00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’Igihugu zagobotse abarwayi bakeneye amaraso

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 13 January 2017 saa 01:10
Yasuwe :

Minisiteri y’Ingabo yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake ku ngabo z’igihugu mu rwego rwo gufasha abarwayi bari mu bitaro bitandukanye by’igihugu bayakeneye n’abazayakenera mu minsi iri imbere.

Nyuma yo kubisabwa na Minisiteri y’Ubuzima, iki gikorwa cyatangiriye mu kigo cya gisirikare i Gako, mu Karere ka Bugesera mu cyumweru gishize ariko kikaba cyatangirijwe ku mugaragaro mu Kigo cya Gisirikare i Kanombe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Mutarama 2017.

Umuhango wo kugitangiza wahurije hamwe abasirikare bato n’abakuru bari bahagarariwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze n’ubuzima rusange, Dr Ndimubanzi Patrick.

Dr Ndimubanzi Patrick, yatangaje ko bifashishije Minisiteri y’Ingabo nyuma yo gusanga ko hari ubuke bw’amaraso yo gufasha abarwayi bari mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

Ati “Muri iki gihe haba impanuka, indwara zinyuranye, hari malaria, abarwayi twakira ku bigo byacu bagenda biyongera. Icyo gihe n’ibyo tubakorera biriyongera; hari benshi babagwa, ku buryo dusigaye dukenera amaraso menshi kugira ngo dukore ibikorwa byacu by’ubuvuzi, dufasha abaturage.”

Dr Ndimubanzi avuga ko nubwo amaraso aboneka aba adahagije bitewe n’ababa bayakeneye hirya no hino, ngo umubare w’abayatanga wo ugenda uzamuka ku buryo amashashi y’amaraso yiyongeraho 15% buri mwaka, aho mu 2016, habonetse amashashi y’amaraso ibihumbi 60, avuye ku bihumbi 53 yari yatanzwe mu 2015, nabyo byari byazamutse bivuye ku bihumbi 43 yari yabonetse mu 2014.

Avuga kandi ko ukwiyongera kw’abatanga amaraso gutuma nibura buri mwaka, abarwayi ibihumbi 40 hirya no hino mu mavuriro yo mu Rwanda babasha kubona amaraso baba bakeneye.

Ndimubanzi atangaza ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo gutabara ababa bakeneye amaraso byihutirwa, barimo ababyeyi babyara babazwe, abakoze impanuka n’abarwaye izindi ndwara zituma batakaza amaraso menshi.

Ashimira abanyarwanda bakomeje gufata iya mbere batanga amaraso, akanakangurira abatarayatanga kubikora bitewe n’uko amaraso aba akenewe buri gihe.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yavuze ko gutanga amaraso ku ngabo z’u Rwanda ari igikorwa basanzwe bakora, gusa kuri iyi nshuro byakozwe mu rwego rwo gufatanya na Minisante nyuma yo kubona ko abayakeneye ari benshi kurusha ahari.

Ati “Si ubwa mbere ingabo z’u Rwanda zitanze amaraso mu rwego rw’igihugu, ni ibikorwa dukora kenshi ariko by’umwihariko uyu munsi, bitewe n’ubusabe bwagaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima ibicishije muri RBC, kubera ubuke bw’amaraso yari ahari mu yo babika kugira ngo abe yakwitabazwa, begereye ingabo z’igihugu kugira ngo tube twafatanya na bo mu gikorwa cyo gutana amaraso.”

“Nk’ingabo z’igihugu rero inshingano zacu za mbere ni ukurengera ubusugire bw’igihugu, ariko ntiwavuga umutekano w’abagituye utavuze ubuzima bwiza. Batugezaho icyo cyifuzo twumvise ko kijyanye n’inshingano zacu dusanzwe dukora dufasha abaturage.”

Iki gikorwa kizakomereza mu bice bitandukanye birimo Ikigo cya Gisirikare giherereye i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, icya Kami, Bigogwe muri Rubavu n’icya Mukamira muri Nyabihu.

Lt Col Ndendahimana yavuze ko iki ari igikorwa cy’ingenzi banaha agaciro nk’ingabo z’u Rwanda, bityo ko Minisiteri y’Ubuzima niyongera kubasaba gutanga andi bazabikora.

Kuri uyu munsi biteganyijwe ko abatanga amaraso mu Kigo cya Gisirikare i Kanombe, bashobora kugera hagati ya 350 na 450 ariko iyi mibare izagenda yiyongera kuko ari igikorwa kigikomeza, ku buryo bateganya ko muri iki kigo abasirikare 1000 bazatanga amaraso mbere y’uko bajya no mu bindi bigo.

Abasirikare mu gikorwa cyo gutanga amaraso
Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Nyamvumba Patrick ubwo yari arimo atanga amaraso
Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira mu kirere, Brig Gen Charles Karamba agiye gutanga amaraso
Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Nyamvumba Patrick na we yatanze amaraso
Abasirikare bari bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso
Urwego rwa Miltary Police na rwo rwitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso
Gen. Nyamvumba Patrick(ibumoso), Dr Patrick Ndimubanzi na Brig Gen Charles Karamba
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick
Gen. Nyamvumba Patrick na Dr Patrick Ndimubanzi basobanurirwa uko igikorwa kiri kugenda
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yavuze ko gutanga amaraso ku ngabo z’u Rwanda ari igikorwa basanzwe bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages