Kurya ibiryo byuzuye intungamubiri ni bimwe mu bifasha imikurire y’umubiri cyane cyane ku bakiri bato, bikarinda indwara zibugarije muri iki gihe nka diyabete, umuvuduko w’amaraso, umwingo n’izindi.
Gutegura ifunguro ryuzuye ntibisaba ubushobozi buhambaye nk’uko bamwe babivuga, ushobora gukoresha ibyo ufite kandi bikakugirira umumaro.
Nk’uko biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda mu gukangurira abaturage gufata ifunguro ryuzuye intungamuburi, IGIHE yabateguriye imirire itagomba kubura mu ifunguro ry’umunsi.
Ibitera imbaraga
Ku isahane yawe ntihakabure ibitera imbaraga ari byo byiganjemo ibijumba, ibirayi, imyumbati, amateke n’ibindi.
Ibi bifasha kurinda umubiri umubyibuho ukabije, indwara z’umutima, ndetse bikagira uruhare mu guha imbaraga umubiri.
Ni byiza kandi ko ubiteka ubitogosheje aho kubiteka mu mavuta, kuko aribwo bigira intungamuburi zifasha kongera ibiro ndetse no kugira uruhu rwiza.
Ibirinda indwara
Mu gihe wateguye ifunguro ryuzuye ibitera umubiri imbaraga, ni byiza ko ufata imboga rwatsi, epinari, ishu n’izindi zifasha umubiri mu igogora.
Abahanga mu byubuvuzi bavuga ko ari byiza ko muntu arya ibiryo birimo imboga kuko byifitemo ubushobozi bwo gusukura no kongera amaraso.
Iki kandi gufata imboga n’imbuto bikurinda umubyibuho ukabije, ndetse birinda impatwe (kunanirwa kujya ku musarani).
Ibyubaka umubiri
Mu ifunguro ryawe hakwiye kubamo inyama, amagi, amafi, n’indagara kuko bifasha mu kubaka umubiri, uturemangingo tw’amaraso, zikagira vitamine B, n’ibindi.
Iki kandi bifasha kurinda umubiri mu gutembera neza kw’amaraso, imikorere myiza y’umutima n’ingufu z’ubwonko.
Mu gihe utabashije kubona inyama wazisimbuza ibishyimbo kuko nabyo biri mubifasha umubiri kandi byagaragaye ko bifite intungamubiri zimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!