00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzobere z’abaganga b’Abanyamerika zigiye gufasha u Rwanda kuvura indwara z’urwungano ngogozi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 October 2017 saa 01:31
Yasuwe :

Mu rwego rwo kunganira abaganga mbarwa bavura indwara z’urwungano ngogozi mu Rwanda, itsinda ry’abaganga b’Abanyamerika 12, bagiye gufasha u Rwanda kuvura abarwayi bazo bababaye kurusha abandi, mu gihe cy’iminsi ine.

Ni igikorwa kizakorerwa ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya Gisirikare, ibya Kaminuza i Butare(CHUB), ibya Gisenyi hagati ya 23 na 26 Ukwakira 2017.

Umuyobozi w’umuryango Nyarwanda wita ku ndwara z’urwungano ngogozi, akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’umuvuzi muri CHUK, Dr. Dusabejambo Vincent, yavuze ko izo nzobere zije kunganira abaganga u Rwanda rufite bakiri bake.

Yagize ati “Turiyambaza inzobere z’abanyamahanga kuko ibitaro bivura indwara z’urwungano ngogozi byari bibiri, nubwo ahandi hari ibikoresho ariko nta bantu bazobereye kuvura izo ndwara. Mbonereho no kuvuga ko dufite amahirwe kuko uyu mwaka hari umuganga w’umusirikare wari umaze umwaka mu Bubiligi atozwa, na we akaba aje gufasha muri iki gikorwa akazanakomerezaho. Birumvikana ko hano dufite ikibazo cy’inzobere zihagije.”

Kugeza ubu CHUB ifite inzobere ebyiri mu kuvura indwara z’urwungano ngogozi, CHUK ikagira eshanu n’abandi bake bakorera mu bitaro byigenga.

Dr. Dusabejembo yasobanuye ko abarwayi bari kwakirwa kuri ibyo bitaro, ari aboherejwe n’ibitaro by’uturere kandi bafite ubwishingizi n’abatabufite baziyishyurira ndetse ko hari icyizere ko umubare w’abazahabwa ubuvuzi uziyongera.

Yagize ati “Ibikorwa byo kuvura indwara z’urwungano ngogozi byakorerwaga hano CHUK na CHUB ariko ubu muri iki cyumweru biraza gukorerwa mu gihugu hose.”

Nyuma yo gusuzuma abarwayi boherejwe n’ibitaro by’uturere byatangiye uyu munsi, abafite uburwayi bukomeye kurusha abandi nk’abavira mu nda, abituma amaraso, abatabasha kumira, abafite uburwayi bw’impiswi buharaho budafitanye isano n’indwara zandura n’abandi, nibo bazibandwaho.

Dr. Dusabejaambo yavuze ko hari n’undi musaruro bateze kuri iki gikorwa. Ati “Icyo tugamije, ni uko tugomba kubyigiraho, akaba ariyo mpamvu nyamukuru ko haba amahugurwa y’inzobere muri uru rwego rw’ubuvuzi. Ubu turi kuvura muri iki cyumweru dufatanyije n’abafatanyabikorwa , turashaka kugira uruhare rufatika kugira ngo abanyarwanda babone inzobere muri uru rwego.”

Umwe mu barwayi waturutse mu Karere ka Rusizi, wari waje kwivuza indwara y’igifu, Nzamwita Denis, yavuze ko yivuje ahantu hatandukanye byanga, mu minsi ishize akaba aribwo yumvise ko hazaza abafite ubushobozi buhambaye nawe akaza.

Bimwe mu bitera indwara z’urwungano ngogozi, harimo nk0 kutarira ku gihe, kurya nabi, kutanywa amazi, kunya inzoga nyinshi n’ibindi.

Bamwe mu bagize itsinda ry'abaganga bagiye gufatanya n'abanyarwanda kuvura indwara z'urwungano ngogozi
Bahise bigabanyamo amatsinda bazakoreramo ku bitaro bitandukanye
Bamwe mu bari biteguye kwisuzumisha ku Bitaro bya CHUK
Umuyobozi w'Umuryango nyarwanda wita ku kurwanya indwara z'urwungano ngogozi, Dr. Dusabejambo Vincent

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages