Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA), Dr. Hakizimana Nicodème, yavuze ko mu bidindiza iyi serivisi harimo n’ikibazo cy’imyumvire y’abakora kuri ibyo bigo nderabuzima .
Ati ‘‘Amavuta arinda kanseri y’uruhu ari ku bwisungane mu kwivuza. Nubwo hari ikibazo kuko ataboneka, abafite ubumuga bw’uruhu bajya kuyashaka ku bigo nderabuzima akabura, ariko leta yagize umuhate wo kuyazana nibura turavuga ngo mu gihugu arahari, hasigaye ikibazo cy’imyumvire ku bayobozi b’ibigo nderabuzima’’.
Dr. Hakizimana yavuze ko abakorera ibyo bigo nderabuzima babishinzwe, badakwiye kuyafata nk’amavuta asanzwe ahubwo ko ari umuti ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu kuko abarinda kanseri yarwo, bityo ko bakwiye kuyazirikana nk’uko hazirikanwa indi miti.
Komezusenge Charles wo mu Mujyi wa Kigali ufite ubumuga bw’uruhu, yabwiye IGIHE uko yagiye gushaka aya mavuta ku kigo nderabuzima bakamubwira kuzagaruka nyuma y’iminsi abanje no kuzana abantu bafite ubumuga batuye mu gace atuyemo, kugira ngo bazayatumize bamaze kumenya umubare wabo.
Ati ‘‘Nkihagera barambwira ngo banza utubwire abantu bafite ubumuga bw’uruhu bari muri zone yawe bafite ubumuga tubone kuyatumiza …] nkimara kubagezaho imibare barambwira ngo ntegereze ibyumweru bibiri bazaba bayazanye ngo bagiye kuyatumiziza kuri farumasi y’akarere’’.
Komezusenge akomeza agira ati ‘‘Nsubiyeyo mu gihe bampaye sinayabona yari ataraza, ubwo icyo gihe urumva ko nahise nshika intege’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yemeza ko ayo mavuta ahari mu gihugu, bityo ko kuyageza ku bo agenewe atari byo bwakabaye ikibazo.
Ati ‘‘Sinibaza ko igihe gishize bayafata ikigo nderabuzima cyaba kitaramenya umubare w’abantu batuye mu gace gikoreramo [...] nta mpamvu, arahari amavuta yaraje igihugu cyarayemeye, Perezida wa Repubulika ntabwo yafata umwanzuro wo kwemerera abantu ngo akemure ikibazo kibangamye, hanyuma ngo abantu kubishyira mu bikorwa zibe ari zo ziba imbogamizi’’.
Ku mpungenge zigaragarizwa abantu bafite ubumuga bw’uruhu ko ari bake hakaba hatanazwi neza umubare wabo bigatuma ibigo nderabuzima bidatumiza ayo mavuta kuri farumasi z’akarere, Ndayisaba yavuze ko byakabaye binatumiza make ariko uyakeneye yahagera ntayabure.
Yongeraho ko no kuba hatarongera gukorwa ibarura ngo hamenyekanye umubare w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu n’uduce babarizwamo bishobora kubigiramo uruhare.
NCPD iteganya gukora ibarura ryabo guhera mu 2024 ku buryo bizafasha mu gukemura ibibazo bahura na byo birimo no kubura amavuta y’uruhu arurinda kurwara kanseri kandi ahari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!