00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi zabaye impamo! IRCAD Africa yatangiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 7 October 2023 saa 07:17
Yasuwe :

“Twaganiriye n’abaminisitiri bashinzwe ubuzima muri Afurika tubamurikira uyu mushinga. Bamwe muri bo baratubajije bati ‘murabyizeye ko ibi bintu bizakunda’? Ni amagambo ya Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, avuga ku musaruro witezwe kuri IRCAD Africa yatangiye gukorera mu Rwanda.

IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa gikora Ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga. Kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga hibandwa ku ndwara za kanseri zifata imyanya yo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko hafungurwa igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery). Cyifashisha ikoranabuhanga rya ‘Robot’ na Camera mu kubaga umuntu ku buryo bituma agira uburibwe buke kandi agakira vuba.

Mu kwagura ibikorwa byacyo, IRCAD France n’u Rwanda, mu 2018 byatangije ibikorwa muri Afurika [IRCAD Africa] ndetse icyicaro gikuru cyacyo gishyirwa i Masaka muri Kigali.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye abanyamakuru ko IRCAD Africa ifite inyungu nyinshi kuri Afurika n’u Rwanda by’umwihariko.

Yavuze ko inzego z’ubuzima zihora zifuza kubona ko imishinga igamije guhindura ubuzima bw’abaturage igera mu Rwanda.

Ati “Ubu turi kuvuga ku kubaga utangije ibice by’umubiri. Umurwayi akaba yajya mu rugo uwo munsi cyangwa nyuma y’umunsi umwe. Ibi ni byo dukeneye. Aho gusatura inda yose, hakoreshwa cameras n’utundi dukoresho ku buryo ahari ikibazo havurwa byoroshye.’’

Yavuze ko iri koranabuhanga rishya ryifashishwa mu buvuzi rizatuma ibiciro bigabanuka ndetse bizibe ibyuho byari bihari.

Ati “Iyo muganga areba, ashaka kureba ikintu kinini, amaso yacu ntareba neza nko mu gihe cyo kuvura nk’igice gifite amaraso. Ikoranabuhanga rizatuma kiba kinini ku buryo bifasha umuganga kureba neza.’’

IRCAD Africa si ibitaro ndetse nta muntu uzajya ahavurirwa. Icyo inzobere zizajya zihigira zishobora kuhungukira ni ukureba hifashishijwe ikoranabuhanga uko mu bitaro bikomeye bitanga ubuvuzi bugezweho.

Minisitiri Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko abaganga b’Abanyarwanda bazungukira mu masomo ahatangirwa.

Ati “Bagenzi bacu babaga baza hano kwigisha cyangwa kwiga bazafasha abaganga bato kuko na bo bazaza hano barebe uko ibintu bikorwa.

“Ni ikintu twifuza kubona gitera imbere. Ni inyungu ku baganga bacu bakiri bato kuko baziga ubumenyi.’’

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko u Rwanda ruhanze amaso iyubakwa ry'ibikorwaremezo bizatuma rwubaka ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi

IRCAD Africa ifite ikoranabuhanga rigezweho mu by’ubuvuzi ndetse ni cyo kigo cya kabiri gifite robot ishobora kwifashishwa mu kubaga nyuma ya Afurika y’Epfo.

Dr Nsanzimana yavuze ko kugira iri koranabuhanga mu Rwanda ari ibintu bikomeye.

Yavuze ko uko iminsi izicuma hazarebwa uko robots zagezwa mu bitaro byo hirya no hino zikifashishwa mu buvuzi.

Ati “Turashaka gufasha abantu ba Rusizi, Kirehe na Nyagatare. Ntacyo byaba bifite mu gihe bariya bantu batungukira mu kugira iki kigo. Turashaka kwagukira mu Rwanda no hanze yarwo ku buryo dukora ubuvuzi. Turashaka guharanira ko ikoranabuhanga ryimakazwa mu buvuzi ndetse abana bato bakigishwa.’’

  Aba mbere baganuye ku masomo atangirwa muri IRCAD Africa

Abaganga b’inzobere 60 bo mu bihugu 21, birimo n’u Rwanda, batangiye kwiga muri IRCAD kuva ku wa 2 Ukwakira 2023 ndetse isomo rya mbere bararisoje.

Ibi bijyana no kuba iki kigo gisurwa umunsi ku wundi n’abashaka kureba uko gikora no kumenya umusanzu cyitezweho.

Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko hari ibihugu bya Afurika byatangiye kohereza abantu babyo mu ngendoshuri.

Ati “Ubu bari kohereza abantu kureba, hari [Minisitiri w’Ubuzima] umwe wahageze ari kumwe n’inzobere mu kubaga 15 kureba imikorere ya IRCAD Africa.’’

“Birerekana uko iki kigo cyari gikenewe cyane n’uko kizahindura uburyo ubuvuzi bwo kubaga butangwa n’uko duhugura abiga ibijyanye n’ubuvuzi mu mashuri.’’

