00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intimba z’abana b’Abanyarwanda bamaze igihe bafite diabète

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 7 May 2026 saa 07:53
Yasuwe :

Abantu benshi baracyatekereza ko diabète yibasira abakuze cyangwa abifite, bitewe n’uko iyo mu bwoko bwa kabiri ari yo ikunze gufata abantu benshi, ariko bijyanye n’imibereho y’abantu yahindutse, ubu n’abana basigaye bayirwaka ku bwinshi.

Diabète iba mu moko abiri y’ingenzi, iyo mu bwoko bwa mbere ifata abato n’iyo mu bwoko bwa kabiri ifata abakuru. Ishobora guhererekanywa mu miryango cyane cyane nk’iyo mu bwoko bwa kabiri. Bivuze ko niba umuvandimwe wa hafi aramutse ayifite na we uba ufite ibyago byo kuyigira.

Ku rundi ruhande ariko amafunguro ufata nk’ayiganjemo ibyakorewe mu nganda, inyama zitukura, ibiryo n’ibinyobwa byiganjemo isukari, kudakora imyitozo ngororamubiri bishobora gutuma ugira iki kibazo uwo waba uri we wese.

Imibare y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko abakabakaba miliyari mu Isi, bafite iyi ndwara, imibare yikubye hafi kane mu myaka nka 30 ishize bijyanye n’imibereho y’abantu yahindutse.

Abayifite benshi ni abafite diabète yo mu bwoko bwa kabiri ifata cyane abari hejuru y’imyaka 40. Icyakora ubu iyi ndwara isigaye ifata n’abakiri bato.

Ntibitangaje kubona umwana w’imyaka 15 cyangwa 12 y’amavuko afite iyi ndwara kuko OMS igaragaza ko bijyanye n’imibereho y’’abantu, umubyibuho ukabije ugaragara mu bana utuma na bo bari kwibasirwa cyane.

Intandaro ya diabète yo mu bwoko bwa mbere ni ukwivumbagatanya k’umubiri. Aha ubwirinzi bw’umubiri bwibasira utunyangingo dukora umusemburo wa ‘insulin’ ugenzura isukari mu mubiri. Ukorwa n’impindura. Iyo udahari ni bwo umubiri utabasha kugereranya isukari ukeneye ukaba wagira iyi ndwara. Gusa iterwa n’ibindi byinshi birimo imyitwarire idahwitse mu mirire.

Ni mu gihe icya mbere gitera diabètes yo mu bwoko bwa kabiri ari igihe umubiri wanze kumvira wa musemburo, uko iminsi ihita impindura ntiwukore bigatuma isukari izamuka.

Intimba y’abana bayifite batawe n’ababyeyi

Diabète irica cyane iyo ititaweho. OMS igaragaza ko buri mwaka abarenga miliyoni ebyiri bahitanwa na yo. Ibi bisobanuye ko uyifite ntiyitabweho biba bigoye, byagera ku bana bikitonderwa cyane.

IGIHE yaganiriye n’abana bayifite batereranywe n’ababyeyi bamwe benda kwiyambura ubuzima ariko Umuryango Geraldine Trada Foundation (GT Foundation) wumvishe agahinda kabo ubitaho.

GT Foundation ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda, ukaba ufasha abarwayi ba diabète yo mu bwoko bwa mbere, wibanda ku bana n’urubyiruko.

Ingabire Shema Brian wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, avuga ko akimara kumenya ko arwaye diabète bitigeze bimworohera kuko no kubyakira byagoranye.

Ati “Kuva namenya ko ndwaye diabète ni ibintu bitigeze binyorohera. Nahuye n’ingaruka ngira agahinda ariko aho nagereye muri GT Foundation bitangiye kugabanuka. Nkimara kumenya ko ndwaye, Papa yabonye atabishobora aragenda aradusiga, ibyatumye ngira agahinda gakomeye.”

Uyu mwana agaragaza ko yicuza impamvu ari we wayirwaye kuko yumvaga ari we gusa uyifite ku Isi ariko aza kugenda akomezwa n’uko hari bagenzi be yabonye bayifite.

Mugisha Uwimana Liliane ni umubyeyi wa Shema. Avuga ko umuhungu we arwaye diabète yo mu bwoko bwa mbere ndetse ko bamenye ko ayirwaye mu 2021.

