Magingo aya u Rwanda nirwo rufite abaturage bafite icyizere cyo kubaho igihe kirekire mu karere kingana n’imyaka 67.8, Kenya igakurikiraho n’imyaka 66.9.
Intigo yatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuzima, The Lancet, ku wa Kane, igaragaza ko nta gihindutse, mu 2040 abanyarwanda bazaba bageze ku myaka 74.8 y’icyizere cy’ubuzima, cyangwa imyaka 77.8 igihe ubuzima bwaba bubaye neza kurushaho.
Kenya ngo abaturage bazaba babasha kurama imyaka 73.9, gusa ngo iki gihugu gishobora gutungurana abaturage bacyo bakazaba bashobora kubaho kugeza ku myaka 78.
Tanzania iza ku mwanya wa gatatu n’imyaka 64.3, icyo gihe ikazagera ku myaka 72.3; yashyiramo agatege imyaka y’uburambe ku baturage bayo ikaba ari 75.9.
Kuri ubu Uganda iza ku mwanya wa kane n’imyaka 62.2, bigateganywa ko mu 2040 abanya-Uganda bazaba baramba imyaka 69.5, bakabya ikazaba 72.8.
Ugereranije n’aho Uganda byitezwe ko izaba iri muri uwo mwaka, bigaragara ko ari hafi y’aho u Rwanda ruri mu 2018.
N’ubwo bimeze bityo ariko, abatuye Afurika y’Iburasirazuba ngo bazazahazwa cyane n’indwara zitandura nk’umutima, diyabeti, indwara zibasira ibihaha, impyiko, umubyibuho ukabije na kanseri y’ibihaha, nka bimwe mu bishobora kuzadindiza ukuramba kw’abahatuye.
Ushinzwe ishami ry’ibarurishamibare muri Institute for Health Metrics and Evaluation gikorera i Seattle muri Washington, Dr Kyle Foreman, yatangaje ko izi ndwara zititaweho zazasiga habi aka karere Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Hamwe turabona impinduka, ahandi ukabona ko rwose ibintu bidatirimuka, byose biterwa n’uko urwego rw’ubuzima rwubatse. Hari abashyiramo imbaraga, hari n’aho bitagenda uko bikwiye kandi uru ni urwego rufite uruhare mu kuba abantu bashobora kubaho igihe kirekire.”
Ku rwego rw’isi mu 2040, Espagne izaba iri ku mwanya wa mbere ku myaka 85.8, u Buyapani ku mwanya wa kabiri n’imyaka 85.7, Singapore ya gatatu n’imyaka 85.4, mu gihe u Busuwisi buzaba bugeze ku myaka 85.2.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cyakoze ubu bushakashatsi, Dr Chris Murray yabwiye The lancet ko icyegeranyo cyakozwe ku mpamvu zitera impfu 250 mu bihugu 195.
Ibigikubiyemo ngo bikazafasha ibihugu kumenya aho byerekeza amaboko mu ishoramari rizatuma abaturage bagira imibereho myiza irushijeho, ndetse n’inganda zikora imiti ngo zikazaboneraho gushaka gukora imiti zigendeye ku ndwara zibangamiye Isi kurusha izindi.



















TANGA IGITEKEREZO