Imibare ya OMS igaragaza ko nibura buri mwaka abarenga miliyoni zirindwi bakenera gusimburizwa ingingo, gusa 10% ni bo babasha kuzibona.
Gusimburizwa ingingo hakoreshwa ingingo nkorano (implants), iz’abandi bantu cyangwa urwawe rukuwe ku kindi gice cy’umubiri (autologous transplant).
Mbere y’iki gikorwa umuntu abanza gupimwa ubudahangarwa bw’umubiri, ubwoko bw’amaraso n’ibindi kugira ngo byoroshye gushakirwa urugingo.
Nyuma yo guhabwa urugingo rushya uhabwa imiti igabanya ubudahangarwa bw’umubiri wawe (immunosuppressive) kugeza igihe umubiri wawe umenyereye urwo rugingo rushya, kuko umubiri uba ushobora kururwanya.
Hari na ho umubiri urwanga burundu bigasaba ko bongera bakarugukuraho. Icyakora nubwo biba bimeze gutyo, hari ibice by’umubiri bitagorana cyane kabone nubwo na byo bibanza gukorerwa ubushakashatsi no gutunganywa kugira ngo umubiri ubyemere.
Ubusanzwe hari ibice by’umubiri biba bitagerwaho n’ubudahangarwa bw’umubiri cyane (Immune Privileged Sites), nk’ijisho, ubwonko, mu gutwi n’imyanya myibarukiro y’abagabo.
Ahanini biterwa n’uko umubiri uba wirinda ibyago bishobora guterwa nubwo budahangarwa bw’umubiri, kuko bushobora gutuma nk’ugutwi kuziba, ijisho rihuma cyangwa ubwonko bukangirika.
Bimwe mu bice by’umubiri bishobora gusimbuza nta mpungenge ko umubiri ubyanga harimo:
Imboni
Imboni (cornea) ni igice kiri imbere y’ijisho. Gifasha mu kuyobora urumuri rukanyura ahabugenewe mu jisho biryo umuntu akaba yabona neza.
Impamvu nta mpungenge gitera ni uko nta mitsi myinshi kigira bityo iyo ugasimbuje umubiri ntumenya ko kasimbujwe.
Sclera (igice cy’ijisho cy’umweru)
Sclera ni igice cy’umweru kigaraga ku jisho gikikije imboni z’amaso. Iki gice kigira imitsi mike cyane ndetse ntabwo ubudahangarwa bw’umubiri bukigeraho cyane.
Na cyo kiri mu bishobora gusimbuzwa nta bibazo bikomeye giteye mu gihe ubikora abizobereye.
Lens
Lens ni agace kaba inyuma y’imboni, gatuma umuntu ashobora kubona ibintu neza.
Aka gace gashobora guhuma cyangwa kakazana ibihu icyo gihe ukaba wahabwa akandi kagakorano gatuma ubona neza nta mpungenge.
Ni zo zifasha mu guhindura ikintu uri kureba cyaba kure cyangwa hafi ukaba wakibona neza.
Imisatsi
Abantu bazanye uruhara imburagihe, ubu abaganga bafata umusatsi ku bice by’umutwe biwufite bakawutera ku gice cy’umutwe kidafite umusatsi.
Umusokoro
Abantu bafata imiti ivura kanseri (chemotherapy) ica umubiri intege cyane ku buryo iyo uyivuyeho uba ukeneye gusimburizwa zimwe mu ngingo z’ingenzi nko guterwa amaraso, guhabwa umusokoro n’ibindi.
Mbere yo kuyitangira bagukuramo zimwe mu ngirangi ngo nk’umusokora mu rwego rwo kwirinda ibyago byo kubura uwaguha undi urangije chemotherapy. Na wo uri mu bice bitagorana.
Testicular Tissue
Aka ni agace kaba mu dusabo tw’intanga gashinzwe gukora intanga ndetse n’umusemburo wa testosterone.
Aka gace gashobora kwangirika cyangwa ntigakore bikaba ngombwa ko gasimbuzwa.
Iri simbuzwa nta mpungenge ritera kuko kabarizwa mu bice by’umubiri biba bitagerwaho n’ubudahangarwa bw’umubiri cyane.
Thymus
Ni igice gito cy’umubiri kibarizwa inyuma y’igufa ry’ibere rikaba imbere gato y’umutima. Rigira umumaro munini mu bijyanye n’ubwirinzi bw’umubiri cyane cyane mu ikorwa ry’insoro zera.
Thymus iterwa cyane abana bavukanye ibibazo by’ubudahangarwa buke cyangwa budakora (DiGeorge Syndrome). Na yo iri mu bice bitagorana.
Cartilage
Cartilage ni agace kaba hagati y’amagufa nko mu mavi, gashobora gutuma uhina cyangwa ukarambura ivi.
Aka gace iyo kangiritse bisaba ko uhabwa akandi bakuye ku bindi bice by’umubiri wawe, cyangwa ugakorerwa akandi gashingiye ku turemangingo twawe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!