Ni nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe bukagaragaza ko mu gihe umuntu urwaye Coronavirus akoroye, yitsamuye cyangwa ahumetse hari udutonyanga duto tujya mu mwuka tukaba twanagumamo mu gihe runaka, ku buryo abandi bashobora kuduhumeka bakandura.
Ibyo bije bivuguruza ibyo OMS yari imaze igihe ivuga, ko Coronavirus yandura mu gihe habayeho gukoranaho kw’abantu babiri cyangwa amatembabuzi y’urwaye agiye k’utarwaye.
Mu ibaruwa yasohotse mu kinyamakuru cyandika ku nkuru z’Ubuzima, Clinical Infectious Diseases, inzobere z’abaganga ebyiri zo muri Australia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko ubushakashatsi bwemeza ko nta gushidikanya ko virusi zirekurwa mu gihe cyo guhumeka, kuvuga no gukorora bihagije ngo byanduze utarwaye mu gihe bivuye ku murwayi.
OMS yagiye yirinda gutangaza ko udupfukamunwa ari bumwe mu buryo bw’ibanze bwo kwirinda Coronavirus ahanini ishingiye ku kuba dushobora kuremerera bamwe no kuba kubona uduhagije byaba ikibazo.
Kuri uyu wa Mbere OMS yatangaje ko iki kibazo ikizi kandi iri kugikoraho ubushakashatsi bwimbitse ifatanyije n’impuguke.
Ibizava mu iperereza rya OMS rishobora guhindura zimwe mu ngamba yagiye ishyiraho zo guhangana na Coronavirus, nk’intera igomba kuba hagati y’umuntu n’undi kugeza ubu yari metero imwe kugeza kuri eshatu.



















TANGA IGITEKEREZO