Ni imvugo igaragaza ko kwihanganira kubana n’ufite Virusi itera Sida ubizi bigoye. Hari n’abajya kwipimisha basanga ibisubizo ari ‘négatif’ bagategereza amezi runaka bakazongera.
Byose bigamije kumenya neza niba uwo mugiye kubana adafite iyi ndwara itarabonerwa urukingo yica abantu 2600 bo mu Rwanda buri mwaka hakandura 3200 mu mezi 12.
Sida yageze mu Rwanda mu myaka 42 ishize. Yatangiye yica benshi kuko imiti itari yagera kuri benshi, abantu banywa ibinini bine ku munsi, ariko ubu byarahindutse banywa kimwe ku munsi. Hakozwe byinshi.
U Rwanda rwagabanyije imibare y’ubwandu bushya ku kigero cya 82% mu gihe abicwa na SIDA bagabanutse kugeza kuri 86%.
Ubu abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bageze ku bihumbi 234. Ubwandu bushya buri kuri 2,7% hagati y’abari mu myaka 15-49.
U Rwanda kandi rwamaze kugera ku ntego ya Loni ya 95-95-95. Bivuze ko 95% by’abaturage baba bazi uko bahagaze, 95% by’abazi uko bahagaze bafata imiti igabanya ubukana na 95% by’abafite Virusi itera Sida badashobora kuyanduza binyuze mu mibonano mpuzabitsina mbese nta virusi igaragara mu mu maraso yabo. Ubu u Rwanda rugeze kuri 96-98-98.
Hakomeje gutezwa imbere imiti ihangana n’iyi ndwara, abanywaga ibinini hafi bine bagera kuri kimwe ku munsi ndetse hari n’ibinini bifasha umuntu kutandura ibizwi nka ‘PrEP’. Abantu 222.986 bafite virusi Itera Sida bafata imiti.
Kubana n’ufite Virusi itera Sida utayifite ntibikiri inkuru mu Rwanda
Kubera ko Abanyarwanda bafatira imiti ku gihe, hari abageze ku kigero cyo kutanduza yewe nubwo mwakora imibonano mpuzabitsinda idakingiye.
Biba ku muntu udasiba kunywa iyi miti. Yapimwa hagasangwa ko byibuze afite virusi nshya ziri munsi ya 200 muri mililitiro imwe y’amaraso aya ni nka kimwe cya gatanu y’ayajya ku kayiko kamwe gato k’isukari.
Ukutagaragara kw’izo virusi kugomba kuguma uko byibuze mu mezi atari munsi y’atandatu kugira ngo umuntu ntabe yakwanduza mugenzi we.
Ni ha handi uzasanga umuntu ufite Virusi itera Sida abanye na mugenzi we utayifite bakamarana imyaka agahishyi utayifite atarayandura.
Ni ko byagendekeye Mimi na Mugabo (amazina twabise atari ayabo). Bose bafite Virusi itera Sida ariko buri umwe yabanye n’utayifite ku buryo nka Mimi amaze imyaka 30 abana n’umugabo we ariko kuko bakurikiza amabwiriza ntamwanduze.
Ni ko bimeze no kuri Mugabo umaze amezi atandatu ashatse, we yanduye Virusi itera Sida ayikuye ku gukora ku gikoresho cyakoreshejwe
Bombi baganiriye na IGIHE. Mimi ukorera mu Mujyi wa Kigali wanduye iyi virusi binyuze mu mibonano mpuzabitsina ati “Namenyanye n’umugabo wanjye mubwira ko mfite Virusi Itera Sida, arambwira ati ‘kuko nagukunze nta cyatuma tutabana, cyane ko nagenda nkayikura ku wo ntakunze.”
Umugabo we yafashe icyemezo gifatwa nk’igikomeye, barabana akajya afasha umugore we gufata imiti neza, aratwita babyara umwana muzima kugeza ubu ufite imyaka 17 ndetse ari gusoza ayisumbuye.
Ati “Umugabo wanjye tubanye mu mahoro. Nakomeje kumurinda. Tumaranye imyaka 20. Ubu ngeze ku rwego rwo kutanduza. Igihe tumaze ntabwo twikingira kandi ntabwo arayandura.”
Mimi umaranye Virusi itera Sida imyaka 30, agaragaza ko nubwo yahuye n’ibi bibazo bitatumye yiheba, ahubwo yiteje imbere dore ko anafite ubucuruzi bukomeye mu Mujyi wa Kigali.
Ubonye Mimi kumukekaho Virusi Itera Sida byagorana. Kuri we ibanga ni ugufata imiti neza, ukigirira icyizere, “ukiyitaho ugafata indyo yuje intungamubiri nk’uko udafite Virusi Itera Sida yiyitaho, ugakorera amafaranga ukabaho nk’abandi icyakwica kikakwica atari ko uyifite.”
Mugabo yanduye Virusi itera Sida ari guhoma igisebe cy’umwana wari wakomeretse. Se yari umuganga, yifashisha ibipfuko by’umubyeyi we ngo atabare umwana mugenzi we.
Ku bw’ibyago uwo mwana yari afite Virusi itera Sida, arayimwanduza. Yirinze kubibwira iwabo kugeza ubwo yatangiye kugira ibyuririzi nko kurwara amaso.
Ati “Ni bwo umubyeyi wanjye yanjyanye kwa muganga, ni bwo baje gusanga mfite Virusi itera Sida, ni uko ntangira imiti. Nkimara kuyimenya byarangoye, ntekereza guta ishuri. Nyuma y’aho nganiriye na muganga yarampumurije.”
