugira impinduka zikorwa ku byanditswe na mugenzi wawe kereka ariwe ubikoze, kandi nabwo iyo bibayeho bigaragarira buri wese uri kuri iryo koranabuhanga.
Ikoranabuhanga muri ibi bitaro rifasha abaganga kumenya ibyo umurwayi yakorewe mbere kugira ngo ugiye kongera kumuvura ahere kuri ayo makuru. Nkurikiyimana yavuze ko bitanga icyizere ko nta makuru bakongera kubura.
Ati “Habayeho ikibazo nka kiriya (umutingito), amafishi yarangiritse n’ibindi, ubu bibayeho kubera ari ububiko bwacu twakongera tukayisubizaho.”
Bamwe mu barwayi bishimiye ko uretse kuba ikoranabuhanga ryaragabanyije umwanya byabafataga baje kwivuza, ryanabakijije ikimenyane no kugorwa no kubika amafishi bavuriweho.
Uwitwa Ruzigamanzi Ernestine yagize ati “Uraza bakagushyira mu mashini wagera aho bagusuzumira ugasanga amakuru barayafite, mbese ni byiza kuko byanakuyeho ikimenyane cyo kuba hari uwagutanga kandi waje mbere.”
Ubu buryo bw’ikoramabuhanga budakenera internet bwatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Ibitaro bya Bushenge bikaba ari bimwe mu byo bugeragerezwamo.
Mu 2014 Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ibitaro bya Bushenge bijya ku rwego rw’Intara, kugeza ubu bifite inzobere enye, abaganga 11 n’abimenyereza umwuga batanu. Ikibazo cy’abaganga bake kikaba kiri mu by’ibanze bikibangamiye inzira y’ibi bitaro yo kugera ku rwego rw’Intara.



















TANGA IGITEKEREZO