Ibi bitandukanye n’abagabo, kuko bo basanzwe basuzumwa indwara zifitanye isano no kudakama kw’amaraso mu gihe cy’impuzandengo y’imyaka ibiri gusa, indwara zikaba zatahuwe.
Indwara zo kuva mu buryo budasanzwe (bleeding disorders), zibaho mu gihe atavura uko bikwiye bigatera umuntu kuva amaraso igihe kirekire kandi bikaba byateza ibibazo bikomeye, zibasira ibihumbi by’abagore mu Isi.
Ishyirahamwe ryita ku ndwara yo kuva ya haemophilia mu Bwongereza (The Haemophilia Society) rivuga ko abagore n’abakobwa bagera ku 17.000 bamaze gusuzumwa izi ndwara, mu gihe abandi bagera ku 35.000 batarasuzumwa.
Zimwe mu ndwara zo kuva cyane zirimo nka haemophilia izahaza abagabo cyane.
Ku bagore indwara ikunze kubibasira ni ‘von Willebrand disorder,’ iterwa n’ubuke bwa proteines zifasha amaraso kuvura vuba.
Ibimenyetso by’izi ndwara bishobora kuba birimo kuva amaraso menshi mu mazuru, gukomereka ku mubiri ku buryo bworoshye, ndetse no kuva amaraso menshi mu gihe cy’imihango.
Abagore bashobora kandi guhura n’ibibazo mu gihe batwite cyangwa babyara, harimo no kuva amaraso menshi nyuma yo kubyara bishobora guteza ibyago bikomeye.
Nyamara benshi mu bagore bafite ibi bimenyetso bakunze kubwirwa ko ari imihango isanzwe iba myinshi, bigatuma batinda gutahura iyi ndwara.
Raporo nshya igaragaza ko bashobora gutegereza hagati y’imyaka 14 na 16 kugira ngo bamenye ikibazo bafite.
Komisiyo ishinzwe Ubuzima bw’Abagore ku Isi yanditse mu Kinyamakuru The Lancet Haematology ko umugore umwe muri batatu ashobora kugira imihango myinshi, kandi ko akenshi ari cyo kimenyetso cya mbere cy’iyi ndwara ishobora kuba yararazwe n’abo akomokaho.
Abanditsi b’iyo raporo bagaragaje ko abaganga rimwe na rimwe birengagiza iki kibazo cyangwa ntibagikemure mu buryo bukwiye.
Dr. Samuelson Bannow, uyobora ishami ryita ku ndwara z’amaraso muri Cleveland Clinic Cancer Institute, wayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko bigaragaza icyuho gikomeye ariko gishobora gukemurwa mu kwita ku buzima bw’abagore ku Isi.
Yagize ati “Kunoza serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’amaraso ku bagore b’ibyiciro byose by’imyaka ni imwe mu nzira zikomeye zo guteza ubuzima bw’abantu ku Isi. Ibikoresho birahari, igikenewe ni ukubikoresha mu buryo buhoraho kandi bungana kuri bose.”
Ishyirahamwe The Haemophilia Society rivuga ko imihango myinshi ishobora kuba ikibazo gikomeye iyo itangiye kugira ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’umuntu.
Umuntu agirwa inama yo kwegera ikigo cy’ubuvuzi mu gihe imihango imara iminsi irenga irindwi, ukoresha igikoresho cy’isuku ugahita ugihindura mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!