Mu korohereza no gufasha Abanyarwada kwisuzumisha kanseri no kuyivuza, abaganga b’inzobere bo mu Bitaro bya Apollo CB CC Cancer Care byo mu Buhinde, bagiye kuza mu Rwanda gufasha abafite ibyo bibazo.
Ni igikorwa giteganyijwe kubera ku bitaro byitwa Inkuru Nziza Orthopedic, biherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ku wa 29 -30 Kamena 2018.
Umuyobozi w’Ikigo gifasha abantu kwivuza ‘Smart Health Care Services’, Karangwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko icyo gikorwa bazagifashwamo n’inzobere enye.
Ati “Bazaba barimo basuzuma banavura kanseri zitandukanye mu bitaro Inkuru Nziza Orthopedic biba i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Bazavura kanseri zirimo iyo mu mutwe, iyo mu ijosi, iy’ururimi, iy’ijosi, iy’inkondo y’umura cyangwa se izifata mu myanya myibarukiro ku bagabo no ku bagore n’izindi zitandukanye.”
Izo nzobere zizafatanya n’abaganga basanzwe bakorera kuri ibyo bitaro mu gihe cy’iminsi ibiri, bafashe abarenga 200, banoroherezwe kubasha kwivuza.
Ibitaro Inkuru Nziza Orthopedic byatangiye kwakira abifuza gufashwa n’izo nzobere z’abaganga, basaba gahunda aho bikorera cyangwa bagasaba ubufasha kuri 0783719080.



















TANGA IGITEKEREZO