Iyo utekesheje amavuta kenshi cyane cyane mu gihe ukaranga, bituma yangirika kandi akazamo ibinyabutabire byangiza nka acrolein, trans fat na free radicals. Ibi binyabutabire byangiza uruhu, kandi bikagushyira mu byago byo kurwara umutima na kanseri. Ayo mavuta aba yabaye nk’uburozi kandi nta ntungamubiri ziba zikirimo.
Kubera ko impumuro yayo iba yamaze gutakara, bituma ibiryo uyatekesheje bitagira icyanga kandi ukumva impumuro yabyo itari nziza.
Kimwe mu bintu bigena inshuro ushobora gukoresha amavuta ni ubwoko bw’ayo. Amavuta akoze mu bihwagari, ubunyobwa na canola aba afite ubushobozi bwo kwihanganira ubushyuhe, mu gihe amavuta ya olive na soya yangirika vuba.
Ibyo ariko ntibivuze ko na yo wayakoresha inshuro nyinshi kuko nta mavuta n’amwe aba agomba gukoreshwa inshuro zirenze eshatu.
Ubwoko bw’ibyo kurya watekesheje amavuta na byo bigena inshuro ushobora kuyakoresha. Nk’iyo wakoresheje amavuta ibintu byoroheje nk’imboga ushobora kongera kuyakoresha rimwe. Ariko iyo wayakoresheje ukaranga ifiriti n’ibindi bintu byinikwa mu mavuta, uba ugomba kumena ayasigaye ntiwongere kuyakoresha kuko aba yangiritse cyane kubera gutekwa ku bushyuhe bwo hejuru.
Ndabizi ko bigoye kumena amavuta, mu gihe uhisemo kongera gukoresha amavuta, nibura yayungurure kugira ngo avemo ibisigazwa by’ibyo kurya wayakuyemo. Na none ujye wirinda kuyabika igihe kinini kuko iyo amaze igihe abitse ajyamo udukoko dushobora kwangiza ubuzima bwawe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!