00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikorere idahwitse yo mu mavuriro y’ibanze igiye kuvugururwa

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 31 January 2022 saa 08:55
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye kuvugurura imikorere itungwa agatoki na benshi y’amavuriro y’ibanze aba mu Tugari (Postes de santé) binyuze mu kuyegurira abikorera, imiryango itegamiye kuri leta cyangwa iy’abihayimana.

Ibi byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abadepite bagize ihuriro riharanira imibereho myiza y’abaturage, RPRPD ndetse n’Umunyamabanga wa leta muri Minisante ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yabaye ku wa 28 Mutarama 2021.

Aba badepite bagaragaje ko mu mavuriro y’ibanze hagaragaramo ibibazo byinshi birimo imitangire mibi ya serivisi, umubare muto w’abakozi, kubura imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, imicungire idahwitse ndetse no gutanga serivisi zidahagije nk’uko The New Times yabitangaje.

Ubusanzwe aya mavuriro yashyizweho kugira ngo ajye afasha abaturage kubona serivisi z’ubuzima z’ibanze mu tugari batuyemo, zirimo izirebana n’imikurire y’abana, ubujyanama ku bagore batwite, ubuvuzi bworoheje n’ibindi nk’ibyo.

Abadepite bagaragaje ko bimwe mu bituma izi serivisi zidatangwa neza harimo kuba aya mavuriro atinda kubona inkunga ya leta no kuba ahabwa ingengo y’imari idahagije n’ibigo by’ubwishingizi kuko usanga amafaranga bakenera kugira ngo bite ku barwayi neza ari menshi ugereranyije n’ayo babona.

Amavuriro nahabwa imicungire mishya, byitezwe ko azajya agenererwa amafaranga y’inyongera ayafasha kwihaza.

Ibi bizayafasha gukomeza gutanga serivisi no gukora igenamigambi rirambye bitandukanye na mbere kuko byasabaga ko abanza gutegereza amafaranga atangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ku bakoresheje ubwisungane mu kwivuza.

U Rwanda rufite postes de santé 1157 zirimo 588 zicungwa na leta naho 569 zicungwa n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Amavuriro y'ibanze ni amwe mu yitezweho kwihutisha itangwa rya serivisi z'ubuvuzi mu baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages