Dr Theobald Hategekimana, Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUK mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko nta mwana n’umwe w’umuhungu uvuka atagira udusabo tw’intanga, ahubwo ko utwo dusabo tw’intanga rimwe na rimwe tuba twarasigaye hejuru.
Yagize ati “ Nta muntu uvuka adafite amabya. Aba ayafite ahubwo yarasigaye hejuru ataragiye mu mwanya wayo ku buryo bisaba ababyeyi kujya bareba abana babo bakivuka ko amabya yabo ari mu mwanya wayo, banabona bafite rimwe bakirukira kwa muganga kubasuzumisha kugira ngo bazayabage amaze kugira imyaka ibiri bayasubize mu mwanya wayo.”
Hari abana bakunze kuvuka, mu gihu gishinzwe kubika udusabo tw’intanga nta kintu kirimo cyangwa harimo agasabo kamwe, bakiyicarira bakumva ko umwana wabo yavutse afite ubumuga.
Dr Hategekimana yagiriye inama ababyeyi bafite abana bameze gutyo kujya bihutira kubajyana kwa muganga, ngo kuko utwo dusabo tuba duhari ahubwo twarasigaye hejuru.
Yasabye ababyeyi kutarenza imyaka irindwi batarajyana abana babo kwa muganga mu gihe bahuye n’ikibazo cyo kutabona udusabo twabo tw’intanga ahabugenewe, ngo kuko iyo myaka iyo irenze bigorana kudusubiza mu gihu cyatwo.
Kutagira amabya biterwa n’iki?
Dr Theobald Hategekimana we avuga ko nta muntu n’umwe ku isi uvuka atagira amabya keretse iyo afite ubusembwa bw’utunyangingo (Genetic abnormality) cyangwa bigaterwa n’impamvu zitandukanye umuntu amaze gukura.
Ati “Umuhungu wese agomba kuba afite udusabo ariko iyo atadufite biba byatewe n’impamvu zitandukanye. Urugero ashobora gukora impanuka tukangirika bikaba ngombwa ko bagakuramo cyangwa bakadukuramo twose kubera ko twangiritse. Hari n’ ubundi burwayi bushobora gutuma twangirika tukaba twashonga tukaba duto cyane nabwo ntidushobore gukora.’’
Umuntu ufite agasabo kamwe k’intanga ashobora kubyara?
Nubwo abantu benshi bibwira ko umuntu ufite agasabo k’intanga kamwe adashobora kubyara, Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUK , Dr Theobald Hategekimana arabihakana, akavuga ko kuba ufite agasabo k’intanga kamwe rimwe nta kintu bihindura ku buzima bw’umuntu ndetse no mu myororokere.
Yagize ati “ Kuba umuntu afite ibya rimwe ntibimubuza kubyara yewe nta n’ikintu bimuhindurira ku buzima bwe."
Umuntu iyo arengeje imyaka irindwi udusabo tw’intanga tutaramanuka, bishobora kumuviramo kutabyara no kurwara Kanseri.


















TANGA IGITEKEREZO