Umushinga wabimburiye indi mu yateganyirijwe iki cyanya cy’ubuvuzi mu Mujyi wa Kigali [Kigali Health City] ni uwa IRCAD Africa. Iki kigo gishamikiye ku Kigo cy’Abafaransa gikora Ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga, IRCAD France.
IRCAD izobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga hibandwa ku ndwara za kanseri zifata imyanya yo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko hafungurwa igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery). Cyifashisha ikoranabuhanga rya ‘Robot’ na Camera mu kubaga umuntu ku buryo bituma agira uburibwe buke kandi agakira vuba.
Icyicaro cya IRCAD Africa cyashyizwe i Masaka, agace kagenewe umwihariko wo gushyirwamo ibikorwaremezo by’ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru.
Ibi biri mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cya serivisi zitandukanye n’imishinga itandukanye kuva kuri siporo, ikoranabuhanga, ubukungu kugera no ku buzima ndetse no kubaka ubukerarugendo buzishingiyeho.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, aheruka kubwira itangazamakuru ko umushinga wo guhuriza hamwe ahatangirwa serivisi z’ubuzima uzafasha mu kuzihutisha no gutanga iziri ku rwego rwo hejuru.
Yavuze ko kuzura kwa IRCAD Africa ari intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa indi mishinga.
Ati “Twishimiye kubona umushinga wa mbere ushyizwe mu bikorwa kandi twizeye ko bizakomeza kugenda neza. Iki kigo ni umwe mu mishinga myinshi y’ubuzima dufite i Masaka.’’
Muri aka Gace ka Masaka hateganyirijwe ibitaro, ibikorwaremezo bya farumasi, ibya laboratwari, hoteli, amashuri n’ibindi biri muri uwo mujyo.
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko “Hari izindi nyubako ziri kubakwa aha ngaha, hari ibitaro bikuru bya Kigali [CHUK] aho bigomba kwimukira, inyubako zigeze kure, hari ikigo kizaba gikora ubushakashatsi, kikanabaga abafite ikibazo cy’umutima ‘Heart Center’, giteganyijwe kuzura umwaka utaha. Hari indi mishinga minini ihari irimo kubaka za laboratwari zikomeye zaba iz’imiti cyangwa izo gupima indwara.’’
I Masaka kandi hanateganyirijwe kubakwa kaminuza zo ku rwego mpuzamahanga ku buryo hazajya hanatangirwa ubumenyi bw’abacurirwa kuzavamo abaganga b’ahazaza.
Ku ikubitiro, hazashyirwa icyicaro cya Kaminuza itanga amasomo ajyanye n’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE), isanzwe ikorera i Butaro mu Karere ka Burera.
Yakomeje ati “Twasanze ari byiza ko aka gace kahinduka icyanya cy’ubuzima aho imishinga yose y’ubuzima yaba ikora ubushakashatsi, iyigisha n’ivura, ireba iby’imiti no gusuzuma ku buryo iza ahantu hamwe.’’
Bitewe n’uko abo mu rwego rw’ubuvuzi bazaba batuye muri aka gace n’abarwayi bahakirirwa n’abarwaza babo biteganyijwe ko hazubakwa hoteli n’inzu bazajya bacumbikamo, amaguriro magari yo guhahiramo n’ahandi bakura serivisi z’ibanze mu buzima.
Dr Nsanzimana ati “Tuzubaka n’inzu zijyanye n’abahakorera, abaganga cyangwa abarwayi n’abarwaza. Aho bashobora kugura ibyo bakeneye, ibibatunga, amashuri y’abana n’ibindi ku buryo umuntu uhakorera cyangwa uhatuye bitaba ngombwa ko azajya yimuka ajya gushaka izindi serivisi kandi zaba ziri aha.’’
Kugeza ubu hari kunozwa igishushanyombonera kijyanye n’uburyo icyanya cy’ubuvuzi kizaba kimeze. Ni imishinga izashyirwa ku buso bwa hegitari 100. Kiri gukorwaho n’inzego zitandukanye zirimo Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ibikorwaremezo, iy’Ubuzima, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere n’abandi bahuriye muri komite ibikurikirana umunsi ku wundi.
Dr Nsanzimana avuga ko igishushanyombonera kizaba gitanga ubwisanzure ku bakeneye serivisi z’ubuvuzi kandi ziboneye.
Ati “Ntiwagira umusigiti cyangwa urusengero hagati y’ibitaro mu gihe washoboraga kugiramo laboratwari. Dukeneye imihanda inyuramo hagati kuko abantu bakeneye aho kunyura. Ni yo nyigo yakozwe kandi igeze ku rwego rushimishije. Igikorwaremezo kizajya muri uyu mujyi kizaba kiri muri uwo murongo.’’
Imishinga ya mbere yatangiye kuganurwa muri Masaka ndetse indi iri gukomanga mu bihe biri imbere.
IRCAD Africa yamaze kuzura yo yatangiye gutangirwamo ubumenyi. Abaganga b’inzobere 60 bo mu bihugu 21, birimo n’u Rwanda, ni bo ku ikubitiro batangiye kwiga muri IRCAD kuva ku wa 2 Ukwakira 2023. Ifite intego yo guhugura nibura abaganga b’inzobere 300 ku mwaka.
Iki kigo gifatanye neza na ‘My Heart Center’, izaba ikora ubushakashatsi, ikanabaga abafite ikibazo cy’umutima. Iki kigo kiri ku buso bwa hegitari 4,4, cyatangiye kubakwa ku wa 29 Ukuboza 2021. Biteganyijwe ko kizuzura mu 2024, gitwaye miliyoni 20$. Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000 bacumbikiwe mu bitaro.
Uvuye aho ibi bigo byombi biri ukambuka umuhanda, ni ho hari kubakwa ibitaro bizimurirwamo ibya Kaminuza bya Kigali, CHUK. Imirimo yo kubyubaka yatangiye ku wa 30 Werurwe 2023. Bizuzura mu 2025, bitwaye miliyari 85 Frw.
Igishushanyo mbonera cyabyo kigaragaza ko bizaba bifite inyubako eshatu z’abarwayi zubatse mu buryo bw’amagorofa harimo izigeretse inshuro eshanu. Bizaba bifite kandi inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n’izindi. Bifite ibitanda 837 n’ubushobozi bwo kwakira abarwayi 2000 ku munsi.
I Masaka kandi hateganyijwe no kubakwa Ikigo cy’Icyitegererezo ku ndwara zitandura na laboratwari zirimo iya Rwanda FDA n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi, RBC. Ibi bizafasha igihugu mu rugendo rwo gukorera imiti mu Rwanda aho gukomeza kuyitumiza mu mahanga.
– My Heart Center biteganyijwe ko izatahwa mu mwaka utaha
– Imirimo yo kubaka ibitaro bya CHUK i Masaka irarimbanyije
– I Masaka, agace kagenewe ibikorwaremezo by’ubuvuzi i Kigali
Amafoto ya IGIHE: Kwizera Hervé



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!