Ati “Urugendo rwanjye nk’umubyeyi ufite umwana urwaye diabète ntabwo ruba rworoshye. Yafashwe tubona agenda ananuka cyane, akagira inyota nyinshi, ubundi akarya cyane, ku buryo ntabonaga ibimuhagije, nyuma mujyana kwa muganga, batubwira ko ayirwaye.”

Yavuze ko byabanje kumugora cyane ko iyi ndwara basanzwe bamenyereye ko ari iy’abantu bakuze ariko nyuma GT Foundation imufasha mu buryo bw’amahugurwa ajyanye n’uko yakwita ku muhungu we.

Uwera Gisele wo mu Karere ka Kamonyi yamenye ko yarwaye diabète mu 2017. Ni ibintu byamushenguye cyane kuko yari azi ko iyi ndwara ifata abakuze.

Ati “Ntabwo nari nzi ko umwana arwara diabète. Namaze igihe kwa muganga. Mbere yo kuyirwa ababyeyi bari baranyanze kubera ikibazo nari mfite, ndererwa kwa nyogokuru, diabète ijemo biba bibi, kunyitaho bigora nyogokuru imiryango imwangira rimwe.”

Yarihebye birakomera, yumva ko ntacyo amaze ku Isi, ku buryo yagerageje no kwiyambura ubuzima kuko nta mumaro yibonagamo, bikajyana n’ubukene bwa nyirakuru.

Ati “Uba wumva ko ntacyo umaze ko ukwiriye gupfa gusa. Hari igihe namanitse umugozi mu nzu, mvuga nti n’ubundi ibi ni ugupfa uhagaze, narapfuye biranga ariko ngiye kubyikorera. Nshyira umugozi mu nzu ngiye kwiyahura ariko ndatabarwa. Kuba urwaye diabète ababyeyi barakwanze ni ibintu bigoye kubyakira.”

Uwera agaragaza ko yongeye kugarura icyizere cyo kubaho ubwo yageraga mu GT Foundation akahasanga abandi bana yariyakiriye, abona ko ubuzima bukomeza mu gihe ufite diabète yabaho neza nk’abandi.

Umuyobozi wa GT Foundation, akaba ari na we wayishinze, Mutesi Tracey, yavuze ko uyu muryango washinzwe biturutse ku mukobwa we warwaye diabète afite imyaka 12, ndetse n’umubyeyi we wishwe n’iyo mu bwoko bwa kabiri.

Avuga ko bashinga GT Foundation, bari bagamije gufasha abarwayi ba diabète kugira ngo biyakire ariko kandi banasobanukirwe n’uburyo bwo guhangana na yo, bakurikiza inama za muganga. Ikindi bari bagamije kubafasha kumenya gutandukanya ubwoko bwa mbere n’ubwa kabiri.

Ati “Twasanze barihebye bafite ibikomere, batavuga ariko batangiye kwiyakira, bafata imiti neza kandi ku gihe. Hari uwavugaka ko atacyishimiye kubaho ndetse n’imiti ayihabwa ariko yumva ashaka kwiyahura. Tuba dushaka kubakiza ibikomere bakumva ako na bo ari abantu. Ubu nta muntu udafata imiti.”

GT Foundation ifite intego yo kurwanya imyumvire mibi kuri diabète binyuze mu gutanga ubumenyi, ubukangurambaga, ubuvugizi no gutanga ubufasha bigamije gufasha abantu gusobanukirwa uko bayigenzura bakabaho neza.

Mu 2024 mu Rwanda abafite diabète ni 130.800 bingana na 2.1% bari hagati y’imyaka 20-79. Gusa ubushakashatsi bwakozwe muri 2021 bwagaragaje ko 82% by’abarwayi bayo mu Rwanda bayigendana batabizi.

Uwera Gisele wo mu Karere ka Kamonyi ufite diabète yagaruye icyizere cy'ubuzima
Umuryango Geraldine Trada Foundation itanga amahugurwa ajyanye na diabète
Abana batandukanye bafite diabète bagaruriwe icyizere n'Umuryango Geraldine Trada Foundation
Umuyobozi wa GT Foundation, akaba ari na we wayishinze, Mutesi Tracey (iburyo) yagaragaje ko yatangije uyu muryango nyuma y'uko umwana we yasanzwemo diabète
GT Foundation ihugura abantu batandukanye ku bijyanye n'uko abafite diabète bakwitwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages