Ibi bisobanuro byatanzwe n’Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa rusange muri Minisante, Ndonkeye Valens, kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020, ubwo yasobanuraga kuri Raporo Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yasohoye ya 2018-19.
Iyi raporo yagaragaje ko ibitaro 42 biri mu gihugu bifite imyanya 3 596 (49.3%) itarashyirwamo abakozi mu myanya 7 290 yari iteganyijwe mu mbonerahamwe y’imirimo.
Mu bibazo iyi Komisiyo yabajije Minisante harimo kugararagaza impamvu hari abakozi benshi bagaragara mu mbonerahamwe y’imirimo y’ibitaro n’ibigo nderabuzima, badafite impushya zo gukora umwuga w’ubuvuzi.
Depite Kalinijabo Barthélémy atanga igitekerezo yagize ati “Ntabwo numva ukuntu ibitaro muha akazi umukozi udafite uruhusa, akaza agakora mugategereza kubibwirwa n’ubugenzuzi bwa komisiyo y’abakozi ba Leta nk’aho mwabuze abantu bazifite.”
Ndonkeye yavuze ko mu 2017 ubwo Minisante yashyiraga abakozi mu myanya y’imirimo hakurikijwe imbonerahamwe nshya y’imirimo abagera kuri 500 bakaba batari bafite impushya mu bakozi basaga ibihumbi 18.
Yasobanye ko abenshi muri bo byatewe n’uko mbere ya 2016 iyi Minisiteri nta mboneramwe igena imyanya y’imirimo mu bitaro no mu bigo nderabuzima yari ifite.
Ati “Ijanisha ntiryari rinini cyane ariko n’iryo rito rikwiye kuvaho ariko byose bikajyana no kuba tutaragiraga imbonerahamwe igena imyanya y’imirimo mu bitaro no mu bigo nderabuzima, noneho tukavuga ngo aba bantu n’ubundi bagize imyaka bakora kandi hari n’urugaga turimo dushakira ubushobozi, reka tureke kwirukana umuntu arimo avura.”
Ndonkeye yasobanuye ko mu by’ukuri mu Rwanda hakiri n’ikibazo cy’abantu bize ubuvuzi ku buryo kubirukana bitari gukemura ikibazo.
Ati “Ntabwo dufite benshi, hari igihe ushaka aho ukura usuzuma ibizamini wohereza i Gihundwe cyangwa i Bushenge ukamubura..Ntabwo turagira benshi ku buryo twavuga ngo n’uyu uhari tumwirukane.”
Abari basanzwe bakora umwuga w’ubuvuzi ariko nta mpushya bafite zo kuwukora nk’abanyamwuga, Minisiteri y’Ubuzima yabahaye amahirwe yo kujya gukora ibizamini ariko n’akazi bakoraga kadahagaze kugira ngo babashe kubona izo mpushya.



















TANGA IGITEKEREZO