Izi ntumwa zabigarutseho ku wa 11 Ukwakira 2019 nyuma y’urugendo rw’ubugenzuzi zakoreye ku Kigo Nderabuzima cya Mayange giherereye mu Karere ka Bugesera cyatoranyijwe gusurwa nyuma yo gusura izindi nzego nkuru z’igihugu.
Intego y’iri genzura yari ukurebera hamwe imikorere y’inzego z’ubuzima n’imitangire ya serivisi z’ubuvuzi n’uburyo inkunga ya OMS ihabwa u Rwanda ikoreshwa.
Dr. Jeya Wilson uri mu bagize Inama Ngishwanama ya OMS, yashimye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu mitangire ya serisivi z’ubuzima, anashima ingamba igihugu cyafashe zo kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati “Twishimiye intambwe u Rwanda rwagezeho, ntakubishidikanyaho. Isuku n’ubuzima bitangirira ku bidukikije, kuba nta mashashi n’imyanda birangwa mu Rwanda ni ibyo kwishimira. Ikigo Nderabuzima cya Mayange ubwacyo ni umutangabuhamya w’uko mushyira neza ibintu ku murongo, twabyishimiye.”
Minisiteri y’Ubuzima ibifashijwemo n’izindi nzego yiyemeje gukomeza kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima no kuborohereza kugabanya igihe bakoresha bagana kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, atangaza ko hari gahunda yo kongera amavuriro mato azajya ashyigikira ibigo nderabuzima.
Yagize ati “Ntiturabasha kugeza amavuriro mato mu tugari twose, iyo adahari rero bivuze ko ibigo nderabuzima byakira abarwayi benshi cyangwa bakoze n’urugendo rurerure. Turifuza ko twageza amavuriro mato yunganira ibigo nderabuzima muri buri kagari mu mihigo y’imyaka ibiri iri imbere.”
Ikigo nderabuzima cya Mayange cyashinzwe mu 1996 gifite abaforomo 14, abakora muri laboratwari batatu n’umubyaza umwe. Iki kigo cyakira abarwayi bari hagati ya 80-100 ku munsi muri serivisi zigera kuri 29 zigitangirwamo.
Bugesera ifite amavuriro mato 49 aziyongera ku buryo utugari 72 tugize aka karere twose tuzaba dufite ivuriro rito.
Mu Bugesera kandi hari umwihariko wo kuba hari amavuriro mato yisumbuyeho agera ku munani, afite ubushobozi bwo gufasha ababyeyi kuhabyarira cyane ko aba afite ibikenerwa byose.



















TANGA IGITEKEREZO