  Impamvu u Rwanda rwahawe kwakira IRCAD Africa

IRCAD Africa yatangiye kubakwa mu 2019, yuzuye ishoweho miliyari zisaga 20 Frw. Ni ikigo kigizwe n’ibice bitandukanye birimo icyumba gihugurirwamo abaganga hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, aho kwigira amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga n’aho gukorera ubushakashatsi.

Gifite laboratwari irimo ibikoresho byose nkenerwa, ahantu 16 hashobora gukorerwa ibikorwa byo kubaga.

Umuyobozi wa IRCAD Africa, Dr King Kayondo, yavuze ko iki kigo ari icyitegererezo mu bushakashatsi no gutanga amahugurwa yo kubaga byoroheje.

Ati “Dufite ikigo cyiza cyujuje ibyangombwa mu guhugura no gukora ubushakashatsi.’’

IRCAD Africa yatangijwe hagamijwe kongera serivisi zo kubaga bidasabye ko hasaturwa igice kinini cy’umubiri kuko uwavuwe hakoreshejwe iryo koranabuhanga ‘atagira ububabare bukabije, ava amaraso make kandi ntatinde mu bitaro.’

Umuyobozi wa IRCAD Africa, Dr King Kayondo, yavuze ko iki kigo ari icyitegererezo mu bushakashatsi no gutanga amahugurwa mu by'ubuvuzi

Umuyobozi wa IRCAD, Prof Jacques Marescaux, yavuze ko kwimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi ari ingenzi ku buzima.

Imibare yerekana ko nibura abagera kuri miliyari 2,5 ku Isi batagerwaho n’ubuvuzi bukwiye mu gihe cyo kubagwa.

Lancet Global Health yerekana ko nibura 13% y’indwara zibasira Isi zivurwa zibanje kubagwa. Ivuga ko hakenewe nibura miliyari 350$ kugira ngo intego zo gutanga ubwo buvuzi zigerweho.

Ati “Igisubizo ni uko twakora uburyo bwo kubaga butababaza. Dutekereza ko bigoye kubikora mu gihugu kimwe. Nibura abantu bakwiye gukora ibikenewe mu kubigeraho.

Yavuze ko bahisemo kwinjira muri Afurika banyuze mu Rwanda kuko ari igihugu kiyobowe neza kandi gitanga icyizere.

Ati “Kuki u Rwanda? Amahitamo yari yoroshye, mu Burayi n’ahandi u Rwanda turubona nk’igihugu cyimakaza ikoranabuhanga. Iyo bitaba ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda ntituba turi aha. Si IRCAD Rwanda ahubwo ni IRCAD Africa.’’

Umuyobozi wa IRCAD, Prof Jacques Marescaux, yavuze ko yahisemo gukorana n'u Rwanda kuko ari igihugu cyashyize imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga

IRCAD Africa ifite intego yo guhugura nibura abaganga b’inzobere 300 ku mwaka. Uyu munsi abagera ku 8000 ni bo bahugurwa ku mwaka muri IRCAD France.

Iki kigo ni cyo gikorwa cyagutse cyuzuye mu cyanya cy’ubuvuzi kiri i Masaka ahateganyirijwe ibikorwa bitandukanye birimo ibitaro, farumasi, laboratwari n’ibindi bitandukanye bizashyirwa ku buso bwa hegitari 100.

IRCAD yashinzwe kandi iyoborwa na Prof. Jacques Marescaux mu 1994. Yinjiye muri Afurika mu gihe isanzwe ikorera mu bihugu bitanu birimo u Bufaransa ahari icyicaro gikuru, Brazil, Taiwan, Lebanon n’u Bushinwa.

Imiterere y’inyubako za IRCAD Africa

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Amahugurwa ku ndwara ya kanseri ifata urwungano ngogozi, IRCAD Africa, cyamaze gutangira imirimo yacyo mu Rwanda
IRCAD Africa yashyizwe mu Rwanda kubera imiyoborere myiza rufite, aho ruherereye hatuma byorohera abashaka kurugeramo by'umwihariko mu bava mu bihugu byo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara no kuba ruri mu bihugu bitekanye kandi bicyeye muri Afurika
Intego z'iki kigo ni ukuba icya mbere cy'icyitegererezo muri Afurika mu gutanga amahugurwa no gukora ubushakashatsi mu gutanga ubuvuzi bwo kubaga bugezweho bwifashishije ikoranabuhanga
Iyi nyubako iherereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro yubatswe na Guverinoma y'u Rwanda
Mu myaka itanu ya mbere, IRCAD France na Guverinoma y'u Rwanda bizakorana mu kwishyura ibikenerwa byose muri IRCAD Africa

IRCAD Africa ifite ibikoresho na laboratwari zigezweho

Amafoto: Shumbusho Djasiri & Rwanda Gov


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages