Iyi raporo igaragaza ko hakiri icyuho mu buvuzi bw’ibihugu byose cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere, mu kugira umwihariko wo kwita ku bantu bafite agahinda gakabije kuko badahabwa ubuvuzi uko bikwiye.
Yagaragaje kandi ko abantu bari mu bushomeri, abafite amakimbirane yo mu miryango, abarwaye indwara zidakira, abadafite aho baba n’abari mu magereza bari mu bibasiwe cyane n’agahinda gakabije.
Imibare ya vuba OMS yatangaje muri Werurwe 2023, igaragaza ko abantu miliyoni 280 batuye Isi bari mu gahinda gakabije, ab’igitsinagore akaba ari bo bugarijwe cyane, aho 13% by’indwara zibereye Isi umutwaro ari izigakomokaho.
Abagore 10% batwite n’ababyaye bibasirwa n’agahinda gakabije, naho abantu basaga 700,000 buri mwaka biyahura biturutse ku kuba bafite agahinda gakabije.
OMS kandi igaragaza ko mu bibasirwa n’agahinda gakabije batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, 75% batabonaga uburyo na bumwe bwo kwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe mu gihe bugarijwe na ko.
Ivuga ko ishoramari rishyirwa mu buvuzi rikiri hasi muri ibyo bihugu ndetse n’abaganga babirimo bafite ubunararibonye mu kwita ku bafite ibibazo by’agahinda gakabije n’ibindi bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ari bake ugereranyije n’abakabaye bahari.
Ikindi OMS igaragaza nk’imbogamizi zituma benshi mu bafite agahinda gakabije n’ibindi bibazo byo mu mutwe badasaba ubufasha, ni uburyo abandi babarebera mu ndorerwamo mbi y’uko bafite uburwayi bwo mu mutwe bigatuma bahitamo kubihisha.
Mu Rwanda bimeze bite?
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu 2018, bwagaragaje ko abaturarwanda 11,9% bafite indwara y’agahinda gakabije, naho 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni bo bafite iyi ndwara.
Bwagaragaje ko umuntu umwe muri batanu afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi, ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 18 rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bazi ko servisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe zitangwa ari 61,7% ariko 5,3% gusa akaba ari bo bajya kuzishaka, imibare bigaragazwa ko ikiri hasi cyane.
Zimwe mu ngaruka zibasira umuntu ufite agahinda gakabije ntahabwe ubufasha, harimo kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe zitandukanye, indwara y’umutima, umuvuduko w’amaraso uri hejuru, indwara ya diyabete ndetse n’izindi zitandukanye.
Uramutse uri mu bihe bikugoye bigukururira agahinda gakabije, wagana abajyanama mu mitekerereze bakaguha ubufasha utaribasirwa n’ibibazo birimo n’indwara zishobora gutwara ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!