00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intego ni uko Ebola itagera mu Rwanda- Ihumure rya Minisitiri Nsanzimana

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 May 2026 saa 05:22
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko inzego z’ubuzima ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zirusheho gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje kuyogoza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Kuva Virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo yongeye kugaragara muri RDC imaze kwandurwa n’abarenga 1.000, mu gihe yishe abarenga 200. Muri Uganda abayanduye ni icyenda, yishe umwe.

Kuba iyi ndwara yaragaragaye muri ibi bihugu by’ibituranyi byatumye u Rwanda rukaza ingamba z’ubwirinzi. Mu byemezo byafashwe harimo gupima ibimenyetso bya Ebola ku bakoresha imipaka ihuza u Rwanda na RDC ndetse na Uganda, no ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Harimo kandi gukumira abanyamahanga bashaka kwinjira mu Rwanda, mu gihe baba baherutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe kitarengeje iminsi 30.

Abanyarwanda n’abafite ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda bo bemerewe gutaha, ariko bakabanza kujya mu kato.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gashyantare 2026, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yabwiye RBA ko nta murwayi w’iki cyorezo uragaragara mu Rwanda.

Ati “Ntabwo Ebola irigera igaragara na rimwe mu Rwanda, n’uyu munsi nta Ebola ihari ndagira ngo icyo kibanze cyumvikane. Ubu tuvugana icyorezo kiri kuvugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niho cyatangiriye biravugwa ko kimaze kugera mu bantu barenga 1.000, abarenga 200 bakaba bamaze gupfa. Hari n’abagaragayeho iyo ndwara bari muri Uganda, mu gihugu duturanye nabo bamaze kubarura abagera ku icyenda banduye Ebola Bundibugyo.”

Nubwo bimeze gutyo, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko mu Rwanda hari bamwe mu baturage bari gukurikiranirwa hafi n’inzego z’ubuzima, gusa kugeza ubu batagaragaza ikimenyetso na kimwe ko banduye.

Yakomeje ahumuriza Abanyarwanda ko inzego z’ubuzima zikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo iki cyorezo ntikigere mu Rwanda.

Ati “Kugeza ubu icya mbere navuga ni uguhumuriza Abanyarwanda ntibakuke umutima, ibyorezo nka Ebola biraza mu karere tugahangana nabyo, gahunda yacu ni uko Ebola itagera mu Rwanda. Ubu aho iri kuvugwa cyane ni muri RDC na Uganda, turi kuyikurikiranira hafi, itazarenga imipaka yacu ngo ize hano mu Rwanda, ni nayo mpamvu ari nako kazi kacu karuta ibindi byose dukore uyu munsi.”

Iyi virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura abantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, yandura abantu 57, yica 29.

Minisitiri Nsanzimana yakomeje agaragaza ko iyi Virusi ya Ebola ari mbi kuko kuyitahura bigorana.

Ati “Iyi yitwa Bundibugyo ifite umwihariko, kuyipima biragoye, nta rukingo irabona, nta n’umuti urakorwa. Ubundi ubu bwoko ntabwo bwari bukunze kubaho cyane mu muryango wa Ebola muri rusange ni nayo mpamvu ihangayikishije Isi yose mu bihugu byose bari kwitegura, ariko twe turi hafi y’ibihugu irimo. Abanyarwanda turabakangurira buri wese kubigiramo uruhare.”

Abakoresha inzira za ‘panya’ baburiwe

Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko ingamba zo kwirinda zireba cyane Abanyarwanda bari mu bihugu byagaragayemo ubwandu, ariko bakaba bashaka gutaha.

Ati “Abanyarwanda baba bari muri biriya bihugu bashaka kwinjira mu gihugu gutaha hari amabwiriza yashyizweho ko bagomba kuza, bagakurikiranwa iminsi 21 mbere y’uko bakomeza imirimo, ibyo biri gukorwa, ariko hari n’undi ushobora kuza mu buryo butazwi, akaza aciye mu nzira runaka, izo bakunze kwita panya, abo turababwira ngo umenye ko ari ubuzima bwawe, ariko umenye ko ari n’ubuzima bw’abo usanze[…] kugeza ubu abaturage bari kubyitwaramo neza turanabashimira cyane.”

Nubwo u Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo kwirinda, Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka butagomba guhagarara, ahubwo hateguwe uko buzakorwa.

Ati “Ibyo ntabwo byahagarara, ahubwo icyo tureba ni uburyo byakorwamo aho kugira ngo hambuke abantu ibihumbi 20, hagende abahagarariye abandi bajyane ibicuruzwa, hanyuma baze no kubigarura. Ni ukugabanya urujya n’uruza kuko uko hagiye abaturage benshi niko n’ibyago byo kugarura uburwayi byiyongera.”

Abanyarwanda baturiye imipaka y’ibihugu byagaragayemo Ebola basabwe kuba ijisho rya bagenzi babo, kugira ngo bafashe mu gukumira iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko inzego z’ubuzima ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zirusheho gukumira icyorezo cya Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages