Umuyobozi wa “MTV Stay Alive Foundation”, Georigia Arnold yabigarutseho mu gikorwa cy’amarushanwa mu ndirimbo, imivugo ndetse n’ikinamico, ahuza amakipe (clubs) y’urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo agamije kurwungura ubumenyi ku cyorezo cya Sida.
Yagize ati “nazengurutse mu duce dutandukanye tw’u Rwanda aho twahuraga n’amakipe (clubs) y’urubyiruko, natunguwe n’ubumenyi nasanganye urubyiruko rw’u Rwanda ku bijyanye n’icyorezo cya Sida, ibi bigaragaza ko hari icyizere ko ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida bushobora kugabanuka mu Rwanda.”
Georigia yakomeje asaba ko hakwiye gukomeza ubukangurambaga no kwigisha urubyiruko kwirinda Sida, kandi hagakomeza mu buryop buhari bwo kuyirinda, harimo kwifata no gukoresha agakingirizo.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye aya marushanwa bavuga ko bungutse ubumenyi kuri Sida, bityo bakavuga ko bibafasha kuyirinda no kwirinda ibishuko bishobora gutuma bishora mu busambanyi.
Aya marushanwa agamije kungura urubyiruko ubumenyi kuri Sida yateguwe n’umuryango “Join Our Hands Initiative”, ukorera mu Rwanda ukaba ari umwe mu miryango iterwa inkunga na MTV Stay Alive Foundation.
Nkurunziza Fidel uhagarariye umuryango “Join our Hand initiative we yakanguriye urubyiruko kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera Sida kugira ngo bamenye aho bahagaze, bityo bafate ingamba ku buzima bwabo.
Raporo yashyizwe ahagaragara muri 2014, n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaza ko abagera kuri million 37 ku isi yose bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida muri bo million 2.6 bakaba ari abana bari munsi y’imyaka 15.
Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2014 wonyine abasaga million 1.2 bapfuye bazira icyorezo cya Sida.
Mu bushakashatsi bukorwa buri myaka itanu, n’ikigo cy’ubuzima mu Rwanda, RBC, ubuherutse gukorwa, bugaragaza ko mu Rwanda 3.1% by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24 bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida.
RBC itangaza ko ubumenyi bucye ku buzima bw’imyororokere, guhura n’ibishuko ndetse no kubaho mu buzima batishimiye, ari bimwe mu bituma bamwe mu bakobwa bakiri bato bishora mu mu buraya, bakahahurira n’icyorezo cya Sida.



















TANGA IGITEKEREZO