Icyakora ntibyamuciye intege yarize, aminuza mu bijyanye na siyansi ndetse ubu ni umwe mu bayobozi mu rwego rw’uburezi ndetse amaze amezi arindwi ashatse umugore.
Ati “Uyifite na we yakunda, yakundwa. Abenshi twateretanaga byagera ku munota wa nyuma kugira ngo bikunde, nabimubwira kandi wabonaga ari umuntu wo kwizerwa agahita akubwira ngo ntibishoboka.”
Ni na ko byagendaga ku bandi barahuraga bakamwanga, aho kugumana ibanga ahubwo bakamuteza n’abandi. Ati “Byatumye niheza, ngira agahinda gakabije.”
Abantu bose ntibatekereza kimwe kandi bafata ibintu mu buryo butandukanye. Yarakomeje arihangana aza guhura n’inshuti nyanshuti baraganira, baramenyana mu myaka ibiri.
Ati “Mbimubwiye ati ‘nta kibazo. Kuko yari afite amakuru kuri Virusi itera Sida [...], biramworohera aranganiriza, aranturisha, angira n’inama ku buryo n’ubu muri iyi minsi amfasha gukomeza gufata imiti yanjye.”
Na Mugabo ageze ku rugero rwo kutanduza. Akora uko ashoboye ngo akomeza gushimangira ubucuti n’umugore we, agafata imiti ku gihe n’ibindi.
“Dutinya inda aho gutinya Sida, imvugo y’ubwiyahuzi mu mboni z’abayifite”
Mimi yanduriye Virusi itera Sida mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ari mu myaka y’urubyiruko. Icyakora muri iyi minsi Virusi itera Sida iri gusya itanzitse mu rubyiruko.
Biterwa no kutabizirikana, kwifata bikagorana n’abananiwe ntibirinde, ahubwo ukabasanga mu mvugo z’ubwiyahuzi za ‘aho gutwita nakwandura Sida.”
Mimi ati “Bamenye ko Sida atari indwara yo kwisukira. Amafaranga yakagiye mu bindi ashorwa mu miti yakagiye mu bindi byatuzanira irindi terambere. Ibintu byo gufata imiti na byo ntabwo ari byo nakwifuriza umuntu.”
Yunganirwa na Mugabo ugira uti “Sida ntabwo ari akantu koroshye. Kuba uri ahantu uri mu kirori ukumva ngo amasaha arageze bakakubwira ngo jya kunywa imiti icyo ni ikibazo kigabanya ibyishimo byawe ugasubira kure. Ubaho wisuzuma buri kantu kose.
“Ni indwara mbi kandi yica ndetse iteye ipfunwe, indwara unywa imiti ubuzima bwawe bwose busigaye kugeza igihe umuti wanyawo uzabonekera.”
Inkunga ya USAID yahagaze, igikuba ku Banyarwanda bafite Virusi itera Sida?
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, imishinga itandukanye ku Isi no mu Rwanda yatangaje ko yatangiye kugerwaho n’ingaruka z’icyemezo cy’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika burangajwe imbere na Donald Trump, cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’Ikigo cy’iki gihugu gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID], kugira ngo habanze hagenzurwe imikorere yacyo.
Mu mishinga y’u Rwanda yunganirwaga na USAID harimo no kurwanya Virusi itera Sida, binyuze muri gahunda ya Perezida wa Amerika mu kurwanya Sida, President Emergency Plan for AIDS Relief (PEPFAR). Bisobanuye ko USAID igihagarikwa n’uyu mushinga wakomwe mu nkokora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abafite Virusi itera Sida mu Rwanda, Dr. Mutambuka Deo, aherutse gutangaza ko impungenge z’ubushobozi bwo kubona ARV nyuma yo guhagarika inkunga y’amahanga zagaragajwe mu isuzuma bakoze muri Werurwe 2025.
Isuzuma ryagaragaje ko 85% by’abatanze ibitekerezo bari bafite impungenge ku kibazo cy’iyi miti n’izindi serivisi z’ingenzi ku bafite Virusi Itera Sida zishobora kubura mu gihe kiri imbere. Ati “Ibi byerekana ukuntu ARV ari ingenzi mu buzima bw’abantu.”
Umuyobozi w’Agateganyo Ushinzwe kwita kuri Virusi itera Sida no kuyirwanya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Gisèle Mujawamariya, aherutse kumara impungenge abafata imiti ko ihari ndetse itigeze ibura.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukora uko ishoboye kose ngo abafite Virusi itera Sida batabura imiti igabanya ubukana ibafasha. Ubu duhora tugenzura ububiko bwacu uko bumeze. Abantu ntibakwiye kureka cyangwa kugabanya ingano y’imiti bafata. Iyi miti irahari bagomba gukomeza kuyifata.”
Dr Mujawamariya yavuze ko nubwo inkunga zatangwaga na USAID zagabanyutse, ariko serivisi zo kurwanya Virusi itera Sida no kwita ku bayifite zose zitahungabanyijwe, ashimira Guverinoma y’u Rwanda ihora yita ku baturage.
Mu ngengo y’imari yagenewe Minisiteri y’Ubuzima, kugura imiti yo kugabanya ubukana bwa Virusi itera Sida byagenewe arenga miliyari 2,8 Frw mu 2025/2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!