00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho ibitaro bishya bya Ruhengeri bizaba bifite (Amafoto)

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 May 2026 saa 09:51
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 87 byubatswe, imirimo yo kubaka ibitaro bikuru bishya bya Ruhengeri igiye gutangira, aho bizongererwa ubushobozi guhera ku mubare w’abakozi, ibikoresho kugeza kuri serivisi bizajya bitanga.

Ni umushinga wa miliyari 165 Frw arimo miliyari 97 Fw z’inguzanyo y’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD). Hazubakwa igorofa ririmo igihande cyagenewe ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana kizaba kirimo ibitanda 220 n’imashini zigezweho.

Biteganyijwe ko kazubakwa inyubako y’ibagiro izaba ifite ibyumba 12, ishami ry’ubuvuzi bw’ababyeyi batwite rizaba rigizwe n’ibyumba bine, aho abarwanyi bacishirizwa mu byuma.

Mu bitaro bishya bya Ruhengeri hazaba harimo ibitanda 43 bivurirwamo indembe z’abakuru n’abana, ibyumba by’isuzumiro bifite ibitanda 130 by’abarwayi basanzwe n’abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ibitaro bishya bya Ruhengeri bizaba bifite ibitanda 550, bivuye kuri 320 bisanganywe uyu munsi. Ubuke bw’ibitanda bwatumaga bamwe mu barwayi bakora ingendo ndende bajya kwivuriza mu bitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu.

Imyiteguro yo gutangira imirimo yo kubaka irarimbanyije kuko hamaze kwimurwa by’agateganyo serivisi 12 zatangirwaga ahari ikibanza, zirimo ubuyobozi bw’ibitaro, igororangingo, insimburangingo n’inyunganirangingo, iyo kuvura indwara zitandura, iyo kuvura indwara zo mu mibiri n’indwara z’abana.

Icyakurikiyeho nyuma yo kwimurira izi serivisi mu nyubako zitandukanye ziri mu Mujyi wa Musanze, ni imirimo yo gusenya aho zatangirwaga.

Biteganyijwe ko ibitaro mu gihe bizaba byubakwa, hazabaho ibikorwa byo guhugura abakozi babyo, by’umwihariko abatanga ubuvuzi bwihutirwa, abavura indembe n’abita ku babyeyi batwite, bizaterwa inkunga na AFD.

Mu Ukuboza 2023, Dr. Uzziel Ndagijimana wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagize ati “Ibi bitaro kandi bizubakirwa ubushobozi ku buryo n’abaganga, abigira ubuganga bazajya bahigira, bahitoreza umwuga.”

Yakomeje ati “Bizagira ibyumba byo ku rwego rwo hejuru birimo za MRI, ibyuma bisuzuma umutima n’ibindi. Bikaba rero bizashyirwa ku rwego mpuzamahanga.”

Ibitaro bishya bya Ruhengeri rizaba ari igorofa rifite ibice bitandukanye
Abakozi na serivisi bizongerwa mu bitaro bya Ruhengeri
Kugira ngo haboneke umwuka mwiza, ibidukikije bizitabwaho
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bizaba biri ku rwego mpuzamahanga
Igice cyagenewe ubuvuzi bwihutirwa kizaba gifite iyi shusho
Ibikoresho bizashyirwa mu bitaro bya Ruhengeri bizaba bijyanye n'igihe
Zimwe muri serivisi zatangirwaga mu bitaro bya Ruhengeri zimuriwe mu bice biri hafi
Aha ni ku muhanda ugana kuri Gereza ya Ruhengeri, hagati y'ikigo nderabuzima n'inyubako y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize (RSSB)
Inyubako ziri ahateganyijwe ikibanza ziri gusenywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages